Iri murikagurisha rimaze kumenyerwa nk’irihuza abahanga mu guhanga udushya mu bijyanye n’ubugeni n’ubukorikori ryahurije hamwe abamurika bagera kuri 25, ku wa 22 Nzeri 2019.
Umuyobozi wa Kigali Arts Festival, Ingabire François, yabwiye IGIHE ko ajya gutangiza iyi gahunda yari agamije kuvugurura ibijyanye n’ubukorikori nyuma yo kubona ko hari benshi batabuha agaciro haba mu guhanga udushya no kuba ababikora byabagirira akamaro.
Kuva mu 2016, Kigali Arts Festival ihuza abakora mu bukorikori n’ubugeni biganjemo abakora imirimbo, imitako, imyambaro ikorerwa mu Rwanda, ibishushanyo n’ibihangano by’ubugeni mberajisho n’ibindi.
Ingabire yavuze ko bahanze amaso abantu bose bifuza iterambere ryo guhanga ibishya n’imirimo muri rusange ko iyo gahunda bayigira iyabo.
Ati “Biracyatugora ko Abanyarwanda bitabira ariko urabona ko abanyamahanga bari kuza ari benshi. Turizera ko uko iminsi izagenda yigira inyuma na bo bazamenya agaciro k’ibyo dukora.”
“By’umwihariko turashimira abakomeje kudufasha muri uru rugamba barimo na Kigali Marriot Hotel yatwemereye kuduha aho kumurikira ibikorwa byacu.”
Abitabiriye iri murika bavuze ko ari amahirwe adasanzwe kuri bo kuko uretse kuba gucuruza ibyo bakora ariko banahura n’abandi bantu benshi barimo abakora ibisa n’ibyabo, ukaba n’umwanya wo kubimenyekanisha.
Kazarwa Viviane uhagararariye itsinda ‘Gloria’ ryifashisha ubudodo mu gukora amatapi, imitako n’ibindi rikorera mu Karere ka Gatsibo yavuze ko bagize amahirwe yo kumurika ibyo bakora.
Yagize ati “Twaje hano kugira ngo tumenyane n’abantu, tubereke ibyo dukora nk’ubu hano havuye umuntu wo muri Ghana kandi agiye gutwara bimwe mu byo dukora. Twamenyanye yatwaye nimero zacu kandi yatwijeje kuzadushakira amasoko.”
Mupenzi Arthur ukora imitako y’ibirere bya Kinyarwanda, imigongo, ibikapu bikozwe mu bitenge n’imyenda yavuze ko muri iri murikagurisha yungukiyemo byinshi birimo kuba yamenyanye n’abantu bakora nk’ibye kandi yungutse n’abakiliya bashya.

























Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO