00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YAMPAMIRIJE URUDACAGASE MURI GEREZA

Yanditswe na
Kuya 11 February 2016 saa 01:14
Yasuwe :

Nuko umucamanza ati « Nyuma y’ubushishozi bw’urukiko(…) Roger ahanishijwe umwaka w’igifungo », mpindukiye inyuma mbona Millah, madamu wanjye hamwe n’abavandimwe, ararira cyane. Nubika umutwe nti nta kundi reka njye gukora uburoko.

Kuva ubwo atangira kuba nzamugwinyuma. Iyo bavugaga ukuntu abagore b’abagabo bafunze bahora mu rugendo ku wa gatanu baje kubasura sinabyumvaga .Ubu rero nari ngiye kubibamo mu minsi 360.

Ninde unzaniye akagati, agasukari, ubuki, utubuto two kurya ; ni we ? Mbese nakoze uburoko nk’aho nari mu rugo. Yanyeretse urukundo rwuzuye, aho mu buroko. Umunsi umwe yansuye mu minota itanu dufite yo kuvugana ati « chérie nasabye Imana ngo sinzigere mbura buri wa gatanu n’inshuro n’imwe kuza kukwisurira ». Nanjye nti « Nzi abatagira ababo babasura atari uko batabafite, kajye unyinsurira mukunzi.

Ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi yanzaniraga umwana wanjye nkamubona, bigatangaza abandi dufunganywe bati « Uriya si umugore ni igitangaza. Hari abandi bagabo abagore bataye bakiwugeramo ». Yanzaniraga n’abandi bana turera, bakansura nkumva pe meze nk’uri hanze kandi nkabona icyo urukundo ari cyo koko.

Mu byumweru 52 by’umwaka narabibaze nsanga inshuro 46 zose yaraje. Ntangira gusobanukirwa na ya migani ya kinyarwanda. Ngo « Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo », ariko cyane cyane « Inshuti nyanshuti uyibona mu byago ». Iyo ari umugore ubwo ubona iki ? Ribara uwariraye, ni umugani w’ikinyarwanda.

Ariko umenya Imana ikora ibyayo uko ibishaka. Uyu mwaka namaze mfunze muri 2015 nawe yawumaze mu mwaka wa 2011 mu bitaro yarakoze impanuka. Nanjye inzira yanjye yari yarabaye mu rugo no mu bitaro. Mugemurira, nita no kugutunga urugo.

Ntibyari byoroshye kuko muri icyo gihe n’umwana wacu w’imfura yafashwe na kanseri, birangira imutwaye. Yari umwana w’urukundo, twarebaga akatwibutsa umunsi wa mbere twemeranya kubana. Yari ibyishimo kuko yeretse abashatse kunenga urwacu bagereranya amarangamutima n’ubuhezanguni bw’inkomoko z’uturere dutandukanye twavukagamo, imiryango itazwi n’ibindi, biyibagiza ko iyo ari iturufu itarya mu rukundo kuko mu ndimi zose, uzasanga bavuga ko urukundo naho rwaba impumyi, burya rutagira imipaka. Cyane cyane ariko iyo byageze imbere ya Rugira « Icyo Imana yifatanyirije ntihakagire ugitanya ».

Twigarukiye inyuma, igihe cyarageze umwana na Millah bari mu bitaro bitandukanye, madamu afata imbago ajya kurwaza umwana mu bindi bitaro nawe atarakira. « Ngo yashakaga kungabaniriza imvune. Ariko kandi byari n’urugendo ruherekeza iyo mfura kuko byarangiye imuguye mu biganza ». Muhungu wacu turagukunda kandi turakwibuka. Ntiwadusize twenyine maman wawe aracyankunda nka kera ubu yampaye na gashiki kawe musa, icyo gakoze cyose karakutwibutsa, tugashima uwiteka waduhaye fotokopi yawe ».
Twembi twabaye urugo rw’ibigeragezo. Ariko disi nibyo byabaga nk’umurunga ukomeza imbariro z’urugo rwacu rugakomera.

Reka rukomere kuko atari ikimanuka kuko rwatangiye muri 2007, ubwo namushakaga nkiyemeza kubana nawe, nyuma y’igihe tumenyanye byimbitse ariko kandi twarabanje kumenyana tutabihaye agaciro ahubwo ari ku bw’inshingano. Twashakanye maze amezi icyenda mvuye habi. Mu bushomeri bw’imyaka ibiri, aho nashomereye yaramaze kunyemerera kumpa urukundo. Maze akazi karahagarara, kwishyura inzu biba ikibazo, kurya bikaba hamana.

We wari ukiri mu ishuri, yarazaga akampumuriza akambwira ko byose bishoboka. Buri munsi namubonaga aje nkitega ko aje kumbwira ko birangiye. Ko nta gukundana n’umuntu udafite aho akura. Nibazaga ko ameze nka benshi mu bakobwa mukundana ufite, byagenda akajyana nabyo, nuko umunsi umwe mbikomojeho arahaguruka arandeba mu maso ati « Uzabaze ! Njye sindi nyamugenzwa n’ibintu(matérialiste) ».

Ndamwara, ndaceceka ariko mbona ko urukundo rwaka kandi rudacagase. Rimwe na rimwe yanzaniraga ibihumbi bitanu, bibiri se. Ati « Akira ugure utwo kurya ». Narayakiraga kuko nabonaga ko ampangayikiye. Mbona ko wa munsi umwe mu mwaka wa 2004, ubwo yansuraga tukajya kunywa agafanta no gufata kuri imwe mu mibiri y’ihene i Nyamirambo kuri Ten to Two mu kiganiro kirekire twagiranye niho namenyeye ko nta babyeyi afite, yewe ko n’umuryango ari nk’aho ari ntawo.

Nanjye byari nk’uko.Nta babyeyi nari mfite, amateka yari yegeranye. Ntabeshye niho natangiye no kugirira igitekerezo cy’uko twakwegeranya ubuzima. Byarenze uburyo nafataga ukunsura kwe ansanga aho nakoreraga muri Kigali, aho yabaga anzaniye utubaruwa dutandukanye. Siwe wabaga watwanditse. Ahubwo yabaga yaduhawe n’abanyeshuri.

Aba bari abanyeshuri bo kuri kimwe mu bigo by’amashuri nigeze kubaho umuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe imyitwarire. Nahamaze amezi atandatu nyuma mbona akandi kazi i Kigali. Ku ishuri aho nari muzi nk’abandi, kandi muhana nk’abandi. Yagiraga amafuti nk’abandi bose. Rimwe na rimwe agakabya. Hajyaga habaho n’inama zigamije kumuha ibihano bikarishye.

Gusa nkavuga nti « aho kwica gitera wakwica ikibimutera ». Ngashyiraho akanjye nkamuhana. Habe n’akanunu k’icyitwa kuba nanamuvugisha mutereta nigeze ngira. Nyamara amarangamutima y’umusore nkanjye icyo gihe wari ufite imyaka 23, yangwishaga ku tundi dukobwa twiza ariko nkanga kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Nzibagirwe se ubwo namusangaga na mugenzi we mu ishuri bisakuriza abandi biga nkababwira nti « Musohoke mutege izishoye mutahe !». Ubwo kandi hari mu ma saa ine z’ijoro. Muri make icyo gihe si uko yari butahe ahubwo nashakaga kureba niba asuzugura cyangwa yubaha ibyo mubwiye. We yaragiye, mugenzi we yanga no gutirimuka. Nanjye nti « Wowe unyubashye sanga abandi kuryama ». Uwansuzuguye twahamaranye, mu kibuga cya basketball nk’isaha, azira gusuzugura. Uko kunyubaha yerekeza ku rugi rw’ikigo nk’utashye saa ine z’ijoro byari amarenga yo kuzanyubaha iteka namushatse nyuma y’imyaka ine se ?

Sinarinzi ko ibyo byo mu myaka cumi n’ibiri ishize buri wese ari kunshingano ze, umwe yiga undi akurikirana uburere bw’abanyeshuri byari kubyara umubano. Ariko nibuka byinshi. Ko bagiraga itsinda ryazaga kunshotora kandi mbayobora. Ngo « Mbagurire amata, ngo nze bajye kunyigisha kubyina n’ibindi,… » Ariko nyine byari iby’aho ngaho. Byari urwenya no gutebya. Sinari nzi ko byari kugera aho.

Nibuka twinshi. Ndamwibuka aza gutangira yarakererewe. Ndamwakira mubaza n’impamvu. Nyuma nibwo yaje kumbwira ko bari baranyise « bitotsi ». Kuko ngo mbakira nibwo babonye ko iyo mvuga mba mpumye. Kandi nanjye mbyiyiziho. Ese iyo ndoro_mpumyi ya mbere twagiranye niyo yamushotoye ! Sibyo ariko ni nabyo. Kuko abahanga bavuga ngo ibyo ubonye bwa mbere burya nibyo byiza(les premières impressions sont les plus belles). Aho naje nshaka akazi sinari narigeze nkeka ko hazampa umugati n’umugeni.

None harabura amezi arindwi, ngo tube tumaranye imyaka icyenda tubana, imyaka cumi n’ibiri tubwiranye ko umwe yihebeye undi na cumi n’itatu umwe abonye undi bwa mbere mu maso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Love Stories Competition

URUGEMWE RW’IMANA
12/02/16 - 04:13
MON ELDORADO
11/02/16 - 07:50
WANTOJE KUBA UMUGABO
11/02/16 - 07:30
NARAROSE
11/02/16 - 06:00
NTAWAZIMYA URWO ATACANYE
11/02/16 - 05:00
EMERA NKOMORE IBIGUMA
11/02/16 - 04:32
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .