00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Plc yizihije umunsi w’Umugore, yiyemeza kurushaho gufasha abagore mu iterambere

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 8 March 2020 saa 08:47
Yasuwe :

Equity Bank Plc yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore ihamagarira abagore bashaka serivisi z’imari kuyigana bakayigezaho ibyifuzo byabo muri gahunda zitandukanye yabashyiriyeho zibumbiye mu yitwa ‘Igire na Equity’ igamije kuzamura abanyarwanda.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore muri Equity Bank byabereye mu Ubumwe Grande Hotel ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020 byitabirwa n’abakozi, abakiliya n’abafatanyabikorwa b’iyo banki.

Ni ibirori byaranzwe ni ibyishimo no kuganira ku iterambere ry’umugore; haba muri iyo Banki no mu Rwanda muri rusange ariko hanagarukwa kuri gahunda zo kurushaho kumuteza imbere.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula witabiriye ibyo birori yavuze ko iyo urebye mu bijyanye n’uburinganire usanga ikibazo gihari ku bagore kijyanye no kugera kuri serivisi z’imari.

Yavuze ko asanga aricyo kintu ibigo by’imari bikwiye gufashaho abagore ariko abagore nabo ngo bakwiye gukora kuburyo batera imbere mu bumenyi n’ubushobozi mu byo bakora.

Ati “Iyo urebye uburinganire muri rusange ukareba ibibazo bihari usanga, ikigaragara cyane kijyanye no kugera kuri serivisi z’imari ariko n’ikindi cy’ingenzi ni ukuvuga ngo ruhare rw’abategarugori ni uruhe ngo twongere ubumenyi n’ubushobozi mu byo dukora kugira ngo tugende tuziba cya cyuho?”

Mu rwego rwo kugera ku byiciro byose by’abagore hakwiye kujyaho ingamba zihariye zatuma abagore aho bari hose begerwa, kugira ngo hamenyekane icyo buri wese akeneye ngo atere imbere. Ibyo bizatuma Banki imenya icyo umugore akeneye yaba uwo mu isoko, mu buhinzi no mu zindi nzego zitandukanye abe aricyo bashyira muri serivisi bagenera abakiliya.

Umuyobozi mukuru wa Equity Bank Plc, Hannington Namara, yavuze ko hari gahunda bashyiriyeho abakiliya zigamije kuzamura abanyarwanda zirimo n’izihariye ku bagore bitewe n’urwego buri muntu abarizwamo n’icyo ashaka gukora, kandi ngo imiryango irafunguye kuri buri wese.

Ati “Equity tugira umwihariko n’ubusanzwe duteza imbere abagore tubigira muri gahunda zacu […] Biterwa n’urwego umuntu arimo afite gahunda zimugenewe, ufite uruganda ruto afite gahunda zimugenewe, utanga serivisi, ushaka kubaka hoteli, amacumbi […] abagore tubafitiye gahunda ihamye ndetse navuga ko izahoraho imyaka yose mu gihe Equity ikomeje gutera imbere. Gahunda zibagenewe zirahari twiteguye kubaha amafaranga.”

Abagore bakorana na Equity Bank mu buryo butandukanye, bayishimiye gahunda zayo n’uburyo baba hafi muri serivisi batanga.

Umukozi (agent) wa wa Equity Bank Plc ukorera i Remera witwa Murebwayire Yvonne, yavuze ko kimwe mu byo yishimira ari uko iyo ahuye n’ikibazo ari kwakira umukiriya bidatwara umwanya ngo ahabwe ubufasha.

Ati “Igihe umukiliya akikuri imbere afite ikibazo urahamagara ako kanya bikaba biratunganye.”

Intego ya Equity ni ukuzamura abaturage. Muri serivisi za Banki zo kubazamura itanga zirimo kubaha inguzanyo n’ubujyanama, kubatoza umuco wo kwizigamira, ikoranabuhanga nko kutagendana amafaranga mu ntoki umuntu akishyura akoresheje telefoni n’izindi serivisi zose za banki.

Mukandori Chantal ushinzwe inguzanyo muri Equity Bank Plc yabwiye IGIHE ko hari abatangiye kubyaza umusaruro amahirwe ari muri gahunda ya ‘Igire na Equity’ bafata inguzanyo bagahabwa ubujyanama kandi ngo ni uburyo buri gutera imbere no kuzamura abanyarwanda.

Equity Bank Rwanda yabonye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite abakiliya bafungujemo konti barenga ibihumbi 600.

Abafatanyabikorwa n'abakozi ba Equity bitabiriye ibyo birori
Abagore bishimiye guhura bakishimira umunsi wabo
Aline Gahongayire ni umwe mu bakiliya ba Equity Bank Plc bitabiriye ibyo birori birangira anabaririmbiye zimwe mu ndirimo ze
Bamwe bagiye bafata amafoto azabibutsa ibirori by'umunsi mpuzamahanga w'abagore wa 2020
Equity Bank yijeje kurushaho guteza imbere abagore binyuze muri serivisi itanga
Hakaswe umutsima bishimira intambwe umugore amaze gutera
Equity Bank Plc yizihije umunsi mpuzamahanga w'umugore 2020
Evelyn Kamagaju yavuze ko bateza imbere umugore bamuha urubuga rwo kugaragaza ko ashoboye
Hatanzwe impano zitandukanye
Ibirori byarimo imyidagaduro yateye akanyamuneza abitabiriye kwizihiza ibyo birori
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yashimiye Equity Banki Plc kuri gahunda zo kwegereza abagore Serivisi z'Imari, asaba abagore guharanira kongera ubushobozi n'ubumenyi
Byari umunsi w'ibyishimo ku bakiliya n'abakozi ba Equity Bank
Umuyobozi mukuru wa Equity Bank Plc Hannington Namara yahamagariye abagore kugana Equity bagahitamo imikoranire bashaka muri serivisi yabashyiriyeho
Umuyobozi w'Inama nkuru y'ubutegetsi ya Equity Bank, Evelyn Kamagaju n'umuyobozi mukuru Hannington Namara baha impano umwe mu bakozi (agent) ba Equity Bank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .