Abo turi bo
Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ni urwego rwigenga rushinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru.
Inshingano z’ingenzi za MHC ni izi zikurikira:
- Gukora ubuvugizi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru;
- Kubaka ubufatanye n’izindi nzego mu gushakisha ubushobozi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru;
- Gukora ubushakashatsi buhoraho bufasha kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru;
- Kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba biteza imbere itangazamakuru;
- Kubaka ubushobozi bwo guhanga no gukora itangazamakuru rimenyekanisha kandi rigateza imbere indangagaciro, umuco, n’ibikorerwa mu Rwanda;
- Gushyikirana, gufatanya no gukorana n’izindi nzego zo mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga bihuje inshingano;
- Gufasha mu ishyirwaho ry’urubuga rubereye kandi rworohereza ishoramari mu itangazamakuru;
- Gukora indi mirimo iteganywa n’amategeko itanyuranye n’inshingano zayo.
TANGA IGITEKEREZO