00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Battle of the Bands: Abaramyi b’i Kigali basezerewe n’itsinda ryabyawe na Salus Populi (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 06:24
Yasuwe :

Salus Music Band yashibutse kuri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yasezereye itsinda rihuriyemo abahanzi bahimbaza Imana rya “Source Of Melody” mu irushanwa “Battle of The Bands” ritegurwa na Kigali Marriott Hotel.

Amatsinda yombi yahatanye ku mugoroba wo ku wa 17 Nzeri 2019, mu gitaramo cyizihiye abacyitabiriye mu mbyino n’indirimbo.

Battle of The Bands ihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda, yatangiye ku wa 23 Kanama 2019.

Amatsinda 10 yayitabiriye agenda ahuzwa, aho abiri aririmba hanyuma abakunzi b’umuziki bagatanga amajwi binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Marriott Hotel, cyangwa ku mpapuro zishyirwa aho igikorwa kibera muri Iriba Bar and Terrace.

Mu cyiciro cya kane, Salus Music Band ikomoka i Huye yahujwe na Source Of Melody Band ibarizwamo abaramyi bafite amazina akomeye mu Mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya mbere kuva iri rushanwa ryatangira ryitabiriwe na band ikora gusa umuziki uhimbaza Imana. Yaserutse irishimirwa bidasanzwe ndetse abari muri Marriott Hotel bava hasi bafatanya na yo kuramya Isumbabyose.

Salus Music Band ni yatangiye yiyerekana. Aba basore b’abahanga baririmbye indirimbo zirimo “Tajabone” ya Ismael Lô, “Appreciate” ya Andy Bumuntu, “Happy” ya Pharrell Williams, “Unconditionally Bae” ya Sauti Sol na Alikiba.

Yasoreje ku ndirimbo zo hambere zirimo “Sindagira unsange” ya Ntibahanana Théophile, “Naraye ndose” ya Kamaliza na “Kanjogera” y’Intore Masamba. Yasoje icyiciro cya mbere muri bibiri yakoze ihabwa amashyi menshi y’urufaya.

Salus Music Band yashinzwe n’abahoze muri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR). Iyi yamenyekanishije abahanzi b’ibyatwa mu Rwanda barimo Masabo Juvénal Nyangezi, Bizimana Lotti, Bisangwa Nganji Benjamin n’abandi.

Salus Music Band yanyuze abitabiriye igitaramo ihundagazwaho amajwi yayemereye gukomeza mu kindi cyiciro cy'irushanwa ritegurwa na Kigali Marriott Hotel

Abakunzi b’umuziki bakomeje kwizihirwa no kuririmbirwa na Source Of Melody Band igizwe n’abaririmbyi b’abahanga bazwi mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nka Gisubizo Ministries na Alarm Ministries [iheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 20].

Kuva ku murya ubanza wa gitari n’umurishyo wa mbere w’ingoma yatangiriyeho kuririmba yeretswe urukundo ruhebuje kuko inyinshi mu ndirimbo yateraga, yikirizwaga.

Iri tsinda ryaririmbye indirimbo zirimo “Eyawe Kumama”, “Hosanna” ya Hillsong, “Imela” ya Nathaniel Bassey, “Thank you” ya The Ben na Tom Close, “Boya Kotala” ya Henri-Papa Mulaja, “Nara Ekele Mo” ya Travis Greene na Tim Godfrey, “Falling In Love With Jesus” ya Kirk Whalum, “Menye Neza” ya Patient Bizimana, “Hallelujah” yaririmbwe na Alexandra Burke [Ku ikubitiro yanditswe na Leonard Cohen], ‘‘Fanda Na Yo’’ ya Alka Mbumba n’izindi.

Abafatanyije naryo bafatanyije kubyina batambira Imana mu buryo bugezweho binyuze mu njyana zitandukanye zirimo n’iza Kinyafurika.

Nyuma yo kubarura amajwi, Salus Music Band yatsindiye gukomeza mu kindi cyiciro, Source of Melody irasezererwa.

Umuyobozi wa Salus Music Band, Nshimyumuremyi Vedaste, yavuze ko intego binjiranye mu irushanwa ari ukuryegukana.

Ati “Tukiri muri Kaminuza twabaga muri Salus Populi. Dusoje amasomo twagize igitekerezo cyo gushinga band yacu mu kwerekana aho twavuye. Irushanwa rizadufasha kumenyekanisha ibyo dukora.’’

Umuyobozi wa Source of Melody Band, Pasiteri Serugo Ben uririmba muri Alarm Ministries, yabwiye IGIHE ko itsinda yatangije rimaze imyaka ibiri ricuranga mu birori bitandukanye.

Yagize ati ‘‘Hari bands zihimbaza Imana ariko si nyinshi. Twasanze bikwiye gukora ivugabutumwa ahantu hose. Twari hano kugira ngo nibura habe hagira umutima umwe ukorwaho n’ubutumwa bw’Imana.’’

Battle of The Bands iri kuba ku nshuro ya kabiri izasozwa mu Ugushyingo 2019. Mu matsinda 10 yayitabiriye hasigaye guhatana abiri mbere yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Band izegukana irushanwa rya 2019 izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ya Made Beats.

Salus Music Band ifite inkomoko muri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR)
Amatsinda yose aba yitwaje abacuranzi b'abahanga
Abacuranzi bazi gukirigita imirya ya gitari bagaragaza ubuhanga bwabo
Salus Music Band ifite abacuranzi babifatanya no kuririmba
Igitaramo cyacurangiwemo umuziki uryoheye amatwi
Source Of Melody Band yashimishije benshi mu muziki w'umwimerere uhimbaza Imana
Uhereye ibumoso: Umuhanzi Bigira Elysée uririmba muri Gisubizo Ministries, Umuhire Solange na Serugo Ben babarizwa muri Alarm Ministries bari mu bagize Source Of Melody Band
Source Of Melody Band yeretswe urukundo n'abari muri Iriba Bar and Terrace muri Kigali Marriott Hotel
Serugo Ben ari mu baramyi bafite izina rizwi mu Mujyi wa Kigali
Bafashe amashusho y'urwibutso
Injyana zaririmbwaga zabyinwaga bidasanzwe
Abitabiriye igitaramo birekuye barabyina. Source of Melody Band yabasigiye ibyishimo
Wari umugoroba w'akanyamuneza ku bitabiriye iki gikorwa
Bumwe mu buryo bufasha guha amahirwe band yawe ni ugufata amafoto cyangwa amashusho ukayasakaza ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Marriott Hotel
Salus Music Band yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo mu Rwanda rwo hambere zanyuze benshi
Umutoni Solange ari mu baririmbyi bafite ijwi ry'ubuhanga rinyura benshi
Nta nyota iharangwa! Ushaka icyo kunywa arazimanirwa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .