Iri rushanwa ryari rigeze muri ½ [round ya karindwi] amatsinda abiri niyo yahatanaga kuri uyu mugoroba tariki 1 Ugushyingo 2019. Groovy na Jambo Band bishimiwe cyane mu buryo bukomeye n’ubwo hagombaga kuvamo itsinda rimwe rikomeza.
Groovy Band niyo yabanje ku rubyiniro ishimisha benshi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Sondela’ ya Madlingozi Sondela, ‘Show Me The Way’ ya Styx, ‘La Bamba’ ya Ritchie Valens, ‘Uptown Funk’ ya Mark Ronson na Bruno Mars n’izindi.
Mu gihe iri tsinda ryamaze ku rubyiniro ryishimiwe na benshi bari bitabiriye iki gitaramo ndetse kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma ryaririmbanaga na bo.
Jambo Band niyo yakurikiyeho. Iri tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi barimo Peace Hoziyana wize umuziki ku Nyundo wanitabiriye East Africa’s Got Talent ndetse na Herbert Rock uzwi cyane mu kuvuza Saxophone, ryishimiwe mu buryo bukomeye.
Ryaririmbye indirimbo zirimo ‘Anybody, Gbona na On the Low’ za Burna Boy, ‘Happy’ ya Pharrell Williams, ‘Baby’ ya Joeboy, ‘Iron Lion Zion’ ya Bob Marley, ‘Naraye Ndose’ ya Kamaliza, ‘Urankunda’ ya Kitoko n’izindi.
Peace Hoziyana uri mu bagize Jambo Band yegukanye umwanya wa mbere ikabasha gukomeza ku mwanya wo guhatanira igihembo cya nyuma yabwiye IGIHE ko byari byiza kandi bishimiye umwanya bagize.
Ati “Byari byiza abantu bitabiriye ari benshi ikindi abantu batoye ari benshi. Twaje twiteguye gutsinda n’ubwo wenda hashoboraga kubaho imbogamizi ntibibe ariko twebwe twumvaga ko turi butsinde. Twishimye. Iri rushanwa ryatumye dukora cyane kuko iyo uri gutegura irushanwa uba ugomba kugira udushya. Ibanga twakoresheje twaritoje cyane”.
Yakomeje avuga ko impamvu mu ndirimbo nyinshi baririmbye ari izo muri Nigeria ari uko ariwo muziki ugezweho muri iki gihe.
Ati “Ni ukuvuga ngo iyo ugiye guhitamo indirimbo uri buririmbe ugomba guhitamo cyane indirimbo zigezweho niyo mpamu twakoresheje indirimbo nyinshi zo muri Nigeria.”
Nkomeza Alex uyobora Groovy yatangiriye ku ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo, yatangiye mu 2015 yavuze ko kugera mu cyiciro nk’iki hari ibintu byabigishije nubwo batabashije gukomeza. Abenshi baba muri iri tsinda basoje amasomo mu 2017.
Ati “Kugera muri icyi cyiciro twari turimo byatwigishije ibintu byinshi kuko muri iri rushanwa twagiye duhura n’amatsinda atandukanye akomeye hano hanze, twebwe twari dukuye ubumenyi ku ishuri tuje kubushyira mu ngiro. Byatumye twitinyuka kuko mbere ntabwo twashoboraga kuba twajya imbere y’abantu ngo twiyerekane.”
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 10, ryabaga buri cyumweru kuva ritangiye kugeza mu Ugushyingo 2019 ubwo hiteguwe kumenyekana itsinda ryegukanye igihembo.
Battle of the Bands iri kuba ku nshuro ya kabiri; yatangijwe mu 2018, bwa mbere yegukanwa na Neptunez Band.
Band izegukana irushanwa rya 2019 izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ikoreramo Danny Beats.
Hagati y’itsinda rya Umurage Live Band na Salus Music Band yashibutse kuri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) hategerejwemo irizahatana na Jambo Band hashakishwa irya mbere.














Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO