00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Marriott Hotel bakozwe ku mutima n’ubuzima bw’abana bo muri Centre Inshuti Zacu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 09:54
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi bo muri Kigali Marriott Hotel basuye abana bafite ubumuga mu kigo kibitaho kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bakorwa ku mutima n’ubuzima babayemo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo aba bakozi basuye iki kigo cya Centre Inshuti Zacu kirererwamo abana basaga 40 bafite ubumuga bwiganjemo ubwo mu mutwe n’ubw’ingingo. Bitabwaho n’Ababikira bo mu Muryango Inshuti z’Abakene.

Ni muri gahunda ya Marriott International, izwi nka "Serve 360", igamije gutanga ubufasha muri sosiyete aho ikorera hirya no hino kw’Isi mu buryo butandukanye.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi muri Kigali Marriott Hotel, Munyengabe Ingabire Nicole, yavuze ko bahisemo kujya gusura aba bana bafite ubumuga cyane ko n’ubareba ku maso ubona ko bakeneye ubereka urukundo.

Yagize ati “Ni muri gahunda yacu yo kumanuka tukajya muri sosiyete tukareba abakeneye ubufasha cyangwa gusurwa tukabasura. Aba Babikira bakora akazi gakomeye, kandi kari ngombwa ko kwita ku bana badafite ababitaho kandi bafite ubumuga.”

“Ni ngombwa ko bagira abandi bantu baza bakabasura bakabereka urukundo kandi n’aba bana biragaragara ko bishimye banatubyiniye, kuko babonye ko hari abantu bashya baje. Uko batwishimiye rero niko bishimira n’abandi bantu baza kubasura, ni ukuvuga ko hari icyo bibamariye bikaba binakimariye aba Babikira babitaho.”

Munyengabe avuga kandi ko batekereje kuza gusura aba bana bakabazanira ibyo kurya, bagasangira amafunguro, bakabaha ibikoresho by’isuku bishobora kubafasha mu gihe runaka.

Iki kigo cyashinzwe muri Gicurasi 2000, ku ntego yo gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda by’umwihariko abana bafite ubumuga by’umwihariko abatishoboye.

Umuyobozi Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emerithe [Umubikira mu muryango w’Ababikira Inshuti z’Abakene], yavuze ko iyo abantu baje gusura aba bana bibashimisha cyane kuko baba baberetse umutima w’urukundo.

Ati “Twishimiye ko hari abantu bafite umutima ukunda, bicisha bugufi baba batekereje abantu bababaye. Ni ibintu bidushimishije kandi ubutumwa natanga ni uko tuba tugomba gutekereza ku mbabare, tukumva ko uko tubayeho hari abandi bantu bakeneye kubaho.”

Soeur Nyirandayizeye yashimye ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel bwatekereje kuza gusura aba bana asaba n’abandi banyarwanda bafite umutima ukunda kujya batekereza ku bantu bafite ibibazo bitandukanye.

Kigali Marriott Hotel isanzwe ikora ibikorwa biba bigamije gufasha abatishoboye birimo kubishyurira mituweli, gusura abarwayi bakabaha ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho, n’ibindi bikorwa biba biri muri gahunda yo gushimira Abanyarwanda ari nabo bakiriya babo b’ibanze.

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel banatanze ibikoresho by'isuku
Abakozi ba Kigali Marriott Hotel basobanuriwe imibereho y'abana barererwa muri Centre Inshuti Zacu
Babashyiriye ibiribwa n'ibindi bikoresho bitandukanye
Bakozwe ku mutima n'ubuzima abana bo muri Centre Inshuti Zacu babayemo
Nyuma yo gusura abana bo muri Centre Inshuti Zacu bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emerithe yashimye abakozi ba Marriott Hotel batekereje kuza gusura aba bana

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .