00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AVEGA yashimiwe uruhare mu gukemura ibibazo by’imitungo by’Intwaza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 16 March 2020 saa 08:25
Yasuwe :

Umuryango w’abagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo) n’abafatanyabikorwa bawo barimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubutabera bashimye uruhare umushinga ‘Tubasindagize’ wagize mu gufasha ababyeyi b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi (Intwaza) gukemura ibibazo mbonezamategeko bafite birimo ibyo gukora irage, kugirana amasezerano n’abacunga imitungo yabo n’ibindi byerekeye amategeko.

Mu bihe bitandukanye AVEGA yakunze gushimangira ko imibereho y’ababyeyi b’Intwaza batujwe mu nzu z’amasaziro ziswe Impinganzima yahindutse myiza kubera uruhare rwa leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Icyakora mu ntangiro za 2019 yagaragaje ko hari ibindi bibazo abo babyeyi bagifite bikeneye ubufasha mu by’amategeko; birimo ibyerekeye irage, icungwa ry’imitungo yabo n’ibindi.

AVEGA yatekereje umushinga yise ‘Tubasindagize’ mu rwego rwo kunganira leta mu gukemura ibyo bibazo mbonezamategeko ababyeyi b’Intwaza bari bafite, utangira muri Werurwe 2019 ugomba kumara amezi 11.

Kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 AVEGA n’abafatanyabikorwa bayo bahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo kuri uwo mushinga barebera hamwe ibyo wagezeho ndetse n’ibikenewe kunononsorwa mu cyiciro cyawo cya kabiri.

Mu byo uwo mushinga wagezeho harimo kumenya neza niba ibibazo 814 bamwe mu babyeyi b’Intwaza bari bafite umushinga ugitangira byagezweho ijana ku ijana n’ibijyanye no gutegura gukora irage biri kuri 87.8%. Mu rwego rwo kubahagararira mu nkiko, ibibazo 11 muri 16 byari biteganyijwe byagejejwe mu nkiko.

Ku micungire y’imitungo y’Intwaza, hatanzwe uburenganzira bungana 232 muri 306 bwari butagenyijwe bingana na 75.8% ndetse hahugurwa abafasha mu by’amategeko 150 bari bateganyijwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assumpta yashimye ko uwo mushinga uri gukemura amakimbirane yo mu muryango.

Ni nyuma y’uko hagaragajwe ko kimwe mu bibazo byatumye umushinga ujyaho ari amakimbirane yavukaga hagati y’abo ababyeyi b’Intwaza basigiye imitungo kubera babitagaho bataratuzwa mu Mpinganziama n’abashakaga kuyibambura.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Mukeshimana Béata, na we yashimye uruhare rw’uwo mushinga mu gutanga ubufasha mu by’amategeko avuga ko iyo Minisiteri izafasha ababyeyi b’Intwaza mu bibazo by’amategeko bahura nabyo.

Umuyobozi wungirije wa AVEGA Agahozo, Mujawayezu Xaverine, yashimiye Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere mu Majyepfo n’Iburasirazuba na Unity Club Intwararumuri bagize uruhare kugira ngo uwo mushinga ugere ku ntego.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyafashije abo mu turere 15 tw’Amajyepfo n’Iburasirazuba bikaba biteganyijwe ko icya kabiri kizarangira mu 2021 kizakomeza ibikorwa byatangiye mu cya mbere gitangire n’ibishya mu turere turindwi tw’Iburengerazuba.

AVEGA yashimiwe uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n'amategeko by'Intwaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .