Ni ibirori byabereye aho iyi hoteli isanzwe ikorera maze abayobozi bayo bifatanya n’abakiliya bayo b’imena mu gukata umutsima ari nako bishimira ibyiza Marriott Bonvoy imaze kubagezaho.
Umwe mubayobozi muri Kigali Marriott Hotel, Juddy Tindi, yavuze ko ubu buryo bwa Marriott Bonvoy butanga amahirwe y’inyongera ku mukiliya wa Marriott aho yaba ari hose ku Isi.
Ati “Gahunda ya Marriott Bonvoy ni gahunda ifasha abayirimo kugira bimwe mu bintu by’akarusho babona, zimwe muri izo nyungu ni uko ushobora kubona amanota wakoresha ugahabwa zimwe muri serivisi ushaka muri hoteli zacu zirenga 7000 ku Isi hose, ushobora kubona internet ku buntu, inyungu ntizigira iherezo ku bayirimo”
Kwinjira muri iyi gahunda nta mafaranga bisaba, icyo umukiliya asabwa ni ugutanga imyirondoro ye aho bakirira abantu (Reception) cyangwa akaba yakwiyandikisha anyuze ku rubuga Marriottbonvoy.com.
Tindi avuga ko nyuma y’umwaka batangije iyi gahunda ubu yungura hoteli n’abakiliya muri rusange.
Ati “Gahunda nk’iyi tuyungukiramo nka hoteli kandi n’abashyitsi bakabona inyungu nyinshi, ibyo bakunda bishyirwa muri systeme maze aho bajya muri hoteli zacu zo hirya no hino ku Isi bakabasha kubona ibyo bakunda. Navuga ko ari uburyo bwungukira impande zombi kuri Marriott n’abakiliya”
Kugeza uyu munsi iyi gahunda ya Marriott Bonvoy ikoreshwa n’abarenga miliyoni 120 ku Isi hose.
Marriott Bonvoy yaje isimbura uburyo butatu ari bwo Marriott Rewards, The Ritz-Carlton Rewards na Starwood Preffered Guest (SPG), aho abakiriya babona amanota muri hoteli za Marriott Kwisi bakaba bakoresha ayo manota mu kwishyura icyumba n’izindi serivisi nyinshi.




Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO