Nicole Ingabire Munyengabe ukuriye ishami rishinzwe abakozi muri Kigali Marriott Hotel aganira na IGIHE yagize ati “Iki gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Associate Appreciation Week’. Twebwe umukozi wese tumufata nk’umufatanyabikorwa wa Kigali Marriott. Iki gikorwa kimara icyumweru, aba ari igikorwa cyo kwita ku mukozi, tukamushimira tukasabana nawe. Aba akora ibintu bizamura umukoresha we; kuko ntacyo yabasha adafatanyije n’umukozi.”
Iki gikorwa cyatangiye ku wa Mbere w’icyumweru gishize gisozwa ku wa Gatanu. Abakozi batandukanye bahabwa amashimwe, bahabwa umwanya wo kwidagadura ndetse habaho n’irushanwa ryo kugaragaza impano zabo, ababaye aba mbere barahembwa.
Abakoze neza akazi gasanzwe nabo bahawe ishimwe ryo kubereka ko umuhate wabo atari uw’ubusa. Abakozi b’iyi hotel banasuye abarwayi bo mu bitaro bya CHUK, babashyiriye ibyo kurya.
Yavuze ko umukozi yishima iyo yagaragarijwe ko ibyo yakoze bifite agaciro ku mukoresha we.
Ati “Ubundi umukozi yishima iyo wamugaragarije ko ibyo yakoze bifite agaciro ko ubyishimira, ko umusanzu we ugaragara. Ushobora kuba unshimira bikankora ku mutima ariko hari umunsi wagenwe w’umwihariko.”
Uwitwa Bategera Simon ukora mu ishami ryo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu we yavuze ko iki gikorwa ari igikorwa cy’ingirakamaro cyane kuko nubwo abandi bantu bamwe bavuga ko umukiliya ari umwami kugira ngo amube biba byahereye ku mukozi wafashwe neza.
Ati “Iki gikorwa sicyo cyonyine! Tuba twarafashwe neza mu gihe cyatambutse. Iyo duhuye tukaganira, benshi banezezwa n’uko bagize umwanya wo gusabana nk’abakozi ubwabo hakazamo no kumenyana kurushaho.”
Fiona Ntagozera we yavuze ko iki gikorwa kimwongeramo imbaraga ndetse kikamwereka ko afitiye akamaro Kigali Marriott Hotel kuko ari igikorwa cyihariye ugereranyije n’andi mahoteli yo mu Rwanda gituma umukozi yiyumvamo ubushobozi n’umunezero.
Iki gikorwa kibaho buri mwaka muri Marriott Hotels ku Isi yose.

















Amafoto: Pacifique Himbaza
TANGA IGITEKEREZO