00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore yiciriye inzira! Uwineza yagejeje ku isoko ‘hand sanitizers’ yakoze mu guhangana na COVID-19

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 12:41
Yasuwe :

Imibare y’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera ndetse byatumye Leta ifata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zirimo gufunga imipaka no guhagarika ingendo zose zitari ngombwa.

Mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, mu butumwa abaturarwanda bahabwa harimo kwitwararika ku isuku no gukaraba ibiganza inshuro nyinshi.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti isukura intoki (hand sanitizers) ishobora kwica virusi ya Coronavirus itera COVID-19.

Kubera abashaka hand sanitizers, ku isoko zarabuze ndetse n’igiciro cyazo cyarahanitswe.

Uwineza Nelly Aline ari mu Banyarwandakazi batekereje bwangu ku musanzu we mu kwimakaza isuku y’ibiganza nk’intwaro yo gutsinda ikwirakwira rya Coronavirus. Yakoze hand sanitizer y’umwimerere yise ‘Tropical hand sanitizer’ ndetse yayigejeje ku isoko ry’u Rwanda.

Uyu rwiyemezamirimo w’umukobwa yashinze Tropical Brewery and Winery ikora imivinyo n’imiti yica udukoko abantu bakaraba mu ntoki nk’abisiga amavuta (hand sanitizer).

Yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko Isi yugarijwe na COVID-19 yatekereje icyo yakora mu guhangana nacyo.

Yagize ati “Niba hand sanitizers ziri kubura ku masoko, mu gihugu cyacu nizibura burundu ko tuzi ko zikorwa n’abanyamahanga kandi imipaka iri gufungwa n’ibibuga by’indege bifungwa, zizava he? Natekereje gukora hand sanitizer.’’

Ku wa 8 Werurwe 2020 nibwo yatekereje gukora hand sanitizer nyuma yo kubona ko alukoro yiyongereyeho 50% ku biciro bisanzwe.

Yagize ati “Nakoze formule mu masaha 48, natekereje igikakarubamba, alukoro n’ibindi, ndabifatanya mbijyana muri laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ku wa 8 Werurwe, mbona ibisubizo ku wa 16 Werurwe 2020.’’

Mu gutangira, Uwineza yabanje gufata igikakarubamba ku bacuruza imiti gakondo ariko ‘mbikoze ntibyamera neza. Nagiye gushaka icyo muri Forever Living bisohoka neza. Maze kubivanga nahise njya gushaka ibikoresho nshyiramo, nkora igerageza ndaritanga. Numvaga ngomba gushaka igisubizo ku buryo haboneka ibikoresho hafi.’’

Uwineza yatekereje gukora hand sanitizer ashaka gutanga umusanzu we mu gushaka ibisubizo bya rusange.

Ati “Nkunda kujya mu bikorwa byo gushaka ibisubizo bya rusange. Ni ngombwa gufatanyiriza hamwe twese kuko hand sanitizer zadufasha mu guhangana na Coronavirus.’’

Tropical hand sanitizer ikoze mu birimo igihingwa cy’igikakarubamba cy’umwimerere kiva muri Amerika, alukoro (Isopropyl, ethyl) n’amavuta (essential oil) aboneka mu Rwanda.

Hand sanitizers ubusanzwe zikorwa ku buryo umubiri w’uwayisize ugira ubudahangarwa bwo kwica udukoko tuwuriho.

Uwineza avuga ko “Igikakarubamba gishobora gukoreshwa mu guhangana na bagiteri cyangwa kigaha uruhu ubudahangarwa bwatuma rudashishuka.’’

Mu kuvanga hand sanitizer, Uwineza avanga imiti akoresheje ibikoresho byabugenewe ariko ku kigero kijyanye n’ibipimo byemewe na RSB. Yifashisha indobo, agenda ashyiramo buri kimwe bijyanye n’ingano zikwiye.

Tropical hand sanitizer ni umwimerere kuko ikoranywe n’ibyatsi mu gihe indi iba irimo ibyakorewe muri laboratwari havanzwe ibinyabutabire (chemicals).

Uwineza yamaze amasaha 48 akora formule yamugejeje ku gutunganya 'hand sanitizer'

  Uwineza arateganya kwimakaza Made in Rwanda

Mu myaka isaga itatu ishize nibwo u Rwanda rwatangije gahunda ya Made in Rwanda igamije kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu.

Made in Rwanda ntiyasize n’urwego rw’imiti kuko hari iyatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Mu guha agaciro ibikorerwa mu gihugu, Uwineza aratekereza gukoresha igikakarubamba gihingwa mu Rwanda.

Yavuze ko ‘igikakarubamba cyo mu Rwanda cy’amababi gishobora gukoreshwa. Ikibazo kiracyari mu kukibona ku isoko ku bwinshi. Abahinzi ntibarumva ko guhinga igikakarubamba byabyara amafaranga. Mu gihe cyaboneka, byakoroha kuko imashini zo kugitunganya zo zihari ku isoko.’’

Yasabye ko banafashwa kubona alukoro mu buryo bworoshye zaba iziva mu nganda zenga inzoga n’izindi kugira ngo yongere ingano y’imiti ikenewe ku isoko.

Uwineza yahawe icyangombwa kimwemerera gushyira ku isoko hand sanitizer, gitangwa na RSB nyuma yo kuyisuzuma igasanga ifite ubudahangarwa bwo kwica udukoko ku kigero cya 98.3%.

Yavuze ko na nyuma y’uko iki cyorezo kizaba gicogoye azakomeza gukora kugira ngo ahaze isoko.

Ati “Umwihariko wa hand sanitizer yanjye ikoze mu buryo bw’umwimerere kandi ibikoresho biyikora birahenze cyane. Igikakarubamba gisimbura ibyo binyabutabire, kandi kikanagira ubudahangarwa bwo guhangana na bagiteri. Ishobora no kuboneka byoroshye kurusha izishobora gushakwa hanze.’’

Abarwayi bagera kuri 36 banduye COVID-19 mu Rwanda kuva umurwayi [Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda] wa mbere yaboneka mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.

Hand sanitizer ifasha abantu kwica bagiteri bashobora guhura nazo mu gihe basuhuzanyije cyangwa bakoze ku kintu cyanduye.

Abahanga bagaragaza ko hand sanitizer zifite ubudahangarwa ku kwica udukoko kurusha gukoresha isabune n’amazi nubwo nayo ari ingenzi cyane mu kwita ku isuku.

Muri Tropical Brewery and Winery harimo hand sanitizer zitandukanye zirimo iya mililitiro 500, litiro imwe, eshanu na 20. Iki kigo gifite ubushobozi bwo gukora nibura litiro 200 ku munsi.

Hand sanitizer zifite alukoro iri hagati ya 60 na 95% zifite ubushobozi bwo kwica udukoko tuboneka ku ntoki. Iyi miti yatangiye gukoreshwa ku Mugabane w’u Burayi mu myaka ya 1980.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hand sanitizers nta ngaruka zigira ku ruhu usibye guhangana n’udukoko duto tuba tururiho.

Uwineza yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi (BCG) n’Ikoranabuhanga muri ESAPAG Gitwe. Kaminuza yayize i Mudende mu bijyanye n’Ikoranabuhanga ndetse arateganya gukomeza kwiga ibijyanye na Tele-Medicine (Ubuvuzi bwifashisha Ikoranabuhanga) muri Kenya.

Uwineza Nelly Aline yagejeje ku isoko ‘hand sanitizer’ yakoze mu guhangana na COVID-19 yibasiye Isi
Tropical hand sanitizer zagenewe abafite amikoro ahagije zafunzwe mu buryo bwihariye
Tropical hand sanitizer ni umwimerere kuko ikoranywe n’ibyatsi mu gihe indi iba irimo ibyakorewe muri laboratwari
Muri Tropical Brewery and Winery harimo hand sanitizer zirimo iya litiro eshanu
Tropical hand sanitizer yatangiye ifite ubushobozi bwo gukora nibura imiti ingana na litiro 200 ku munsi
Uwineza yatekereje gukora hand sanitizer ashaka gutanga umusanzu we mu gushaka ibisubizo bya rusange mu kurwanya COVID-19
Uwineza ni we witunganyiriza 'handi sanitizer' akoresheje ibipimo byabugenewe, akanazipfunyika mbere yo kuzigeza ku isoko
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatanze icyangombwa cy'ubuziranenge bwa ‘hand sanitizers’ zikorwa na Uwineza

Video: Mutesa Shaffy na Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .