00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cotex imeswa igakoreshwa imyaka itatu!- Ikiganiro na Umuziranenge washinze uruganda rudasanzwe mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Werurwe 2020 saa 10:26
Yasuwe :

Uwineza [izina ryahinduwe], wiga muri GS Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge, buri kwezi asiba ishuri iminsi ine kuko nta bushobozi afite bwo kugura ibikoresho by’isuku akenera mu gihe cy’imihango ‘Cotex’.

Uyu mukobwa w’imyaka 16, iyo ari mu gihe cy’imihango akoresha ibitambaro ariko ntabwo byizewe ku buryo yava mu rugo akajya ku ishuri.

Iki kibazo cyo kugorwa no kubona ibikoresho by’isuku abakobwa n’abagore bakoresha mu gihe cy’imihango, ntabwo ari icya Uwineza gusa kuko hari na bagenzi be bagisangiye usanga bakoresha ibindi bikoresho bitizewe nka matela, ibirere n’ibindi bishobora gutera indwara.

Ubukangurambaga bwiswe SHE28 bwerekanye ko mu Rwanda, nibura abagore n’abakobwa 18% basiba imirimo n’amashuri kubera kubura cotex, ibyo bigatera igihombo cy’amadorali 215 kuri buri mugore ku mwaka.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yasibye ishuri kubera imihango.

Mu bihugu bikennye, 30% by’abakobwa basiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku bari mu mihango, bagatakaza 25% by’amasomo yabo abandi bagahitamo kuva mu ishuri.

Iyi mbogamizi kuri bamwe mu bagore n’abakobwa, niyo yahagurukije Umuziranenge Blandine, mu 2018 yiyemeza gutangiza umushinga wa Cosmopad, ukora Cotex zikoreshwa inshuro nyinshi zikameswa, ku buryo zishobora gukoreshwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

IGIHE yasuye Umuziranenge, aho akorera uyu mushinga we afatanyije n’abakozi bane. Mbere yari asanzwe akora mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, akabagezaho amakuru binyuze muri Magazine na Application ya telefoni, ku rundi ruhande bafite imyenda y’ababyeyi batwite n’abonsa.

Umuziranenge avuga ko inkuru yanditse ku ngorane umwana w’umukobwa ahura nazo iyo atabashije kubona cotex, ari yo yatumye atekereza ku cyo yakora nyuma yo gusanga mu Rwanda 18%, by’abagore n’abakobwa basiba ishuri cyangwa imirimo kuko batabasha kubona Cotex.

Ati “Dusoje nararebye, ese ndajya gukora ubukangurambaga mbone amafaranga njye kubagurira cotex, ninzibaha se uku kwezi ubutaha nzabaha iki, cyangwa se hari ikindi gisubizo cyahoraho?”.

Iyi nyota yo gufasha abadashobora kugura Cotex yiyongereyeho kuba izisanzwe zikoreshwa hari abo zitagwa neza, no kuba zangiza ibidukikije kuko usanga nko mu bigo by’amashuri bazitwika kandi ubushakashatsi bugaragaza ko iyo utwitse imwe biba bifite ingaruka nk’iyo gutwika amasashi ane.

Ati “Byari no gushaka igisubizo kirambye, kitangiza ibidukikije kandi kibungabunga ubuzima”.

Cotex ikorwa na Umuziranenge, ifite ibice bitatu; hari agatambaro ko hejuru kabasha gufata amaraso kakayohereza mu gace ko hagati karimo igisa n’ipamba iyafata akagumamo umwanya munini, hakajyaho n’agatambaro gatuma n’iyo wamenaho amazi atabasha kumeneka. Nyuma hajyaho indumane kugira ngo itazatakara.

Umuziranenge ati “Iyo umuntu ayambaye abasha guhumeka bitandukanye n’izindi, aba ameze nk’uwambaye umwenda bisanzwe”.

Agapaki kaba karimo Cotex eshanu zikoreshwa imyaka ibiri n’itatu, gashyirwamo n’agapapuro kariho ibishushanyo byerekana uko zifatwa neza, kuzigirira isuku n’andi makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere nko gusobanura ukwezi k’umugore.

Iyi Cotex ushobora kumenaho amazi gusa ariko ku mpamvu z’isuku kuko bacteries itaboneshwa amaso, bisaba kuyitumbika isaha imwe, ikanikwa ku zuba risanzwe hagati y’amasaha atatu n’ane. Umuntu abujijwe kuyitera ipasi kuko bigabanya uburyo ifata amaraso.

Umuziranenge afite intego y'uko mu myaka itatu nta mwana w'umukobwa uzongera gusiba ishuri kubera ikibazo cya Cotex

Mu myaka itatu nta mukobwa uzasiba ishuri kubera Cotex

Umuziranenge avuga ko ubu barimo gukora Cotex 1500 zizahabwa abana b’abakobwa ku buntu, zikaba ziyongera ku 100 bakoze mbere mu igerageza. Intego akaba ari uko mu myaka itatu nta mukobwa uzongera gusiba ishuri kuko yabuze ibi bikoresho by’isuku.

Ati “Dushaka gukora nyinshi zishoboka kuko dufite intego y’uko mu myaka itatu nta wundi mwana w’umukobwa wasiba ishuri kubera ko yabuze Cotex yambara”.

Asobanura ko bizanyura mu gukorana n’amashuri, icyumba cy’umukobwa, cyangwa se no mu bandi bantu bakorana n’impunzi, amagereza, Minisiteri y’uburezi na Migeprof, kugira ngo izi cotex zibashe kugera mu mashuri muri rusange.

Umuziranenge avuga kandi ko nk’ibigo by’ishuri bazavugana noneho abana bahabwe izo Cotex, aho umwana ashobora nko kwishyura igiceri cya 100 Frw, ku kwezi.

Ati “Ni ukugira ngo babashe kuzibona natwe tubashe kuzitanga”.

Ku ruhande rw’umwana utari mu ishuri, Umuziranenge asobanura ko bashaka gushyiraho ahantu hatandukanye zikorerwa, noneho wa mwana abe afite aho ashobora kujya umunsi umwe agakorana na bo agatahana ipaki ya cotex.

Nyuma yo kuzikoresha [imyaka itatu], hari amahirwe azatangwa uzisubije Cosmopad ahabwe izindi kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro, ubundi izashaje zisazurwe.

Kuri ubu agapaki karimo eshanu gatangirwa 3000 Frw, muri gahunda yo kuziha abatabasha kuzibona ariko mu minsi iri imbere zizagurishwa bisanzwe ariko ugura azajya azigurishwa ku 6000 Frw kugira ngo agire n’utishoboye agurira.

Umusemburo w’igihembo cya YouthConnekt

Mu nama ya YouthConnekt iheruka kubera mu Rwanda, uyu mushinga wegukanye igihembo cya $5000.

Umuziranenge avuga ko byamufashije mu gushaka abakozi, kubona aho bakorera no gutumiza ibyo gukoramo cotex byinshi, dore ko byose bituruka mu Bushinwa.

Kuri ubu Cosmopad ikoresha abakozi bane, bafite ubushobozi bwo gukora Cotex 100 ku munsi. Hakaba kandi hari gahunda yo guhugura abandi bakozi 50 muri uyu mwaka.

Agapaki kamwe kaba karimo izi Cotex eshanu
Umuziranenge afite uruganda rukora Cotex ishobora kumara imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .