Wari umugoroba w’uburyohe ku bakunzi b’umuziki ucuranze mu buryo bw’umwimerere basohokeye mu Iriba Bar and Terrace muri Kigali Marriott Hotel.
Igitaramo cyatangirijwemo “Battle of the Bands’’ ya 2019 cyasize abacyitabiriye bahembuwe n’umuziki ucuranze mu buryo bwa gihanga binyuze mu matsinda abiri yari ahanganye ariyo Umurage Live Band na Jambo Band.
Iri rushanwa Kigali Marriott Hotel yariteguye mu guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda no kuzamura abanyempano batandukanye.
Amatsinda yatangiye ahatana buri ryose ryahawe isaha imwe yo kuririmba no gucuranga mu buryo bwa live.
Igitaramo cyafunguwe na Umurage Live Band igizwe n’abantu batandatu, yageze ku rubyiniro yakirizwa amashyi menshi.
Mu minota 60 yamaze iririmba yanyuze benshi mu ndirimbo zirimo “Attention” ya Charlie Puth; “Versace on the floor” ya Bruno Mars, “Give in to me” ya Michael Jackson; “Don’t worry be happy” ya Bobby McFerrin, “I feel it coming” ya The Weeknd n’izindi.
Abakunzi b’umuziki bayishyigikiye babigaragazaga mu mbyino n’amashyi yo kunyurwa nyuma ya buri ndirimbo mu zisaga 15 yaririmbye.
Jambo Band na yo yageze ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu. Kimwe n’itsinda rya mbere na yo yasubiyemo indirimbo ziganjemo izo hanze, inanyuzamo izo mu njyana Nyafurika.
Iri tsinda ry’abantu barindwi ryishimiwe cyane mu ndirimbo zirimo “Fall” ya Davido, “Selfie” ya Koffi Olomide, “Girls like You” ya Maroon 5 n’izindi.
Abitabiriye irushanwa mu mahitamo yabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter [ari naho amatora akorerwa] bahurije ku Umurage Live Band nk’itsinda ryabaryohereje biriha amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Umuyobozi wa Umurage Live Band, Ngabo Evode [Evy], yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ryabahaye amahirwe yo kwigaragaza.
Ati “Turi band ishaka gutera imbere. Inyungu twiteze kuvana mu irushanwa ni ukumenyekana mu bantu batatuzi no kwigira ku bandi tuzahuriramo. Twaje dushaka igihembo kandi tugitwaye byaduha imbaraga zo gukomeza gukora no gutegura indi mishinga igamije kuzamura izina ryacu.’’
Irushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 10 rizajya riba buri cyumweru kugeza mu Ugushyingo 2019 ubwo hazamenyekana iryegukanye igihembo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ibiribwa n’Ibinyobwa muri Kigali Marriott Hotel, Alyson Hayes, yatangaje ko irushanwa ryatangiye neza n’abakunzi b’umuziki bizihiwe.
Ati “Irushanwa ry’uyu mwaka rifite umwihariko kuko rizamara igihe kirekire. Ni amahirwe yo kugaragaza impano zitandukanye ndetse abaryitabira bazashobora kwishimana n’abanyamuziki baririmo.’’
Yakomeje avuga ko “Nanyuzwe n’impano z’amatsinda yitabiriye irushanwa. Ni iby’agaciro kubona ko u Rwanda rufite abanyempano badasanzwe.’’
Battle of the Bands iri kuba ku nshuro ya kabiri; yatangijwe mu 2018, yegukanwa na Neptunez Band.
Band izegukana irushanwa rya 2019 izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ya Made Beats.





















TANGA IGITEKEREZO