Ku itariki ya 28 Ugushinyingo nibwo aba bakozi basuye SOS Kigali ku Kacyiru, baganira n’abana baharererwa ndetse barushaho gusabana.
Ni nyuma y’aho muri Kanama 2018, Kigali Marriott Hotel itangije gahunda yo gukusanya inkunga ingana na miliyoni 10Frw z’Amanyarwanda agenewe gutera inkunga ibikorwa byo kwita ku bana bikorwa na SOS Rwanda.
Uwamahoro Claudine ukora mu Ishami rishinzwe abakozi muri Kigali Marriott Hotel, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gutanga umusanzu mu guhindura ubuzima bw’aho bakorera.
Ati “ Twatekereje igikorwa twakora kugira ngo tugire umusanzu dutanga mu myigire n’imibereho y’aba bana, aya mafaranga twayakusanyije binyuze mu mipira twakoze tuyigurisha mu bakozi bacu, abashyitsi badusura n’abandi bose duhura nabo.”
Uwamahoro yakomeje avuga ko aya mafaranga asaga gato miliyoni imwe y’Amanyarwanda, ari ayo bamaze gukura mu mipira imaze kugurishwa, asigaye nayo bakazayabaha bitewe n’uko izagenda igurwa.
Umuyobozi wa SOS Kigali, Ntabana Louis, yavuze ko bashimishijwe no kuba Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bamaze kumva ko bakwiye kugira umusanzu mu burere bw’aba bana b’imfubyi n’abatagira kivurira.
Ati “ Kuva mu myaka nka 10 ishize twagerageza gukora ubukangurambaga bwo kumvisha Abanyarwanda ko aba bana turera ari ab’Abanyarwanda bityo bagakwiye kudufasha kubarera. Kuba Marriott yadusuye ikaza guha abana bacu Noheli n’igikorwa cy’indashyikirwa, turasaba ko n’abandi Banyarwanda bajya badusura.”
Iradukunda Shakira w’imyaka 11 ni umwe mu bana 30 bahawe impano n’abakozi ba Kigali Marriott, aho yavuze ko yishimiye kuba hari abantu babazirikana kandi bashishikajwe n’ibyishimo byabo.
Ati “ Ndishimye cyane kuba bazakomeza kudufasha. Icyo nababwira ni ukudacika intege zo gukomeza kudufasha, kandi natwe ntituzabibagirwa.”
SOS Rwanda yatangiye gukorera mu gihugu mu 1979, ifite ibigo birimo icya Kigali ku Kacyiru, Gicumbi, Nyamagabe, Kayonza aho yita ku bana 635.
Urugo rwa Kacyiru rwasuwe n’abakozi ba Kigali Marriott Hotel rurererwamo abana 77, abiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza 144 n’abandi 73 bashyizwe mu miryango. Hari kandi abagera ku 1438 basanzwe bafashirizwa mu miryango bakomokamo.



















TANGA IGITEKEREZO