Magingo aya muri Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’abantu 32 harimo abagore 17 bingana na 53%, abagore mu Nteko Ishinga amategeko ni 61%, ndetse banafite ubwiganze mu zindi nzego.
Ibi byose binajyana n’uburyo umugore yahawe ijambo mu buzima bwose bw’igihugu, bigashimangirwa n’uburyo hagiye hashyirwaho amategeko atandukanye arengera umugore, anashimangira ko uruhare ihame ry’uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo, bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Uruhare rw’abagore ni umusanzu utaragombaga kwirengagizwa, kuko umubare wabo ari na 52%, bivuze ko icyo bashyiramo imbaraga nta cyakibuza gushoboka.
Mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba uburyo amategeko yagiye avugururwa hagamijwe iterambere ry’umugore.
Uyu munsi muri uyu mwaka urizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ku ruhembe mu iterambere.”
Hahinduwe byinshi
Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda, CNF, ivuga ko mu bihe bya kera umugore yafatwaga ukundi, ku buryo wasangaga yarasigaye inyuma cyane ndetse hari n’uburenganzira bumwe na bumwe yabaga adafite ariko ubu si ko bikiri.
Kugeza uyu munsi u Rwanda rwishimira urwego umugore w’Umunyarwanda agezeho mu kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange cyane binyuze mu ihame ry’uburinganire.
Kuri uyu munsi abagore bishimira uburenganzira bahawe ndetse no kuba barahawe ijambo mu buyobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego nkuru z’igihugu.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu ngaruka zayo harimo u Rwanda rwari rufite imfubyi nyinshi n’abapfakazi ariko mu mategeko n’umuco ntibemererwaga kuzungura cyangwa gucunga umutungo wasizwe n’ababyeyi cyangwa abagabo babo ku buryo imitungo imwe yononekaraga.
Mu 1999 nibwo hatowe itegeko ry’icunga mutungo w’abashakanye, impano n’izungura, ryanateje impaka kuko ngo mu badepite hari abibazaga impamvu umugore azungura nta mutungo yavanye iwabo.
Muri icyo gihe hari abibazaga ngo “umugore azazungura aho avuka azungure n’aho yashatse? Ngo umugore nibamuha urutoki azatwara n’ukuboko, n’ibindi!”
Abana b’abahungu nibo bonyine bahabwaga umunani bakanazungura ababyeyi babo mu gihe bapfuye; naho abakobwa wasangaga nta kintu bagenerwa mu muryango, bakagira umwe muri basaza babo (umutware w’umuryango) uzabagenera umutungo bazabamo mu gihe bazaba babaye indushyi.
Umwana w’umukobwa wabaga ashatse, nta mutungo ufatika yajyanaga aho ashyingiwe usibye ibishyingiranwa bigizwe n’imitungo yimukanwa nk’ibikoresho byo mu rugo n’imyambaro. Ibi bikaba byaramuviragamo ko mu gihe babaga batandukanye cyangwa se uwo bashakanye apfuye, umugore yagendaga amara masa, usibye kandi ko bashoboraga kumuha imperekeza nayo idafatika.
Kugeza ubu abana bose bafite uburenganzira ku mutungo, abe umuhungu cyangwa umukobwa.
Ihohoterwa ryarahagurukiwe
Hashyizweho kandi amategeko agamije kurwanya ihohoterwa, aho kugeza ubu ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.
Ruboneka Suzanne watangiranye n’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, aheruka kubwira IGIHE uburyo iri tegeko ryorohereje umugore ku rwego rukomeye.
Ati “Icyaha cyo guhohotera umugore muri jenoside cyari mu cyiciro cya kane, umugabo agahanwa kimwe n’uwibye ihene cyangwa intebe. Abagore bo muri Pro-Femmes baraye bicaye bategura inyandiko izashyikirizwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Bamwumvisha ko ibintu bikomeye n’umugore uherekeje agenda yambaye ‘Mugondo’ kuko ashobora guhohoterwa. Perezida ati Mugondo ni iki? Uwari Minisitiri w’Ubutabera Mucyo (Jean de Dieu) ati ni amakabututura bakenyereraho mu rwego rwo kwirinda ifatwa ku ngufu.”
“Perezida ati murumva aho bashiki banyu n’ababyeyi banyu bageze? Iryo tegeko naryo ryasohotse vuba ndetse icyaha cyo guhohotera abagore gishyirwa mu rwego rwa mbere.”
Hashyizweho kandi itegeko ry’abantu n’umuryango, itegeko ryerekeye imitegurire y’ingengo y’imari n’andi.
Na nyuma yo kuvugurura amategeko, ubu urugamba rugikomeje ni urwo guhangana n’inzitizi umugore agihura nazo. Iya mbere yatangiriweho ni ukumuha umwanya mu burezi, kuko mbere wasangaga hari imyumvire y’ababyeyi bamwe, bumva ko ugomba kwiga ari umwana w’umuhungu, uw’umukobwa agasigara mu rugo, akamenya imirimo yo mu rugo n’ibindi.
Hanashyizweho kandi politiki yo gushihikariza abana b’abakobwa kwitinyuma bakiga kandi bagahitamo ya masomo y’ingenzi nka siyansi, kurusha uko bakumva ko akomera, ari ayo guharira basaza babo.
Urwo rugendo rwunganiwe n’uko bahabwaga amahirwe yihariye mu bizamini bya leta, ugasanga abakobwa bahawe inota riri munsi ryo gutsindiraho, ugereranyije na basaza babo.
Urwo rugendo rwanunganiwe na gahunda zinyuranye nka “Inkubito z’Icyeza” ya Imbuto Foundation ifasha abakobwa binyuze mu kibishyurira amashuri no kubaba hafi mu bujyanama, Miss Geek Africa ihemba abakobwa babashije kugaragaza imishinga ifatika y’ikoranabuhanga, n’ibindi.
Ibyo byajyanye no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, umugore akitabwaho cyane cyane abatwite n’abana babo. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanyutse ku kigero cya 75% mu myaka 20 ishize.
Nko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, ibitaro birindwi birimo bya Butaro, Kinihira, Nyanza, Ruli, Kacyiru, Karongi na Kirinda byabashije kumara umwaka nta mubyeyi ubitakarijemo ubuzima abyara.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo, naho mu Rwanda watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka wa 1975.

TANGA IGITEKEREZO