Kuri iyi nshuro Kigali Marriott Hotel yazanye ubwoko bw’inyama bwokeje gihanga, mu buhanga bw’abatetsi isanganywe bafite umwihariko wo kotsa bagahiga abandi bose.
Nyama Choma ni amagambo y’Igiswahili, asobanura ‘Inyama yokeje’. Ni inyama iribwa akenshi nk’igihe wasohokanye n’umuryango wawe, izana n’ibindi byokeje nk’ibirayi, imboga zitandukanye n’ubugali ndetse n’ubwoko bw’imboga zivanze n’urusenda zizwi nka Kachumbari.
Inyama zotswa ziba ziganjemo ihene, inkoko ndeste n’inyama z’inka. Byose biba biherekejwe n’icyo kunywa cyakorewe mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott, Victoria Obiakor, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza Nyama Choma cyaje nyuma yo kubona ko ari kimwe mu biribwa bihuriza hamwe abantu kandi kikaba gikunzwe mu Karere.
Yagize ati “Intego yacu nyamukuru ntabwo ari abashyitsi mpuzamahanga ahubwo twashatse icyo twahereza abantu ba hano, bakaza kuwa Gatandatu bakishima. Ku 20,000 Frw ku muntu, ushobora kurya inyama, ugahabwa poromosiyo ku binyobwa kandi abana bo bagabanyirizwaho 50%.”
Muri Iriba Bar & Terrace, uwaje muri Kigali Marriott Hotel atahana umunezero we n’inshuti ze, dore ko babasha kurya no kwibonera uko botsa Nyama Choma ariko basusurutswa n’aba-Djs n’abaririmbyi babafasha gusoza icyumweru neza.
Diana Hodson ukunze kuza gusoza icyumweru arya Nyama Choma muri Kigali Marriott yagize ati “Umuryango wanjye uza hano kenshi. Tumaze kuhaza inshuro enye tuje kureba uko botsa Nyama Choma. Biba biteye ubwuzu kandi abantu benshi barahaza.”
Uretse icyocyezo cya Nyama Choma, Kigali Marriott yanazanye Moët & Chandon Champagne bar, iguha Champagne nziza z’ubwoko bwose ku giciro cyiza.
Hodson yagize ati “Nyama Choma wayisanga aho ari ho hose ariko iyo uje muri Kigali Marriott, uyibonera ku giciro gito kandi mu buryo bwiza. Kuri ubu noneho byabaye agahebuzo nyuma y’uko bazanye Moët Champagne Bar, njye mbifata nk’ubundi buryo bwo gufata neza ababagana. Uhabwa inyama ya kinyafurika, Nyama Choma ukarenzaho na Champagne. Ni umwimerere.”
Myra Hodson, umwana wa Diana na we yemeza ko yaryohewe na Nyama Choma yo muri Kigali Marriott Hotel.
Iyo bigeze ku biribwa, Kigali Marriott iza ku mwanya wa mbere. Abashyitsi bishimira ubwoko butandukanye bw’indyo batekerwa, kandi bisangamo.
Niba utaragerageza Nyama Choma, isango ni kuri Marriot Hotel buri wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.
Kigali Marriott Hotel yafunguwe muri 2016 ikaba ishami rya Marriott International ikorera mu bihugu birenga 131. Ikaba ifite amahoteli asaga 7000 ku isi hose.





TANGA IGITEKEREZO