Ni igikorwa cyahurije hamwe abagore bose bakora muri REG n’abayobozi bayo barasabana.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yavuze ko bifuje kwifatanya n’abagore kuri uyu munsi wabo mu rwego rwo kubashimira uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’iyi sosiyete.
Yavuze ko muri REG hakiri umubare muke w’abakozi b’abagore ariko bifuza ko biyongera kuko bari gukorana n’inzego zitandukanye ku buryo abakobwa bazajya bazamuka barize ibijyanye n’amashanyarazi.
Yaboneyeho gutangaza ko urugomero rw’amashanyarazi rugiye kubakwa rwa Nyabarongo ya Kabiri ruzakorwamo n’abagore gusa.
Yagize ati “Turimo gutegura uburyo bizakorwa kandi vuba aha tuzatangira gushakisha abazakora muri uru rugomero no kubahugura. Ibi bizadufasha kuzana impinduka dukeneye.”
Ron yongeyeho kandi ko iyo amatangazo y’akazi ashyizwe ku isoko bashakisha abakora mu mashanyarazi, abatanga dosiye baba bake cyane. Avuga ko ariyo mpamvu REG yafashe icyemezo cyo gutangira amahugurwa kare ku buryo urugomero ruzajya kuzura harabonetse abakozi bose bakenewe bo kurukoresha.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase, watanze ikiganiro muri ibi birori, yasangije abagore bakora muri REG, urugendo rwe nk’umwenjeniyeri wabashije kubigeraho ndetse akaba ari no mu nzego z’ubuyobozi akabifatanya n’inshingano zo kuba umubyeyi.
Yakomoje kandi ku bushakashatsi buherutse gukorwa mu bihugu 75 bugaragaza ko abagabo basaga 91% bafite imyumvire ibogamye isubiza inyuma abagore, mu gihe no mu bagore ubwabo abagera kuri 86% bafite iyo myumvire.
Yasabye abagore bakora muri REG kurwanya iyo myumvire ahubwo bakimenya, bakagira intego zisobanutse kandi bakagira umuhate no guhozaho baharanira kuzigeraho kuko bashoboye.
Yagize ati “Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko abagore bakora neza kandi bagakora neza atari uko hari umuntu ubahagaze hejuru, ahubwo bagakora neza kuko babishoboye.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’igihugu mu Rwanda uzizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe 2020.




TANGA IGITEKEREZO