00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyohe mu gitaramo Mico Band yahuriyemo na Groovy Band muri Kigali Marriott Hotel (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 2 September 2019 saa 03:51
Yasuwe :

Abakunzi b’umuziki banyuzwe n’umwimerere w’indirimbo zacuranzwe n’amatsinda arimo Mico Band na Groovy Band yahuriye mu irushanwa “Battle of the Bands’’ ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2019.

Iri rushanwa rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda ritegurwa na Kigali Marriott Hotel, rigamije kugaragaza abanyempano muri muzika y’u Rwanda.

Ryatangijwe ku wa 23 Kanama 2019, hahatana amatsinda abiri aho Umurage Live Band yarushije Jambo Band mu gukundwa nabafana bakurikiraga igitaramo cyabereye muri restaurant yitwa Iriba Bar and Terrace muri Kigali Marriott Hotel.

Battle of The Bands yitabiriwe n’amatsinda 10 agenda akuranamo hashingiwe ku mahitamo y’abafana mu matora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Marriott Hotel.

Abitabiriye igitaramo cya kabiri cya “Battle of The Bands” ntibishwe n’irungu kuko bagaburiwe umuziki unogeye ugutwi n’imbyino ziryoheye imboni y’ijisho.

Mico Band yamamaye cyane hambere icuranga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ni yo yaserutse bwa mbere. Yaririmbye indirimbo zitandukanye mu majwi y’ubuhanga, yigana abazihanze, biryohera benshi.

Yanyuzagamo ikaririmba indirimbo ziri mu njyana ya Reggae zirimo “Don’t Worry About a Thing” ya Bob Marley mu gufasha abakunzi ba muzika gucinya akadiho no kwirukana imbeho yari yiganje i Kigali. Abakibyiruka n’abakuze bajyanaga n’abaririmbyi, banyeganyega bijyanye n’umuziki wacuranzwe.

Iri tsinda ryakuriwe mu ngata na Groovy Band igizwe n’abantu barindwi bahuriye mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo mu 2015.

Yakiranywe ibyishimo n’abiganjemo urubyiruko bizihiwe no kuririmbana n’abayigize indirimbo zitandukanye zirimo iz’abanyamahanga nka “Get Down On It” ya Kool & The Gang na “Show me the Way” ya Papa Wemba n’izo mu njyana gakondo nka “Nyaruguru” na "Kanjogera" za Intore Masamba n’izindi.

Nyuma yo kubarura amajwi yavuye mu matora, amatsinda yombi yaguye miswi, yemererwa gukomeza mu kindi cyiciro.

Irushanwa rya Kigali Marriott Hotel ryaguye intekerezo z’ama-bands

Amatsinda agira imishinga itandukanye akora aho ashobora guhanga indirimbo z’umwimerere akazigeza ku bafana bayo cyangwa agasubiramo iz’abandi nkuko abenshi mu Rwanda babigenza.

Ni umwitozo usaba ubuhanga kuko uririmba agaragaza ko yasubiramo indirimbo isanzwe izwi ariko akabikora mu buryo bwiza.

Umuyobozi wa Groovy Band, Nkomezi Alexis, uvuka i Kibungo, yavuze ko Battle of The Bands yaberetse ko Abanyarwanda bakunda umuco wabo.

Ati “Iri ni irushanwa ryiza rituma band zimenyana. Twagize amahirwe yo kugaragaza ubushobozi dufite no kwigira kuri bagenzi bacu.’’

Yavuze ko nibatwara igihembo bazahita batunganya ibihangano byabo muri studio bikagera kuri benshi.

Mico Marcel yavuze ko intego ya Mico Band ayobora ari ugufasha abakunzi b’ibihangano bitandukanye kuryoherwa n’umuziki.

Yagize ati “Intego twazanye mu irushanwa ni ugukomeza kwegereza Abanyarwanda umuziki mwiza.’’

Usibye gusubiramo indirimbo z’abandi, Mico Band inakora izayo kuko iheruka gushyira ahabona indirimbo ‘‘Ni wowe’’ yakorewe kwa Bob Pro.

Umushyushyarugamba akaba n’umuhanzi, Lion Imanzi, yabwiye IGIHE ko irushanwa rihuza band ryazanye impinduka mu muziki w’u Rwanda.

Yagize ati “Dukunze gusaba abahanzi bacu kuririmba live ariko tukibanda kuri ba bandi bamenyekanye cyane, ntitwibuke ko bakeneye abacuranzi akenshi baba bari mu matsinda [band]. Kuba baratekerejweho bagashyirirwaho irushanwa rigaragaza icyo bashoboye bituma hagaragara impano z’abazavamo ibyamamare.’’

Yashimangiye ko irushanwa rifite inyungu ku baryitabiriye kuko bibafungurira imiryango.

Ati “Aya matsinda akenshi amenywa n’abasohokera aho acurangira muri hoteli. Amahirwe yo kubona abakureba bakamenya ibyo ukora, bituma bagira uko babibyaza umusaruro.’’

Battle of The Bands izakomeza ku wa 3 Nzeri 2019 aho His Voice Band izaba ihanganye na Symphony Band igizwe n’abanyuze mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo.

Band izegukana irushanwa rya 2019 izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ya Made Beats.

Battle of The Bands iri kuba ku nshuro ya kabiri izasozwa mu Ugushyingo 2019; yatangijwe mu 2018, yegukanwa na Neptunez Band.

Mico Band iri mu matsinda agezweho mu mahoteli akomeye mu Mujyi wa Kigali
Mico Marcel yavuze ko intego ya Mico Band ayobora ari ugufasha abakunzi b’ibihangano bitandukanye kuryoherwa n’umuziki
Umushyushyarugamba akaba n’umuhanzi, Lion Imanzi (hagati) yatangaje ko irushanwa rihuza ama-band rizayafasha kumenyekanisha ibikorwa byayo
Groovy Band yasusurukije abantu ikoresheje umuziki w'umwimerere
Abasore ba Groovy Band bakirigita piano
Umuyobozi wa Groovy Band, Nkomezi Alexis, wize umuziki ku Nyundo ni umuhanga mu gucuranga piano
Uyu mwana yabyinnye umuziki benshi baranyurwa

Amafoto: Munyarugerero Gift na Muhizi Serge

Video: Cyuzuzo Rodrigue


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .