00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yifuzaga kuba umunyabugeni, yatsinze neza ubutabire, kugarurira icyizere uburezi…Ikiganiro na Minisitiri Dr Uwamariya

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 08:31
Yasuwe :

Mu myaka 26 ishize, Minisiteri y’Uburezi imaze gukorwamo impinduka nyinshi mu bayiyobora, Dr Uwamariya Valentine uherutse kuyiragizwa ni uwa 15, akaba umugore wa gatatu uyishinzwe.

Dr. Uwamariya ni umubyeyi w’abana babiri. Si mushya mu burezi bw’u Rwanda kuko abumazemo imyaka irenga 20, yabaye umwarimu akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda kuko mu 1998 yigishaga muri EAV Kabutare yigisha Ubutabire n’Ubumenyamuntu no muri Espagna i Nyanza.

Akirangiza Kaminuza, yari afite amanota meza mu Butabire [Distinction] ahita ahabwa akazi ahaguma nk’umufasha w’abarimu. Mu 2003 yagiye kwiga muri Afurika y’Epfo ahabwa Masters na none afite amanota yo hejuru.

Umwarimu wamwigishije mu mashuri yo hasi, ni we wamukundishije amasomo y’Ubutabire, ayakurikira atazi neza icyo azayakoresha mu gihe arangije kwiga.

Yabwiye IGIHE ko akiri muto yumvaga yaba umuntu ushushanya [designer]. Ati“Impamvu nakundaga gushushanya cyane no mu mashuri yisumbuye twagiraga abarimu batwigisha gushushanya noneho mu minsi ya Noheli na Pasika yaba yegereje, tugashushanya amakarita tukayagurisha hakavamo amafaranga yo gufashisha abakene.”

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yize ubutabire muri Kaminuza ndetse mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri yagizemo amanota yo hejuru [Distinction ]

Mbere yo kugirwa Minisitiri, yari Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Amasomo, Iterambere n’Ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2018 aho yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagarutse ku ntego ze nka Minisitiri mushya w’Uburezi, aho ashyize imbere ko nibura yazava kuri uyu mwanya Abanyarwanda bafitiye icyizere uburezi bw’u Rwanda kuko ahanini aricyo kibura.

Ni umuntu wemera amakosa yakozwe mu myaka ishize n’abari mu burezi nkawe, aho agaragaza ko byatumye uburezi busubira inyuma. Yasubije icyo atekereza ku mpinduka za hato na hato mu burezi, kwigisha mu Kinyarwanda, kaminuza zidatanga umusaruro n’ibindi.

IGIHE: Mwakiriye gute inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi?

Dr Uwamariya: Nagize ubwoba bwinshi ku buryo byageze mu gitondo ntongeye gusinzira. Nahise nibaza nti ubu izi nshingano mpawe zijyanye n’uburezi, harya ni njye ubishoboye? Nahise nsubira inyuma ndeba abambanjirije bose ubwoba buranyica kurushaho, ndakanura ngeza mu gitondo ariko nari namaze kubyakira.
Nahise mbyakira numva ko ari inshingano mpawe n’igihugu, ntangira kwibaza nti birasaba iki, ni iki gikwiye gukorwa kugira ngo tugire umusanzu dutanga.

IGIHE: Winjiye ryari mu mwuga w’uburezi?

Dr Uwamariya: Amashuri yose nayigiye mu Rwanda guhera mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza. Nahise ninjira mu mwuga w’uburezi, njya nsetsa abantu ko namamye nkiga Kaminuza. Mu 1997-98, najyaga kumama, nigishije muri EAV Kabutare, nigisha muri Espagna i Nyanza hanyuma ndangije icyiciro cya mbere, icyo gihe igihugu cyari gifite ikibazo cy’abakozi, ngira amahirwe yo kubona amanota meza mpita nguma muri Kaminuza nk’umufasha w’abarimu.

IGIHE: Ni ibiki ushyize imbere nka Minisitiri w’Uburezi?

Dr Uwamariya: Byose bishingira ku kintu kimwe cyitwa ireme ry’uburezi. Muri Minisiteri hari amahame menshi, ikigenderewe ni ukureba uko bishyirwa mu bikorwa, kuko imirongo migari iba ihari, hari icyerekezo cy’igihugu. Nubwo nari nsanzwe mu burezi, nari mfite agace kamwe ndimo, ariko uburezi ni bugari, burahera ku mashuri y’incuke, ayisumbuye na Kaminuza, buri cyiciro kigiye gifite ibibazo byacyo.

Hari ibyakorwa, ibyakorwaga byakorwaga bite, nihe hagaragaye icyuho kugira ngo bikemuke. Nyuma yo kubyumva, iyo urebye uko gahunda iteguye, ubona ifite igisubizo ishaka gusubiza, ariko mu gushyira mu bikorwa ugasanga niho haje ikibazo. Nyuma yo gucukumbura, tuzicara turebe uwo tugomba gufatanya.

Icyo twifuza ni ukugira ngo duhure n’izindi nzego, tubikore dufatanyije. Amashuri acungwa umunsi ku wundi na Minaloc, ntabwo dushobora kuvuga ngo duteguye igikorwa tutinjijemo Minaloc, ni ukureba abo dufatanya noneho tukagerageza gukorera hamwe.

Natwe kuri Minisiteri tuzajya dukora nk’ikipe imwe, kandi ntabwo ba minisitiri aribo bajya gushyira mu bikorwa, ahubwo ni ugukurikirana na ba bandi bo hasi bashyira mu bikorwa.

Ikindi tuzashyiramo imbaraga ni mwarimu ushoboye, imbaraga igihugu cyashyize mu burezi uyu munsi ni nyinshi cyane, ugiye kureba n’amafaranga agenda ku burezi ni menshi. Ariko ushobora kuvuga ngo ayo mafaranga ko ari menshi ariko abanyeshuri basohotse ko nta musaruro tubona, birapfira he?

Ushobora kugira inyubako, ukagira ibikoresho, integanyanyigisho ariko igihe mwarimu agifite ubushobozi buke, rya reme ntabwo uzarigeraho. Abarimu niryo zingiro rya byose.

Hari abarimu bari mu kazi uyu munsi, hari gushakwa n’abandi; abari mu kazi ni iki bafashwa kugira ngo ubushobozi bafite bwongerwe? Abashya nabo ni iki cyakorwa kugira ngo umwarimu winjiye mu kazi uyu munsi abe afite ubushobozi?

Aha yari mu mwiherero w'abayobozi uheruka kubera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro atanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo uburezi bw'u Rwanda butere imbere

IGIHE: Ariko hari n’abagaruka ku mushahara muke wa mwarimu?

Dr Uwamariya: Nibyo ndabyemera ko mwarimu ahembwa make ariko se, indangagaciro za mwarimu w’uyu munsi zimeze gute? Ndabyemera ko ari make, yewe n’ubuyobozi bw’igihugu burabizi, murabizi ko bongeyeho 10%; hari n’izindi gahunda zigenda zishyirwaho kugira ngo bazamure ubushobozi bwa mwarimu, ariko se mwarimu we ari kwigisha afite wa mutima wo kwigisha cyangwa ahari kubera ko ari gushakisha ahandi asohokera?

Byagombye ko mwarimu aza mu burezi yumva afite uwo mutima w’urukundo, tubyita uburezi. Habaho kwigisha no kurera, ntabwo wabyara umwana ngo wumve utamwitayeho ngo wizere ko azavamo umwana muzima. Bivuze ngo tuzakora no ku ruhande rwo gukundisha mwarimu umwuga akora, ntubemo kubera ko wabuze ahandi ujya. Ikintu cyose ukora uvuga ngo simfite ahandi njya ugikora ubabaye, bigatuma utanagira neza.

Ku ruhande rwa leta hari gushyirwa ingufu mu gushaka ibyangombwa byose bishoboka ngo uburezi bufite ireme bugerweho. Ndabyemera amashuri aracyari make, ariko mu Mushyikirano ushize Perezida wa Repubulika yatanze umurongo ngo mu myaka ibiri agomba kuba yabonetse mu gihugu hose. Noneho amashuri agiyeho, ariko nyuma y’imyaka runaka tubone cya kibazo kiracyahari, ikibazo kizaba kureba uko integanyanyigisho ziteguye, ibikoresho byatanzwe, noneho mwarimu yateguwe ate kugira ngo yinjire mu mwuga awukunze.

Dr Uwamariya Valentine yaminuje mu masomo y'Ubutabire

IGIHE: Mu mwiherero hagarutswe ku barimu bagiye batsindwa amasuzuma bahawe. Ni iki mugiye kubakorera?

Dr Uwamariya: Icya mbere kugira ngo binjire mu kazi bari bukore ibizamini, ariko na ba bandi binjiye mu kazi barakurikiranwa, kuba yakoze ikizamini agatsinda ntabwo bihagije. Hari amasomo agenda ategurwa yo guhugura abarimu, hanyuma ikibazo cyagaragaye cy’abarimu bafite ubushobozi buke, ngira ngo ni ingaruka z’ibyashize, wasangaga abantu bajya kwiga uburezi, ni ba bandi bagize amanota make, kandi mwarimu yakagombye kuba afite ubushobozi bwo hejuru.

Uko washyizemo abafite ubushobozi buke, butuma n’umusaruro uba muke. Hari ingamba zafashwe, kugira ngo abashaka kujya kwiga uburezi mu byitwa TTC, uyu mwaka byarahindutse kubera ko bazajya bishyura icya kabiri cy’amafaranga y’ishuri, bafashwe no kuzakomeza kwiga kuko wajyaga usanga nk’abarangije TTC, ukurikije uko bize ntabwo bashoboraga gukomeza muri Kaminuza, ibyo bazabyemererwa, bazashyirirwaho uburyo niba mwarimu yinjiye mu kazi ntabwo ahagararira ha handi.

IGIHE: Utekereza iki ku kuba abana mu mashuri yo hasi bigishwa n’abarimu benshi? Hari abavuga ko bituma abarimu batamenya neza abana, ngo nibura babone intege nke z’aho nkuko kera byahoze.

Dr Uwamariya: Icyo cyagaragaye nk’ikibazo, byatangiye no gutekerezwaho. Ntabwo kizaba ari ikintu gishya tuzanye. Nk’imyaka itatu ibanza, ubu gahunda ni uko ishuri rizajya rigira umwarimu urikurikirana, kuko umwana yisanisha n’umwarimu abona.

Njye nakunze ubutabire kubera umwarimu. Uko ufata umwana, uko umwigisha bituma agenda akunda ibyo akubonamo, akagira na bwa bushake.
Icyo kibazo kigiye gufatirwa umwanzuro ntakuka, imyaka itatu ya mbere hari umwarimu ugomba kwita ku ishuri runaka, bishobora kuba ngombwa ko haza umwarimu wigisha icyo wa wundi atiyumvamo cyane ariko wa wundi uri kumwe n’abana buri munsi akaba umwe.

IGIHE: Ahenshi mu bihugu bitandukanye, abanyeshuri bamara amasaha make mu ishuri, ku buryo 70% by’umwanya wabo bawumara mu bushakashatsi no gushyira mu ngiro ibyo biga. Twe mu Rwanda si ko bimeze, ubu byo ntabwo byaba bituma uburezi busubira inyuma?

Dr Uwamariya: Iyo urebye integanyanyigisho z’uyu munsi, ni uko zubatse, ahubwo abarimu bazigisha bashaka gukomeza kwigisha nk’uko bigishaga kera. Igisabwa, abarimu ni ukwigishwa guhindura imyumvire, kuko usanga bavuga ngo uko twigishaga nibyo byari byiza. Ikindi hari n’abatabikora kubera ko batabyumva, ni bake bahuguwe ukurikije umubare w’abarimu bahari.

Hari n’abantu bagiye bagaragaza ko mu mashuri yo hasi habaho kwigisha abana ibintu byinshi icya rimwe ku buryo bisigara nta kintu bafite. Bavuga ko tudaha umwanya abana wo gutekereza ibibavuyemo. Biriya nabyo, iyo umwana abitangiranye akiri muto, byaragaragaye, uko umwana atangira afite umurava, bigenda bigabanuka […] nabyo bizasaba ko abantu babireba, bahe abana umwanya wo kuvumbura izindi mpano bafite muri bo kuko n’umwicaza ku ntebe y’ishuri amasaha umunani ku munsi, ntabwo we azabona umwanya wo kwitekerezaho.

Minisitiri Dr Uwamariya ubwo yari amaze kurahira, aha yafataga ifoto y'urwibutso we n'umuryango we bari kumwe na Perezida Kagame

IGIHE: Haherutse gukorwa impinduka mu myigishirize, biva mu Kinyarwanda bishyirwa mu Cyongereza…

Dr Uwamariya: Mu 2015 nibwo hari hagiyeho iyi gahunda, sinzi impamvu byategereje 2019 kugira ngo abantu bakanguke bumve ko ariko bimeze. Ariko nyuma y’aho bigaragariye, hari umurongo watanzwe, bose bariga mu Cyongereza. Ntabwo bamwe biga mu Kinyarwanda ngo abandi bige mu Cyongereza.

Ahubwo ikibazo cyakabaye, ba bandi bigishaga mu Kinyarwanda bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza? Ari nayo nshingano dufite, gufasha abarimu kwigisha muri ya myaka yo hasi kandi bose atari ukuvuga ngo ni igice cyo mu mujyi ngo icyo mu cyaro kirasigaye. Gufasha ba barimu badafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza. Hari ikintu cyari cyarabayeho cyo kuvuga ngo abarimu bakuze, batagize uburyo bwo kwiga Icyongereza vuba, abo byananiye wasangaga aribo bohereje muri ya mashuri yo hasi.

Uyu munsi bigomba guhinduka, ntabwo baguma hariya kandi umurongo watanzwe ari uko abana bose biga Icyongereza. Ntabwo turi kurerera u Rwanda gusa, turarerera Isi, mu Isi ya none ntabwo uzajyayo utabasha kuvuga.

Ugomba kumenya ikintu ariko ukanamenya no kugisobanura. Bijya binagaragara n’abo dufite muri za kaminuza uyu munsi, ashobora kuba azi gukora ikintu ariko wabimubaza ntabashe kubisobanura. Iyo utabasha gusobanura icyo ukora ntacyo bikumarira. Kandi turabizi ko abana boroherwa no gufata indimi bakiri hasi, niba tudatangiriye hasi ngo twigishe ururimi duhereye hasi, ntabwo twakwizera ko tuzabikosora bageze muri Kaminuza.

Hari n’abavuze bati ururimi rwacu turutesheje agaciro. Ntabwo aribyo. Mu rugo tuvuga Ikinyarwanda n’isomo ry’Ikinyarwanda ntirizigera rivaho yewe byanemejwe ko rigomba kwigishwa kugera no muri kaminuza.

IGIHE: Hari ibihugu ariko byigisha amasomo yose mu rurimi kavukire kandi uburezi bwateye imbere. Urugero nka Israel…

Dr Uwamariya: Icyo gihe rero ntabwo bisaba Minisiteri y’Uburezi gusa, birasaba abahanga batandukanye kugira ngo amasomo yose bayashyire mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi rwumvikane. Ntabwo navuga ngo Ikinyarwanda ni nkene ahubwo ntabwo twigeze dufata umwanya wo gushaka kubonera buri jambo ryose twiga mu ishuri ijambo ry’Ikinyarwanda.

IGIHE: Mutekereza ko umunsi umwe tuziga amasomo yose mu Kinyarwanda?

Dr Uwamariya: Abantu babiganiriyeho bagasanga aricyo gishobora gufasha igihugu, kuki se bitakunda niba n’ahandi byarakunze? Ntabwo navuga Oya ariko nta n’ubwo nabiha igihe cya vuba.

IGIHE: Mu mwiherero, Minisitiri w’Intebe aherutse kuvuga ko dushobora kuzashiduka nko mu myaka 15 umuntu ashaka uwo yagira meya akamubura. Nk’umuntu uri mu burezi, wabyakiriye ute?

Dr Uwamariya: Ntabwo yashakaga gukura abantu umutima, ahubwo yagiraga ngo abantu bakanguke bamenye ko ikibazo gikomeye, kandi bamenye ko hari ingamba zikomeye zigomba gufatwa kugira ngo icyo kintu kitazatubaho.

Dr Uwamariya Valentine yihaye intego yo gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda bagarurire icyizere uburezi bw'u Rwanda

IGIHE: Ubundi uburezi bw’u Rwanda bwapfiriye he?

Dr Uwamariya: Ni bya bindi byo kwimura umuntu udafite ubushobozi. Hari ikintu cy’indangagaciro za mwarimu, nacyo cyaragabanutse. Uburezi bwabaye akazi nk’akandi, kandi uburezi ni umuhamagaro.

Habayeho intege nke ku buyobozi. Ikintu kiraba umwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu, imyaka iba myinshi. Nta wigeze ahaguruka ngo avuge ngo ibi bintu bikwiye guhagarara. Ikigutangaza buri wese aravuga ngo twarabibonaga, nanjye nakubwiye ngo narabibonaga, ariko se nakoze iki?

Habayeho kwimura gutyo noneho abarimu babona ntawe ubabwira ngo ibi bintu ni bibi, nabo barakomeza ahubwo ugasanga amarushanwa yabaye kuvuga nimuye aba, nimuye aba, …bigenda byica rya reme, biba igihe kinini cyane. Twese twaracecetse cyane cyane twe twitwa ko tumaze igihe mu burezi, dukwiye kubyemera.

Kwimura umwana utatsinze bihagarare, ariko ikigenderewe si ugusibiza umwana kuko na none iyo basibiye ari benshi haba hari indi mpamvu. Tubanze tunarebe, kubera iki abo bo benshi batsindwa.

IGIHE: Ni iki mugiye gukora kuri Kaminuza zihari ku bwinshi ariko zidatanga umusaruro?

Dr Uwamariya: Izo kaminuza se nta burenganzira zahawe bwo gukora? Ugomba guhera aho. Ni inde uziha uburenganzira, hari ibyo zigomba kuba zujuje. Iyo umaze kubona ubwo burenganzira ntabwo bihagararira aho ngaho, zaherekejwe gute cyangwa se zangenzuwe gute ku buryo zuzuza rya reme ry’uburezi ?

Ubu uzasanga buri wese ashaka kwiga kaminuza, kaminuza yigenga imwakire izi neza ko atujuje ibisabwa kubera ko za kaminuza zabaye ubucuruzi nk’ibindi.

Tuzagenzura ibiri gukorwa, ntabwo tuzakomeza kubireka ngo bigume uko bimeze kubera ko ibipimo ngenderwaho birahari tuzajya kureba, hari n’ikigo kibishinzwe, HEC, tuzabanza twicarane turebe amagenzura bakora uko ateye, niba mutanayakora mujyeyo. Hanyuma icyo gihe utubahirije ibisabwa, ubwo icyemezo kigomba gufatwa n’inzego bireba.

IGIHE: Ubundi ni ibiki wishimira ku burezi bw’u Rwanda?

Dr Uwamariya: Ushaka kwiga wese ariga, ni cyo kintu cya mbere nishimira ku burezi. Icya kabiri usanga buhangayikishije ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ibya Minisiteri y’Uburezi gusa. Iyo ndebye nk’ishoramari leta yakoze mu burezi, nibwo uhita ubibona.

IGIHE: Impinduka za hato na hato mu burezi zimaze kuba nyinshi. Mubona zidasubiza ibintu irudubi ?

Dr Uwamariya: Biterwa n’icyo impinduka zigamije. Ikibazo kibaho ni ugusobanura izo mpinduka impamvu yazo, igihe cyose hagiye kuba impinduka hakwiye kubanza gusobanuka icyo zije gukora. Ikibi ni uguhindura umurongo mugari wari uhari, buriya impinduka zikorwa ziba zigamije kugera kuri wa murongo washyizweho, ahubwo uko ziza nicyo kiba ikibazo.

Nko kuba amashuri dushaka ko azatangira mu kwezi kwa cyenda, byaturutse mu mushyikirano. Nka kiriya niba Abanyarwanda baracyumvikanyeho ntushobora kuvuga ngo iyo mpinduka iteje ikibazo.

Kuba icyo kintu cyakongera guhinduka ntabwo nkibonamo ikibi ahubwo igihe hagiye kuba impinduka abantu bakwiye kubanza kugisobanurirwa. Iyo kije kikikubita aho, nibwo biba ikibazo.

Nk’ariya mabwiriza ahagarika ‘Promotion Automatique’, Abanyarwanda barayishimiye kubera ko ikibazo cyari cyagaragaye. Igihe bibaye ngombwa ko ibintu bihinduka, icyangombwa ni ukubanza kubijyaho impaka.

IGIHE: Ufite icyizere ko Abanyarwanda bazongera kwizera uburezi ?

Dr Uwamariya: Njye mu izina ryanjye n’abo dufatanyije muri iyi minisiteri, twijeje ubufatanye Abanyarwanda kugira ngo bagire icyizere mu burezi.

Minisitiri Dr Uwamariya amaze imyaka igera kuri 20 ari mu burezi mu Rwanda kuko yabaye umwarimu ndetse n'umuyobozi mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .