00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Marriott Hotel mu byishimo bya Noheli n’abitabiriye gukusanya inkunga yo gufasha SOS (Amafoto)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 11:53
Yasuwe :

Kigali Marriott Hotel yifatanyije n’abagera kuri 300 mu bukangurambaga bwiswe “Road to Awareness’’ ndetse bifatanya mu byishimo byo gucana urumuri rwa Noheli.

Ubukangurambaga bwiswe “Road to Awareness’’ bwatangijwe na Kigali Marriott Hotel mu mwaka ushize wa 2018 bugamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barerwa n’Umuryango wa SOS Rwanda.

Ni ubukangurambaga buba mu mpera z’umwaka bukaba n’umwanya mwiza wo kwifatanya n’abana barererwa muri SOS kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019 nibwo abantu bari hagati ya 200 na 300 bifatanyije na Kigali Marriott Hotel na SOS muri ubwo bukangurambaga.

Ni igikorwa cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imyidagaduro ifasha abana kwishima, urugendo rwo kumenyekanisha ubwo bukangurambaga (Road To Awareness) no gucana urumuri rwa Noheli muri Kigali Marriott.

Umuyobozi wa porogaramu muri SOS, Nyirinkwaya Serge, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa SOS na Kigali Marriott Hotel n’abandi bafatanyabikorwa bashyigikiye igitekerezo cyo kwita ku bana batagira kivurira.

Yibukije ko aba ari igikorwa gikomeza, kigamije gukusanya uburyo bushyigikira kurera abana no kubitaho yaba abato n’abatangiye kwimenyereza umwuga n’ibindi.

Ati “Ubwitabire bw’uyu munsi bwari bushimishije kuko tugereranyije n’umwaka ushize umubare wariyongereye, navuga ko buriya mu by’ukuri dufite abantu bagera kuri 300 ku buryo dufite icyizere ko uko imyaka igenda iza abantu bakangukira kuza muri urwo rugendo rwo gushyigikira abana batagira kivurira ndetse n’urubyiruko, bazakomeza kugenda biyongera.”

Muri rusange umwana akeneye inshuti nyinshi kugira ngo akure neza, yige azagire umusanzu atanga ku gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Rex A.G.Nijhof, yashimiye SOS ku mirimo yabo myiza yo kwita ku burezi n’ubuzima bw’abana b’u Rwanda.

Ati “Ndashimira SOS Rwanda ku mirimo myiza bari gukorera mu gihugu yo gufasha abana bakeneye gufashwa mu Rwanda. Aba bana iki gihugu kiri mu biganza byabo ejo hazaza, kwita ku burezi n’ubuzima bwabo biri mu by’ibanze.”

Yavuze ko gufatanya no gushimira abatuye aho bakorera nka Hotel ari umuco w’abashinze Marriott, kandi bazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye.

Ati “Kigali Marriott yabigize umuco gutera inkunga aho ikenewe aho iba kandi ikorera. Kuva na kera, abayishinze bari bazi ko ubucuruzi n’ubuzima rusange byunganirana”.

Yanashimiye abafatanyabikorwa bose baje kwifatanya muri icyo gikorwa barimo; Legacy Clinics, Rotary Club, Rotaract KIE n’itangazamakuru.

Mu Ugushyingo 2018, abakozi ba Kigali Marriott Hotel bahaye abana ba SOS impano y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe nk’impano ya Noheli, bikurikirwa no gukomeza gukusanya izindi nkunga za SOS.

Marriott ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, uretse gutanga serivisi nka hoteli inafatanya n’abaturage mu iterambere ry’igihugu bakoreramo binyuze mu gufasha abatishoboye, aho isanzwe ikorana na SOS mu bihugu bitandukanya ikoreramo.

Kuva mu 1979 umuryango SOS ukorera mu Rwanda aho ufite aho ukorera hazwi nka ‘Village’ mu Karere ka Kayonza, Nyamagabe, Gicumbi na Kigali.

Abakozi ba Marriott n'aba SOS bishimira ubufatanye mu kwita ku bana b'abanyarwanda
Abakozi ba Marriott yatangije ubukangurambaga bwa Road to Awareness bishimanye n'abana ba SOS
Abana bagira umwanya wo kwishima no gusabana na bagenzi babo
Abana bahawe icyo kunywa mu rwego rwo kwifatanya na bo muri iyi minsi hegereje umunsi wa Noheli ufatwa nk'umunsi w'ibyishimo cyane ku bana
Abantu batangariye iki gishushanyo kigaragaza ibintu bitandukanye
Abantu b'ingeri zitandukanye n'abana babo bitabiriye gushyigikira Road to Awareness
Abitabiriye Road to Awareness baguraga umupira mu rwego rwo gushyigikira abana bo muri SOS
Christ The King Choir isanzwe iririmba misa y'Icyongereza kuri Saint Michel
Igishushanyo kirimo ubuzima butandukanye
Imyiteguro ya Noheri muri Marriot na Korari Christ the King Choir yasusurukije abitabiriye Road to Awareness
Kigali Marriot yarimbishijwe mu bice byose
Marriott yarimbishijwe bijyanye n'iminsi mikuru yo gusoza umwaka
Nyuma ya Road to Awareness abayitabiriye baryohewe n'amajwi ya Korari yitwa Chrits the King Choir
Nyuma y'umwaka umwe ubukangurambaga buri kugira abafatanyabikorwa batandukanye babushyigikira
Restaurant ya Marriot yarimbishijwe bijyanye na Noheli
Rugera Jeannette umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda mu bitabiriye gushyigikira ubukangurambaga bwo gufasha abana ba SOS
Ubwiza bw'aho abantu bicara
Umuyobozi wa Porogaramu muri SOS Children's Villages Rwanda Serge Nyirinkwaya yashimiye abitabiriye igikorwa cyo gufasha abana ndetse abasaba ko babigira umuco
Umwe mu bitabiriye afata amafoto n'amashusho
Urugendo rwazengurutse uduce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali
Urugendo rwo gukusanya inkunga y'abana barererwa muri SOS Children's Villages Rwanda rwitabiriwe n'ingeri zitandukanye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .