00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Made in Rwanda Market mu bufatanye na Kigali Marriott Hotel bwo gukundisha Abanyarwanda iby’iwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 07:38
Yasuwe :

Mu kurushaho guteza imbere Made in Rwanda no kuyikundisha Abanyarwanda, umushinga wa Made in Rwanda Market winjiye mu bufatanye na Kigali Marriott Hotel mu gikorwa kigamije guhuza abakiliya n’abacuruzi b’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Iki gikorwa kizahurirana no gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Made in Rwanda hafi yawe” bugamije kwegereza abantu ibikorerwa mu rwa Gasabo.

Giteganyijwe kubera muri parking ya Kigali Marriott Hotel ku wa 2-4 Kanama 2019.

Mu myaka itatu imaze ku isoko ry’u Rwanda, Marriott Hotel yagaragaye mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibiteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Kigali Marriot Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 254 birimo n’icyakira abaperezida.

Ibarizwa muri Sosiyete ya Marriot International iri mu zikomeye ku Isi mu bijyanye n’amahoteli.

Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yabwiye IGIHE ko ikigamijwe ari ukwegereza abantu ibikorerwa mu Rwanda no kwita ku ireme ryabyo.

Yagize ati “Ikindi ni ukubahuriza hamwe ngo bagabanye ibiciro cyane ko bikunda kuvugwa ko Made in Rwanda ihenze.’’

Made in Rwanda Market yita cyane ku bacuruzi bakomoka mu bice by’icyaro bagafashwa kumenyekanisha ibyo bakora.

Migambi yavuze ko “Twatangiye bigoye ariko kubera amamurikagurisha menshi, abantu batangiye kumva ibijyanye na Made in Rwanda kandi baranabigura.’’

Kuva umushinga wa Made in Rwanda Market watangira mu 2016, wafashije abari mu ruhando rw’ibikorerwa mu Rwanda kubona amasoko arimo n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Ubukangurambaga bwa Made in Rwanda hafi yawe buzakorerwa ahantu hatandukanye harimo amahoteli, muri za ambasade, imiryango idaharanira inyungu n’ibindi bigo bya leta n’ibyigenga.

Iki gikorwa cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Itorero Inganji n’abandi.

Mu guteza imbere Made in Rwanda, buri kwezi hasanzwe hakorwa imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ribera muri Car Free Zone.

Imyaka isaga itatu irashize Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda Made in Rwanda igamije kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu butazamuka uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni $463.16 avuye mu bicuruzwa rwohereje hanze mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, zivuye kuri miliyoni $375.91 mu gihe nk’iki mu 2017.

Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.

Politiki ya Made in Rwanda imaze imyaka isaga itatu yimakajwe mu Rwanda ndetse imaze gushinga imizi
Made in Rwanda Market yahuje imbaraga na Kigali Marriott Hotel mu gukundisha Abanyarwanda iby’iwabo
Kigali Marriott Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 254 birimo n’icyakira abaperezida
Kigali Marriott Hotel iri muri hoteli zikomeye mu Rwanda zakira n'ibikorwa byagutse
Imyenda y'ababyeyi na yo izagaragara muri iri murikagurisha rizabera muri Marriott Hotel
Umuyobozi w’Umushinga wa Made in Rwanda Market, Migambi John, yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bigenda birushaho gukundwa bitewe n'ireme ryabyo
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda risanzwe ribera muri Car Free Zone buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .