Kuri iyi nshuro uyu mugoroba uzaba ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019, ugarukanye umwihariko dore ko n’ababyeyi bazasohokana abana babo bari mu biruhuko.
Ubusanzwe Nyama Choma, ni ubwoko bw’inyama butegurwa bukakirizwa abantu bateranye ngo bishime, akaba ari inyama ziba zokeje mu buryo bw’ubuhanga.
Inyama zotswa ziba ziganjemo ihene, inkoko, inka n’izindi nyinshi. Byose biba biherekejwe n’icyo kunywa cyakorewe mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel buvuga ko ari gahunda bashyiriyeho abakiliya bayo by’umwihariko abasohokeramo mu ijoro ry’uwa Gatandatu usoza ukwezi.
Ubusanzwe abawitabira bategurirwa inyama zokeje n’ibindi biribwa ku biciro byiza n’ibyo kunywa nka Mützig draught, aho ibiciro biba byagabanyijweho 50%. Ni mu rwego rwo kugira ngo abakiliya bahurire hamwe, baryoherwe n’ibyiza baba bateguriwe na Kigali Marriott Hotel.
Umuntu ufite ibihumbi 20 Frw ashobora kurya inyama, agahabwa poromosiyo ku binyobwa kandi abana bo bagabanyirizwaho 50%.
Ibi byose bibera muri Iriba Bar & Terrace, aho uwaje muri Kigali Marriott Hotel atahana umunezero we n’inshuti ze, dore ko babasha kurya no kwibonera uko botsa Nyama Choma.
Ibi bikorwa byose biba biherekejwe no gususurutswa n’aba-Djs n’abaririmbyi ba Live Music bazwi nka Mico Band babafasha gusoza icyumweru neza.















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO