Iri rushanwa rigamije kugaragaza abanyempano muri muzika y’u Rwanda, rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2019, abakunzi b’umuziki bari bategereje n’amatsiko guha ijisho amatsinda abiri yari ahatanye, aho Symphony Band yahigitse His Voice Band ikanakomeza mu kindi cyiciro nyuma yo kugira ubwiganze bw’amajwi.
Battle of The Bands iri kuba ku nshuro ya kabiri yitabiriwe n’amatsinda 10 ariko agera kuri atandatu ni yo yahatanye mu byiciro bitatu.
Band zikuranamo binyuze mu matora akorerwa kuri Twitter,Facebook na Instagram za Kigali Marriott Hotel na Iriba bar and terrace.
Symphony Band ni yo yabanje ku rubyiniro! Yakiranywe ubwuzu n’abitabiriye igitaramo binyuze mu bihangano birimo “Avec elle”, “African Queen” ya Innocent Ujah Idibia [2Baba] na Vanessa Mdee, “A Natural Woman” ya Aretha Franklin, “If I Ain’t Got You” ya Alicia Keys na Sway ya Michael Bublé.
Kuva ku murishyo wa mbere w’indirimbo yahereyeho kugeza isoje, yagaragarijwe urukundo ndetse abakunzi b’umuziki bakabyinana na yo. Yasozaga buri ndirimbo ihabwa amashyi menshi agaragaza kunyurwa.

Symphony Band ibarizwamo abantu batandatu yaririmbye indirimbo ziri mu njyana nka Pop na Jazz n’iziri mu njyana Nyafurika. Yishimiwe cyane icuranga indirimbo zigezweho zirimo “Kungola’’ ya Sunny na Bruce Melodie n’iz’umuraperi Bushali zirimo “Ku Gasima” na “Nituebue”.
Benshi mu bitabiriye igitaramo bafataga amafoto n’amashusho y’urwibutso muri iki gitaramo cy’uburyohe.
His Voice Band igizwe n’abantu batatu yo yaserukanye umwihariko kuko yaririmbye indirimbo ziganjemo iz’Abanyarwanda zo hambere.
Yerekanye ubuhanga mu ndirimbo nka “Wanyeretse urukundo” ya Makanyaga Abdul, “Laurette” ya Kamaliza, “Umwari wanze umwarimu” ya Mwitenawe Augustin na “Dore Ishyano” ya Orchestre Abamararungu.

Mugengakamere Joachim uri mu batangije Symphony Band yakomeje mu kindi cyiciro yabwiye IGIHE ko binjiranye mu irushanwa intego yo kuryegukana.
Yagize ati “Iyo tubonye abakunzi b’umuziki batwishimiye, biguha gutekereza cyane ku buryo bwo kunoza ibyo dukora. Turacyanoza uburyo twafatanya band no gukora ibihangano byacu. Uyu mwaka ntuzadusiga.’’
Umuyobozi wa His Voice Band, Iyakare Wenceslas [Rickson] yavuze ko kwitabira irushanwa bizabafasha kwisuzuma.
Yagize ati “Dushaka kureba aho duhagaze ku buryo n’iyo twahabwa isoko hanze y’igihugu, twamenya urwego turiho. Iyo band yicaye ikora ibyayo ntimenya uko ihagaze n’ibyo igomba kunoza.’’
Abakunzi b’umuziki batashye banyuzwe!
Umudage Michaella yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’umuziki yumviye mu gitaramo yitabiriye ku munsi we wa mbere akigera mu Rwanda.
Ati “Baririmbye neza kuko imwe yaririmbye izo mu mahanga, indi na yo yaririmbye gakondo kandi nabyo byari byiza. Umugoroba wanjye wabaye mwiza.’’
Umuhanzi Alyn Sano we yavuze ko irushanwa rihuza band rizamura umuziki ndetse rikongerera agaciro abawukora.
Ati “Riraryoshye cyane. Symphony ifite abantu bayishyigikiye nubuhanga muri muzika ariko na His Voice Band na yo yerekanye ko ifite ubushobozi bwo kuririmba neza kandi ari bake.’’
Band izegukana Battle of The Bands izasozwa mu Ugushyingo 2019, izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ya Made Beats.



































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO