Amateka y’ubutwari bw’umugore w’i Rwanda, ni maremare, ku buryo kuyava imuzi ukayagera imuzingo, byasaba kuba urambukiwe utarambirwa vuba kuko bakoze ibikorwa bihanitse kuva mu ihangwa ryarwo, kugeza magingo aya ibigwi byabo bikirimbanyije.
Niyo mpamvu muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe amateka y’umwe mu bagore b’i Rwanda, wabaye imbanza yabimburiye abandi mu kugaragaza ubuhangange n’ubudashyikirwa ku ikubitiro ry’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Nyirarucyaba, umukobwa wa Gihanga cyahanze u Rwanda
Nyirarucyaba dukunze kubarirwa mu mateka y’u Rwanda, ni mwene Gihanga na Nyamususa, akaba umukobwa umwe rukumbi mu bahungu umunani Gihanga yabyaye ku bagore batandukanye.
Igihe cyarageze Nyirarucyaba amaze gukura ashyingirwa mu bikomangoma by’Abazigaba bagengaga Ingoma y’u Mubali (Rweya) aho nyirakuru Nyirarukangaga ari we nyina wa Gihanga yakomokaga.
Kubera ko Abazigaba bari barabaye umwe n’Abanyiginya, nta cyari gutuma bataremya umubano ushingiye ku gushyingirana, dore ko babacumbikiye imyaka isaga magana atatu, mbere y’uko bahanga igihugu cyabo cy’i Gasabo.
Amateka ntagaragaza neza uwo bashakanye, ikizwi ni uko babyaranye umwana w’umuhungu bakamwita Gacyaba. Igihe cyarageze Gihanga atanga umurage ku bana be, mu gutanga umurage kuri buri mwana yanze ko umukobwa we aheranwa n’ubwoko bw’abanyamahanga b’Abazigaba araganwa na ba nyirarume nk’umwana we yibyariye, afata umwuzukuru we Gacyaba amuraga igisigara cy’ubutaka bwari hagati y’u Bunyoro, Ndorwa, Burera, Rwankeli y’Abalindi na Rwankeli y’abaguyane.
Baremyemo igihugu cy’igihangange cyitwa “u Bugara” bukomoka ku nshinga “Kugara” na byo bijya gusa no kwaguka no kugaba amashami hirya no hino.
Gacyaba ni we Sekuruza w’ubwoko bw’Abacyaba bagengaga Ingoma y’u Bugara. Ni we waje kugira inkomoko ku Banyiginya kandi inkomoko ye y’ukuri ari mu Bazigaba bo mu Mubali, ari naho bakurije inyito yo kwita Abacyaba, ubwoko bw’umugore.
Nubwo Nyirarucyaba yashyingiwe mu ngoma y’u Rweya, ariko amateka agaragaza ko yakomeje kuba umwe mu banyamirimo b’ibwami ku ngoma ya se, ari bo twakwita abakozi b’igihugu muri ibyo bihe.
Nyirarucyaba wa Gihanga yabaye umuyobozi w’umugore wa mbere mu nzego zo hejuru z’igihugu mu mateka y’u Rwanda. Ni we wari umutware w’ingabo zitwaga “Abahiza”.
Abahiza wari umutwe w’ingabo zifite inshingano zo kwikorera imitwaro yose y’ibwami n’indi mirimo yose ijyanye n’ibyo mu gikoni, gutegura iminsi mikuru, gusya, kuvoma, n’indi mirimo yose yo mu rugo.
Ubutwari, ubuhangange n’ibigwi bye, ni byo byatumye abana be babarirwaga mu Bazigaba, Gihanga abagira abe, bahabwa umurage umwe na bo mu bakomoka ku Banyiginya bagengaga ingoma y’i Gasabo, akaba ari nayo mpamvu mu moko icumi afite inkomoko ku Banyiginya habonekamo n’Abacyaba.
Ubuhangange bwa Nyirarucyaba kandi nibyo byatumye benshi bamugira inkomoko y’inka mu Rwanda, aba imvano y’umwe mu migani yabaye kimomo mu w’inkomoko y’inka mu gihugu, kandi bitarabayeho ari ukubimwitirira gusa, ngo arusheho kumenyekana nk’uwakigiriye akamaro kanini, naho ubundi inka zabayeho imyaka amagana mbere y’uko abasekuruza ba se Gihanga bashyikaga mu Rwanda.
Nyirarucyaba ni icyitegererezo cy’ubuhangange, kutigaya no kutisuzugura, byatumye ahabwa ubutware bungana n’ubwa basaza be, kandi ubuyobozi bwe butanga umusaruro. Hari n’abandi bagore b’i Rwanda benshi, bateye ikirenge mu cy’umukurambere wabo Nyirarucyaba, bakayobora igihugu kandi bakakigeza aheza hishimirwa.
Iyi nkuru yatambutse bwa mbere kuwa 19 Nyakanga 2018
TANGA IGITEKEREZO