Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2019, muri parikingi ya Kigali Marriott Hotel kuva saa moya z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo yari ibihumbi 5Frw uguza tike agahabwa n’icyo kunywa.
Itsinda Nep Djs, rimaze guhamya ibirindiro mu kuvanga imiziki mu Mujyi wa Kigali rigizwe n’abasore bariri; Bertrand Kaysan Iyarwema [Dj Berto] w’imyaka 25 y’amavuko na Habib Kamugisha [Dj Habz] w’imyaka 22 y’amavuko.
Aba basore bavanze imiziki kuva saa moya z’umugoroba aho bagendaga basimburanwa ari nako bafasha abantu kwizihirwa mu ndirimbo zitandukanye.
Micho Band nayo yafashije mu gususurutsa abitabiriye binyuze mu ndirimbo zitandukanye yasubiragamo zirimo iza gakondo zaririmbwe n’Abanyarwanda n’abahanzi bo hanze n’izindi zigezweho.
Ibinyobwa n’ibiribwa muri iki gitaramo byari byagabanyijwe by’umwihariko ku waguraga Heineken we yaguraga eshanu ku bihumbi 8 Frw mu gihe imwe iba isanzwe igura ibihumbi 2 Frw.
Kigali Marriott Hotel yashyizeho uburyo butandukanye bwo gususurutsa abayisohokeramo by’umwihariko mu mpera z’icyumweru, aho izana abahanzi b’abahanga mu gucuranga umuziki uryoheye amatwi ndetse n’abahanga mu kuvanga imiziki.
Ni mu gihe kandi inategura amarushanwa azwi nka “Battle of the Bands’, ahuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda agamije kugaragaza abanyempano muri muzika y’u Rwanda.
Mu minsi iri imbere hazaba hari ikindi gitaramo cyiswe Oktoberfest giteganyijwe ku wa 28 na 29 Nzeri mu gihe ku wa 5 na 6 Ukwakira 2019, irushanwa rya Battle of the Bands rizakomeza mu cyiciro cyaryo cya gatanu.














Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO