00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WANTOJE KUBA UMUGABO

Yanditswe na
Kuya 11 February 2016 saa 07:30
Yasuwe :

Hari saa sita z’amanywa zibura iminota 15 mpagaze imbere y’ishuri mwishywa wanjye yigamo kuko nari ngiye kumucyura aho yiga mu mashuri y’inshuke ngo mutahane imuhira.

Umukobwa usanzwe aza kumufata ntiyari ahari yari yagiye iwabo bityo aba ari jye uza, cyane cyane ko n’ubundi nirirwa imuhira aho mba kwa mushiki wanjye kuko nta kazi ngira ahubwo niga muri weekend.

Tugihagaze aho n’abandi baje gucyura abana mbonamo umukobwa mwiza ucyeye bigaragara ko atari umukozi wo mu rugo, ndamwegera ndamusuhuza kuko numvaga nkeneye umuntu twaba tuvugana.Namubwiye ko nitwa Ndugu na we ati nitwa Elisabeth, abimbwira amwenyura mbona ntasanzwe.

Nkomeza kumuganirizaho gato mu kanya abana baba barasohotse mfata uwacu na we ajya gufata uwo yaje kureba turataha buri wese mu nzira ye. Ku munsi wakurikiyeho nagarutse kureba umwana nza nizeye ko nongera kubona wa mukobwa kuko kuva namubona sinigeze ndeka kumutekerezaho. Nageze ku ishuri abana bari gusohoka ndaranganya amaso ngo ndebe ko namubona biba iby’ubusa ndamubura. Natashye numva mbabaye, nkagenda nkebaguzwa ngirango wenda yatinze kuza ariko birangira ntamubonye.

Kugeza mu mpera z’icyo cyumweru sinamubonye birashoboka ko hari undi wazaga gutwara umwana wabo, ikibazo ni uko n’igihe twahuraga bwa mbere ntigeze nibuka kureba umwana azana ngo mumenye byibuze nari no kubaza amakuru ye.

Mu cyumweru gikurikiyeho umukobwa w’iwacu yaragarutse maze asubira kuri gahunda ye yo kujyana no kuvana umwana ku ishuri. Rimwe ari ku cyumweru rero njyana na bishywa banjye mu missa kuri paroisse,twahuye na wa mukobwa, dukubitanye amaso twembi turikanga ariko tunanezerewe.

Kuva ubwo ntitwongeye gutandukana, twahanye numeros za telephones, tubwirana aho dutuye. Nasanze ari umunyeshuri mu yisumbuye wari uri muri stage hafi yo kwa nyina wabo akaba ari na ho ataha bityo tubona umwanya uhagije wo kumenyana,gusuurana no kuganira byimazeyo maze turakundana.

Nari umusore utagira akazi niga muri kaminuza muri weekend, sindi mubi na gato bityo abakobwa bahoraga banyirukaho kandi nanjye simborohere nkabirukaho; kuva nahura na Elisabeth natangiye gucisha make nikuramo ibya gisore byo guhora mu nkumi ahubwo numva hamwe na we nategura ubuzima bw’ejo hazaza mbishyizeho umwete.

Gusa wa muco mubi nari narihaye warankurikiranye maze birangira muteye inda tubyarana umwana w’umuhungu; imiryango yacu birayibabaza kandi natwe ubwacu turigaya ariko dusanga nta kundi twabigenza agomba kurangiza kwiga nanjye ngashaka ubuzima.

Inshuti zanjye zimwe zitangira kungira inama yo kumureka uwo mukobwa utazi kubara ngo amenye igihe atakwiye gusama, abandi bakanyumvisha ko n’ubundi nta kazi mfite ntabona ikimutunga nimurekere iwabo, ndetse n’iwabo bakabona ntacyo maze bakamunyangisha.

Twabyitwayemo neza rero maze mu gihe umwana wacu agize imyaka ibiri tubasha kumvisha abavandimwe bacu ko twe dukundana kandi tuzatungwa na bike tubonye kuko we yari arangije kwiga abonye akazi ko kwigisha muri primaire.

Bemeye kudushyigikira turashyingiranwa ubu tubanye neza turera umuhungu wacu mu rukundonanjye ndi kurangiza kaminuza kandi mfite icyizere cyo gukora ntikoresheje nkazamuhesha ishema.

Buri gitondo iyo ndebye Elisabeth ndamwenyura nkibuka ko yankuye mu maraha ya gisore akanyigisha kwitwa umugabo icyo aricyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Love Stories Competition

URUGEMWE RW’IMANA
12/02/16 - 04:13
MON ELDORADO
11/02/16 - 07:50
NARAROSE
11/02/16 - 06:00
NTAWAZIMYA URWO ATACANYE
11/02/16 - 05:00
EMERA NKOMORE IBIGUMA
11/02/16 - 04:32
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .