Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro nyunguranabitekerezo ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagiranye n’abagore ba rwiyemezamirimo mu Rwanda, cyari kigamije kurebera hamwe uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu.
Ibi biganiro byateguwe ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), mu rwego rwo kunoza neza imikoranire na ba rwiyemezamirimo b’abagore ndetse no kurebera hamwe imbogamizi bahura na zo.
Insanganyamatsiko y’ibi biganiro yagira iti “Umugore ni imbarutso y’iterambere igihugu cyifuza, tumushyigikire.”
Minisitiri Prof. Bayisenge yagarutse cyane ku bagore bakitinya usanga benshi bakiri mu bucuruzi buciriritse, yizeza uruhare rwe mu kubegera bakabona amahirwe yose abari imbere.
Ati “Ni byiza ko biyumvamo icyizere kuko amahirwe arahari, natwe icyo tugomba gushyira imbere ni ukugira ngo amahirwe ahari tuyamenyekanishe kuko kenshi usanga abari mu bucuruzi butemewe cyangwa buciriritse ariko nuko batazi amahirwe ari hanze aha igihugu cyashyizeho, ni umwanya wacu wo kugira ngo tubegere.”
Zimwe mu mbogamizi zagarutsweho cyane ba rwiyemezamirimo b’abagore bahura nazo, ni ukudasubirizwa igihe iyo babajije Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku bijyanye n’imisoro, ndetse n’ikibazo cyo kugira nimero z’ubucuruzi (TIN Number) ebyiri.
Ibi byasubijwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, avuga ko ari amakosa agiye gukosorwa ariko anasaba ba rwiyemezamirimo b’abagore gukomeza kuba ku ruhembe rw’imbere mu gutanga imisoro.
Ati “Ibibazo byo kudasubizwa twarabibonye ngira ngo hari benshi cyane batwandikira ntitubasubirize igihe, kandi dufite amategeko agaragaza iminsi ntarengwa tugomba kuba twasubije umuntu. Ibyo rero mu izina rya RRA, nakwemera ko ari ikosa kandi tugiye gukosora. Mu buryo bwo kugikemura turashaka gushyiraho uburyo twise “My RRA”, aho utwandikira yajya akoresha ikorabuhanga natwe tukamusubiza ari ryo dukoresheje, bikihuta.”
Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato basaba ko gahunda nk’iyi y’ibiganiro yahoraho kuko byabafasha gukomeza gusobanukirwa ibijyanye n’imisoro nabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’igihugu.
Imibare y’abagore bari mu bucuruzi igaragaza ko bakiri bake ugereranyije n’abagabo. Imibare iheruka mu mwaka wa 2017 y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko abagore bari mu bucuruzi ari 33%, 98% ni abakora ubucuruzi buciriritse no mu nganda, na ho 1% ni abari mu bucuruzi bunini.













Amafoto: Munyarugerero Gift
TANGA IGITEKEREZO