Ni ubutumwa bagarutseho kuri uyu wa 6 Werurwe 2020 mu muhango wo kubashyikiriza impamyabushobozi.
Amahugurwa basoje bayahawe kuva ku wa 18 Gashyantare 2020 hatangawa ubumenyi ku bagore bibumbiye mu makoperative akora imirimo itandukanye y’ubukorikori hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Muri aya mahugurwa abagore bahawe amasomo arimo ajyanye no kwitinyuka, amategeko abarengera, imiyoborere, kwiteza imbere n’uburyo bakorana n’amabanki.
Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa Umukozi wa Banki ya Kigali ushinzwe Itumanaho, Umulinga Dahlia, yavuze ko bayitezeho kuzafasha abayitabiriye kuzamura imyumvire, ikintu abayasoje bavuze ko bungutse cyane.
Mukamurera Jeanne d’Arc uri mu bahuguwe yavuze ko yitinyutse ndetse yiteguye no gukorana n’ibigo by’imari
Yagize ati “Naje kumenya ko njye ubwanjye ngomba kwiremamo icyizere sinitinye nkayoboka ibigo by’imari. Banki ya Kigali ni muri urwo rwego yajemo nayo iraduhugura, ukuntu twajya mu nguzanyo ya ’Zamuka Mugore’ mu iterambere nkaba numva nanjye byanyuze.”
Yakomeje avuga ko mbere yo kuza muri aya mahugurwa abenshi mu bagore batinyaga kugana ibigo by’imari.
Yagize ati “Ubundi twaratinyaga tukavuga tuti ese nitujyayo bakatwaka za ngwate ntazo dufite kuko n’abafite abagabo usanga bavuga bati umugabo ni we nyir’ibintu njyewe se ndatanga ingwate wenda yarayitanze ku zindi nguzanyo? Wasangaga bitugoye ariko batwijeje ko uhereye kuri miliyoni umugore nta ngwate yakwa.”
Umuyobozi wa Koperative Tujye Mbere, Mukagaga Clémence, we yavuze ko agiye gusangiza bagenzi be amasomo yaboneye mu mahugurwa bityo babashe gufata inguzanyo yo kwiyubakira inzu yo gukoreramo.
Ati “Nyuma y’aya mahugurwa banki turazitinyuka tugende tuguze,… nk’ubu tugiye kugenda tubiganireho muri uku kwezi kwa Werurwe haba hari inama y’amakoperative tuzavugana rero n’ukuntu dushobora gufata inguzanyo nka koperative yo kwiyubakira inzu.”
Umuyobozi wa Resonate mu Rwanda, Uwineza Claire, yavuze ko hari impinduka babona muri aba bagore nk’abantu babanaga umunsi ku munsi.
Ati “Impinduka twarazibonye twabigishije gukora inkuru zabo z’imiyoborere izo nkuru rero zerekana abo bari bo babashije kwisobanukirwa bamenya ibyo babashije gukora mu buzima n’uko babigeraho.”
Yavuze ko nyuma yo guhugurwa biteze ko aba bagore bazaba umusemburo w’impinduka mu muryango.
Ati “Tubitezeho kubera abandi urugero no gukoresha inkuru zabo mu gutinyura abandi bagore baba bagifite ikibazo cyo kwitinya cyane cyane ko aba bagore bagenzi babo bazaba babibonamo, guhindura imyumvire bakumva ko bashoboye ndetse amahirwe igihugu cyabahaye bakayabyaza umusaruro.”
Uwineza yakomeje agira ati “Ikindi tubitezeho ni ukubabona batangira gufata imyanya mu buyobozi, haba mu nzego z’ibanze, yaba mu makoperative yaba ari no mu ngo zabo gutangira gufashanya ku bafite abagabo gufatanya nabo mu kuzamura ingo zabo.’’
Aya mahugurwa yahawe abagore bari muri koperative eshatu zo mu Mujyi wa Kigali zisanzwe zikorana n’umushinga Agaseke.
Umuyobozi muri Banki ya Kigali, Nkusi Emmanuel Batanage, yashimye umuhate waranze aba bagore, abibutsa ko bashoboye ndetse anabizeza ko iyi banki izakomeza kuba hafi umugore no gushyigikira ibikorwa bimuteza imbere.
Imibare ya Resonate yerekana ko mu yandi mahugurwa bagiye bakora bagamije kongerera ubushobozi umugore mu 2019 yasize abagore bagera kuri 70% bafashe inshingano mu bijyanye no kuyobora, 46% bo batangira ibikorwa by’ubucuruzi, mu gihe 31% bo bazamutse mu rwego rw’akazi n’amashuri.
TANGA IGITEKEREZO