Miss Nishimwe ni umukobwa w’imyaka 21 wavukiye i Kigali aba ari naho akurira, aha ni naho yize dore ko yarangije ayisumbuye mu mwaka wa 2019 aho yize MEG muri Glory Secondary School.
Nyuma y’uko arangije amashuri ye uyu mukobwa yaje kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda yanegukanye tariki 22 Gashyantare 2020 mu Intare Arena.
Nishimwe wakuranye indoto zo kuba Nyampinga yatangiye kubyiyumvamo mu 2015 ubwo yitabiraga amarushanwa anyuranye y’ubwiza mu mashuri yisumbuye.
Yamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss High School aho yanaje kwegukana ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza neza.
Tariki 18 Mutarama 2020 nibwo benshi bamenye uyu mukobwa wari umaze kwinjira muri Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Ubwo bahamagaraga abakobwa bagomba guhagararira uyu mujyi 19 barangiye ataragerwaho, uyu akaba ariwe bahamagaye bwa nyuma bityo buzura 20.
Akinjira mu bakobwa bagomba guhagararira Umujyi wa Kigali yabwiye abanyamakuru ko ataganira nabo kubera ibyishimo yari afite, aha yirindaga kuba yavuga amagambo atateguye.
Yagize ati”Kiriya gihe nari mfite ubwoba, nibazaga ukuntu nsigaye nkumva birakomeye. Gusa narasenze cyane kandi ndashimira Imana ko yabikoze.”
Abakobwa 20 bari bagiye basanga abandi 34 batoranyijwe mu zindi ntara, tariki 1 Gashyantare mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo niho habereye ibirori byo gutoranya abakobwa 20 bagombaga kujya mu mwiherero muri 54 bahatanaga icyo gihe.
Nishimwe Naomie yabaye umwe muri abo 20 bagombaga kujya mu mwiherero bityo we kimwe na bagenzi be 19 bamara ibyumweru bibiri muri Hotel La Palisse i Nyandungu mbere y’uko umunsi nyiri izina wo gutanga ikamba ugera.
Uyu mukobwa winjiranye mu irushanwa umushinga wo kurwanya indwara y’agahinda gakomeye mu banyarwanda yanawugeranye ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuko ari nawo yabwiye abagize akanama nkemurampaka mbere yuko kamuha amanota yatumye yegukana ikamba.
Tariki 22 Gashyantare 2020, ku Intare Arena, Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nyuma y’irushanwa rikomeye ry’abakobwa beza bose bahatanaga.
Mu bakobwa 54 bagombaga gushakwamo 20 bajya mu mwiherero Nishimwe Naomie avuga ko byari urugamba rukomeye ariko Imana yonyine ariyo yarumufashije.
Ati” Byari bikomeye, Imana yaramfashije. Abakobwa 54 bose beza bakwiye kuba ba Nyampinga si ibintu byari byoroshye.”
Ageze mu mwiherero Nishimwe Naomie yari azwi nk’umukobwa ukunda gusetsa cyane ariko bagenzi be bari baranamaze guha akazina ka “Manyinya” kubera Inyinya afite.
Miss Nishimwe mu mwiherero ubwo bajyaga kwerekana impano we yavuze ko ari umuhanga mu gutunganya imisatsi, iki gihe yafashe Akaliza Hope amutunganyiriza mu mutwe.
Ku munsi nyiri izina w’irushanwa avuga ko nta cyizere yari afite kuko ikamba yari yamaze kuriha Akaliza Hope bari bahanganye.
Ati” Nta cyizere nari mfite, nabonaga ikamba ari irya Akaliza Hope, kenshi nawe narabimubwiraga ko ariwe Miss Rwanda 2020.”
Abajijwe impamvu yarihaga uwo mukobwa Miss Nishimwe yagize ati” Nta mpamvu, nyine ni uko ariko nabibonaga, buri wese muri twe yari afite uwo abona ukwiye ikamba, njye rero nabonaga ari we.”
Muri uyu mwiherero ngo ntazibagirwa uburyo yabanaga na bagenzi be ndetse n’abayobozi banyuranye babasuraga bakabaha ibiganiro byiza.
Nishimwe Naomie yayoboye abandi bakobwa mu majwi kuva mu ijonjora ry’ibanze kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Yarushaga abandi bakobwa amajwi yaba kuri Internet no mu buryo bwa SMS.
Ku munsi nyiri izina wo gutanga amakamba
Uyu ngo wari umunsi w’ubwoba ku bakobwa bose bahatanaga, Nishimwe Naomie yagize ati “Twarabyutse tujya gufata amafunguro bisanzwe, badukorera mu mutwe baradusiga ubundi dutegereza amasaha ngo tujye ahagombaga kubera irushanwa.”
“Buri wese yari afite ubwoba ubona ntawe uvugisha mugenzi we” .
Miss Nishimwe avuga ko bakimuha ikamba rya Miss Photogenic yahise yumva ko byose birangiye.
Ati” Numvaga byarangiye, bavuze nimero yanjye ko ariyo yatsinze nagize ngo baribeshye bagiye kubanza kureba neza. Nari natangiye kubara intambwe ngiye gutera nsubira inyuma ariko Imana yarahabaye nsanga ni njyewe.”
Ikamba Nishimwe Naomie yegukanye ryamuhesheje kwegukana ibihembo binyuranye. Nka Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagenewe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 yatanzwe na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yemerewe kandi umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods.
Nyampinga w’u Rwanda yemerewe kwivuza ku buntu ku ivuriro ryitwa Ubuzima Polyclinique no gusohokera muri Camellia agafata icyo ashaka mu gihe kingana n’umwaka azamarana ikamba.
Yemerewe itike y’indege izamujyana i Dubai n’ibindi byose bijyanye n’urugendo azakora mu rwego rw’ikiruhuko, iyi ikazatangwa na kompanyi yitwa Multi Design Group.
Keza Salon yemeyeko izamukorera ibijyanye n’imisatsi ndetse no kwita ku bwiza bwe mu gihe cy’umwaka wose.
Yemerewe gucapirwa inyandiko zose ku buntu ku bintu byose azaba ashaka muri Smart Design, mu gihe True Connect yo yamwemereye internet y’umwaka ku buntu.
Mu gihe agiye mu birori, uyu mukobwa azajya yambikwa na Ian Boutique ku buntu ahabwe n’imyenda ya Siporo y’ubuntu muri Magasin Sport Class.
Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda buri mwaka ahita anatsindira itike yo guhagararira igihugu muri Miss World.
Ishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni umwana w’imyaka 21 upima metero 1.70 akaba yari yambaye nimero 31 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
TANGA IGITEKEREZO