Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’uko abayobozi n’abakozi ba Kigali Marriott Hotel, bifatanyije n’abatuye muri uyu Murenge mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2019.
Ni umuganda wibanze ku gikorwa cyo gukora umuhanda Meraneza-Rwesero mu Murenge wa Kigali, ugakomeza mu Murenge wa Nyamirambo.
Nyuma y’uyu muganda ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel, bwashyikirije abayobora uyu Murenge inkunga ya miliyoni 1.5Frw izafasha mu kwishyurira mituweli abaturage 500 batishoboye.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi muri Kigali Marriott Hotel, Munyengabe Ingabire Nicole, yavuze ko ubucuruzi batabukora bireba cyangwa bareba inyungu binjiza gusa ahubwo bagira n’umuco w’iyi hoteli wo gufasha abatishoboye.
Yakomeje agira ati “Mu muco wa Marriott International harimo kwegera abaturage, tukifatanya nabo muri gahunda zitandukanye by’umwihariko dufasha abatishoboye.”
Yakomeje avuga ko “Turacuruza ariko ntabwo byadukuramo ubumuntu, ikindi kandi n’iki gikorwa cy’umuganda kiba gifite agaciro ku banyarwanda bose niyo mpamvu natwe tuba twifatanyije n’abaturage.”
Umurenge wa Kigali wari ufite abaturage 76% batanze ubwisungane mu kwivuza mu 2018/19. Ni mu gihe ariko mu myaka itatu ishize uyu murenge wagiraga ababarirwa muri 38% gusa batanze ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bwawo butangaza ko impamvu zituma abaturage batitabira gutanga mituweli ari uko hatuwe n’abaturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, yagize ati “Ubu twizeye ko kuba batangiranye n’abafatanyabikorwa babafasha umwaka utaha bazatanga mituweli ku kigero gishimishije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Hatagekimana Fred, yashimye Kigali Marriott Hotel iba yatekereje kugoboka abatishoboye mu byiciro bitandukanye.
Yasabye abaturage kumenya agaciro ko kugira ubwisungane mu kwivuza ari ko guteganyiriza ubuzima bwabo kandi bakwiye kubigira ibyabo kuko indwara idateguza.
Yagize ati “Baravuga ngo umubiri ubyara udahatse, nagira ngo mbasabe, dusigaje iminsi mbarwa. Muntu udafite mituweli wumve ko iki gihe ari icyo kugira mituweli mu kanya gato umubiri ubyara udahatse.”
Yakomeje agira ati “Turabasaba kuva aha mujya kuba intumwa za buri wese. Umuntu arananirwa kwishyura mituweli kandi arabyara ejo cyangwa yaraye ateye inda. Nagira ngo mbasabe kumva ko mituweli ari inshingano zanyu.”
Abaturage batangiwe mituweri ni abo mu cyiciro cya kabiri.
Mukabuzizi Gaudance, umwe muri bo yavuze ko yishimiye uburyo Kigali Marriott Hotel yabagobotse cyane ko we byamugoraga kwitangira mituweli kandi afite n’abana yishyurira amafaranga y’ishuri.
Yagize ati “Kubona mituweli ntabwo biba byoroshye kuko mfite n’abandi bana b’abanyeshuri mba ndishyurira ariko ubu kuba tubonye abagiraneza baje kudufasha, Imana ibahe umugisha bazajye bahora babona ibyo baha abatishoboye.”
Ubusanzwe Marriott Hotel, isanzwe igira igikorwa cyiswe "Serve 360", kigamije gutanga ubufasha ku banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu baba abafite ibibazo by’ubukene, uburwayi n’ibindi.
















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO