Ni amahugurwa azaba ku wa 20 werurwe 2020, agahabwa abagore 75 baturutse muri koperative 15 aho bazahabwa amasomo ajyanye no kumenyekanisha ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga n’uko bakagura ibikorwa by’ubucuruzi bwabo.
Aba bagore kandi bazigishwa ibjyanye n’ibaruramari n’imisoro, kwizigamira ndetse n’uko bakorana n’indi miryango itandukanye, nyuma aya masomo nabo bazayageze ku bandi babana mu matsinda.
Uretse guhugurwa hazanabaho amarushanwa aho itsinda ry’abategarugori rizaba irya mbere rizegukana miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, irya kabiri rihabwe ibihumbi 700 Frw mu gihe irya gatatu rizahabwa ibihumbi 400 Frw.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri MTN, Mubiligi Yvonne, yavuze ko iki gitekerezo bakigize nka MTN Rwanda nyuma bakigeza kuri MTN Foundation bagamije kuzamura ubushobozi bw’Umunyarwandakazi ukiri hasi, nayo ikaza ku cyakira neza.
Umuyobozi wa MTN Foundation Mukarubega Zulfat yavuze iyi gahunda ya connect Women In Business yaje kugira ngo MTN Foundation irusheho gutanga umusanzu wayo mu kubaka ubushobozi bw’umugore w’Umunyarwanda.
Yagize ati “Iyo urebye aho u Rwanda rugeze, aho ubona Umunyarwandakazi umutegarugori, ageze mu Rwanda harashimishije ariko ntituragera aho tugomba kugera, ni muri urwo rwego rero MTN Foundation nayo yatekereje kugira uruhare mu iterambere ry’umugore.”
Mukarubega yavuze ko mu guhitamo abazahabwa amahugurwa barebye abagore bo mu cyaro bishyize hamwe, bakerekana ko bafite ubushake bafite bwo kugira aho bagera.
Women in Business ni gahunda izajya iba buri mwaka mu kwezi kwa Werurwe gusanzwe kwizihizwamo Umunsi Mpuzamahanga w’Umwari n’Umutegarugori.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jackline, yashimye iki gikorwa cya MTN Foundation ayibutsa ko gufasha umugore ari ugufasha umuryango wose.
Ati “Tumaze igihe kinini dufatanya na MTN Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’umugore kandi umugore buriya ni umutima w’urugo, ni umuryango winjira mu muryango, ibi muba mukora twe tubirebesha indorerwamo zagutse ntabwo tuba tuvuga ngo ni umugore gusa ahubwo mwabikoreye kuko ni inzira ijya mu muryango ni ibintu bihindura ubuzima bw’umugore n’ubw’umuryango.”
Kamanzi yashimiye MTN Rwanda kuba irenga kuba ikigo cy’ubucuruzi ahubwo ikagira n’uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda cyane cyane abatishoboye, ibintu yasabye ko n’ibindi bigo byayigiraho.
N’ubwo umunsi nyirizina w’aya mahugurwa ari ku wa 20 Werurwe 2020 abazayahabwa bakazakomeza gukurikiranwa ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore.
Mu bikorwa by’ubugiraneza MTN Foundation igenda ikora yifashisha amafaranga angana na 1% igenerwa na MTN Rwanda mu nyungu iba yabonye mu mwaka wose.






TANGA IGITEKEREZO