00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Marriott Hotel yashimiye abakiliya bayo mu birori binogeye ijisho (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Ugushyingo 2019 saa 08:28
Yasuwe :

Kigali Marriott Hotel yasoje icyumweru mpuzamahanga cyahariwe gushimira abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo bahisemo gukorana nayo ndetse inabaha ibihembo n’impano zitandukanye.

Bimaze kuba umuco ko buri mwaka, Marriott International aho ikorera ku Isi igira icyumweru cyahariwe gushimira abakiliya n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza imibanire myiza no kumenya ahari ibikwiye kunozwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019, nibwo habaye ibirori binogeye ijisho byo gusoza iki cyumweru kizwi ku izina rya ‘Global Customer Appreciation Week’.

Hagarutswe ku bikorwa byaranze iki cyumweru birimo kuba abakozi ba Kigali Marriott Hotel baragiye basanga abakiliya aho babarizwa bakaganira nabo bakababaza uko bakira serivisi zayo n’ibyo babona bikwiriye kunozwa.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Ubucuruzi muri Kigali Marriott Hotel, Victoria N. Obiakor, yabwiye IGIHE ko iki cyumweru ari igihe cyiza iyi hoteli aho ikorera ku Isi hose ifata umwanya wo gushimira abakiliya bayo.

Yagize ati “Ni icyumweru dufata umwanya wo gushimira abakiliya bacu uburyo batubaye hafi badushyigikira kandi tubasaba gukomezanya natwe.”

Abantu batandukanye bitabiriye ibi birori bagize amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amafunguromuri Kigali Marriott Hotel, kuharuhukira amajoro abiri, itike z’indege zatanzwe na Qatar Airways n’ibindi.

Uwamahoro Diane ukora muri Ecobank watsindiye itike y’indege ya Qatar Airways n’amajoro abiri muri Marriott Hotel iherereye muri Doha yashimye serivisi zitangwa na Kigali Marriott Hotel anashima igihembo yahawe cyo kugenda mu ndege.

Kigali Marriott Hotel yatangiye gukora hagati mu 2016, ikaba imaze guhabwa amashimwe atandukanye ku mitangire ya serivisi nziza.

Abakiliya ba Kigali Marriott Hotel bashimiwe mu birori byo gusoza icyumweru cyabahariwe
Abitabiriye ibi birori ntibishwe n'inyota, icyo kunywa cyari gihari
Abakiliya ba Marriott Hotel basangiye amafunguro atandukanye
Kigali Marriott hotel izwiho kugira abahanga mu gutegura amafunguro
Qatar Airways yashimiwe ubufatanye na Marriott Hotel
Umushyusharugamba Lion Imanzi ni we wari umusangiza w'amagambo
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Rex A.G. Nijhof n’Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Ubucuruzi muri Kigali Marriott, Victoria N. Obiakor
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Rex A.G. Nijhof, yashimye abakomeje gukorana n'iyi hotel
Uwamahoro Diane (uwa gatatu uturutse ibumoso) ukora muri Ecobank ashyikirizwa itike y’indege ya Qatar Airways
Kigali Marriott Hotel yashimiye abantu batandukanye ku bwo gukorana nayo
Bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .