00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yatangije icyiciro cya kane cya ‘Urumuri Initiative’ kizaha umwihariko imishinga y’abagore

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Werurwe 2020 saa 02:01
Yasuwe :

Banki ya Kigali ifatanyije n’ikigo Inkomoko Entrepreneur Development gihugura ba rwiyemezamirimo, yatangije icyiciro cya kane cya ‘Urumuri Initiative’, gifite umwihariko wo gushyigikira no gutera inkunga ba rwiyemezamirimo b’abagore 25.

Iki cyiciro cy’iyi gahunda ngarukamwaka igamije gushyigikira ukwihangira imirimo binyuze mu gutera inkunga ibigo bikiri bito, yatangijwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2020.

BK igaragaza ko muri iki cyiciro hazatoranywa ba rwiyemezamirimo b’abagore 25 bagafashwa kubona inguzanyo itaka inyungu, bakoresha mu mishinga yabo, n’amahugurwa y’amezi ane bazahabwa na Inkomoko.

Ayo mahugurwa azaba akubiyemo ubumenyi bujyanye n’imenyekanishabikorwa, ubucuruzi, icungamari no gufata neza abakiliya.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko BK Urumuri ari uburyo iki kigo cy’imari cyahisemo bugifasha kugira icyo kigenera abaturage bivuye mu nyungu kibona.

Ati “Ni uburyo Banki ya Kigali yahisemo buyifasha kugira icyo igenera abaturage bivuye mu nyungu ibona, igafasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga myiza mu bijyanye no gucunga ibikorwa byabo. Uyu mwaka turibanda ku gushyira ingufu mu kongerera ubushobozi umugore kuko turashaka kubizeza ubufatanye mu rugendo rwabo rw’iterambere.”

Umuyobozi mukuru wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yavuze ko batewe ishema no gukorana n’abagore bashoboye bo mu Rwanda kandi byagaragaye ko Inkomoko ikora ibishoboka byose mu kubafasha gutera imbere.

Ati “Uko ibihe bihinduka, ubucuruzi ubwo aribwo bwose bushobora kungukiramo kugira imiyoborere myiza, ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’isoko no gukoresha umutungo uciriritse. Dushimishijwe no kongera gukorana na Banki ya Kigali mu kwegereza ubushobozi bwa gahunda y’Urumuri, abagore bo mu Turere twose tw’u Rwanda.”

Imishinga yujuje ibisabwa yafunguriwe amarembo kugera ku wa 12 Mata 2020 kugira ngo yiyandikishe binyuze ku rubuga rwa Inkomoko.

Imishinga yemerewe igomba kuba ikorerwa mu Rwanda, iyobowe n’umugore, ikora ibintu bikenewe mu Rwanda, itanga icyizere cy’uko izunguka mu mwaka wa 2020 kandi amafaranga yose hamwe umushinga winjiza mu mwaka atarenga miliyoni 500Frw.

Nyuma yo kwakira imishinga, itsinda ry’impuguke muri Business rizatoramo 25 yahize iyindi izatangazwaa ku wa 15 Gicurasi 2020.

BK Urumuri Initiative yatangijwe mu 2017 ku bufatanye na Inkomoko ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu imishinga 100 yarangije gufashirizwa muri iyi gahunda, kandi imaze guhabwa na Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyoni zirenga 100Frw ku nyungu ya 0%.

Abahawe inguzanyo na BK mu mwaka ushize bakomeje guteza imbere imishinga yabo
Abagore bahawe umwihariko mu irushanwa ry'uyu mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .