Yari umukobwa utuje kandi wuje ururwiro,useka neza,iyo namurebaga sinamukuragaho ijisho n’ubwo nari ndembye cyane.ibyo byose byambayeho igihe nari kwa muganga ubwo nari natangiye koroherwa nsohotse hanze ngo note akazuba namubonye yicaye ku rubaza irungu ryamwishe nibazaga niba ndi kurota kubw’umwari nari mbonye.
Nagize ubwoba nishyizemo akanyabugabo ndamwegera ndamusuhuza mubaza amakuru..Mbega akajwi keza yansubizanyije gatuje yansubizanyaga sinakwibagirwa yuko icyo gihe numvaga nta gisa n’uburibwe muri njye kuko nari nasazwe nurukundo rwinshi
Nkuko bisanzwe abahungu dukunda kwihagararaho ndamwegera mubaza akazina ansubiza izina ntakekaga kuko nukuri ryarantunguye. Yambwiye ko yitwa”umuhoza pierrine” . Akimara kurimbwira nacecetseho gato nitsa umutima ahindukira amwenyura ambaza impamvu nikije imitima namusubije yuko ntunguwe nuko twitiranwa.
Yagize amatsiko yo kumenya izina ryanjye, nanjye nkaguma kumutera amatsiko ndimuhisha uko yagumaga kunyinginga nkumva nezerewe rwose naje kumubwirako ko nitwa “Muhoza Pierre” mbona abuze uko yifata tumara umunota turebana tutavuga nuko ambaza niba aribyo ndamubwira ngo nibyo.
Mu gihe cy’uwo munezero, uwari undwaje (mama)aratubona niko kumpamagara ariko nkabona arakaye niko kugenda ambaza impamvu nicyo napangaga nuriya “mufungwa”. Ibyo yambwiraga numvaga ibyo avuga rimwe na rimwe nkakeka ko yasaze kuko ibitekerezo n’umutima wange UMUHOZA yari yabitwaye.
Yangejeje ku gitanda nararagaho atangira kunyuka inabi ambwira ko abantu nka bariya bangirira nabi , abicanyi , abarozi n’ibindi bibi nyamara nge ntabwo numvaga ibyo mama avuga kuko mu maso y’UMUHOZA nari nasomyemo ineza n’urukundo byarema ibyishimo mu mutima wanjye.
Ndabyibuka akanya gato nabonaga mama atirimutse nanjye nahitaga njya gushaka UMUHOZA nkamuganiriza nkamuha n’ibyo kurya mama yanzaniye agaha umurwayi we nawe kdi akarya nkamuha no ku mata mama yanzaniye, rimwe namushyiriye amata , mama nziko yagiye aba arambonye mbihaye Umuhoza, ambwira nabi
Rimwe namusanze mu busitani bw’ibitaro aho yari yicaye namuturutse inyuma mupfuka mu maso ntiyazuyaza ahita amvuga mu mazina niko guhaguruka turahoberana.
Niko kumubwira ko mukunda ahita anyiyaka arambwira ngo ntibishoka ko namukunda kdi afunzwe, arongera arambwira ngo nindeke kubabaza mama. Nuko ndamureba amarira ajenga mumaso hanjye ndika gacye ndicara mbura icyo mvuga nawe arandeba ararira ndamuhoza ndamubwira nti reka dukore iby’imitima ishaka mubwira ko mukunda ntitaye kubya mama kandi impano muhaye iruta ibindi ari umutima wanjye kandi ko ariwe mboneramo ibyishimo.
Nawe ambwira ko muruhuye kandi ko atazanyibagirwa mu buzima, ambwira ko atabitekereza ko yakundwa ari imfungwa, atangira abwira ubuzima bwe ari nabwo yabwiye ko abura umwaka umwe ngo afungurwe.
Mu mwanya munini twari tumaze twicaye watumye ntangira kubabara kubera ibikomere by’impanuka y’imodoka nagize ntwaye abagenzi nuko arampagurutsa aransindagiza angeza ku gitanda nibwo nawe yambwiye ko yabyaje umugore agapfa bamubyaza. Mpita numva ko yari umuganga.
Burya akaryoshye ntigahora mwitama!!! buri bucye bataha yampaye akarabyo gatukura mu ijwi rituje abwira ko ako karabyo ampaye kuma ariko akatuma gateye mu mutima we ansoma kwitama ngo bizambere urwibutso .
Nyuma yigihe twaje gusezerwa gusa nifuzaga kwigumira mu nzozi kuko ariho nabonanaga n’ umukunzi nategereje iminsi myinshi.
Ubwo twageze murugo mama agakomeza kuntoteza bikambabaza kubera ko nkunda imfungwa ibyo ntibice intege ahubwo bigatuma ndushaho kumukumbura no kumusura kenshi.
Ndibuka nateguye impano y’igiciro ngo nyishyire umukunzi wanjye ,ngezeyo nkubitwa n’inkuba nari naribagiwe ko yaburaga umwaka umwe ngo afungurwe. Nuko ndababara ariko umutima untegeka kubyakira,nagerageje kurwana n’umutima mwikurama nkomeza kwibera umushoferi nkibisanzwe.
Ubwo nari ryamye saa sita zijoro banterefona bambwira ko mu rugo byakomeye mperako ndabyuka jya kureba icyabaye ,nasanze mama arembye mpita mujyana kwa muganga njyeze yo natunguwe nuwo nabonye ariko sinabigira urwitwazo,ubwo baduhaye igitanda ndwaza mama ku mugoroba isura nari narabutswe irongera ingaruka mu maso .
Yaje ari guseka nagushidikanya nanjye nahise nibuka inseko ye turahoberana, kubw’urukumbuzi n’ikiniga araturika ararira; ndamuhanagura ;ndamuhoza.
Igihe cyose twamaze muribyo bitaro yatwitayeho cyane kuburyo byahinduye ibitekerezo bya mama.Badusezereye mama yambwiye ijambo ntazibagirwa “ngo ntatabona umwuzukuru w’Umuhoza ntihazagire undi mwuzukuru mwereka”
Urukundo rwacu rurakomeza ,njyewe n’Umuhoza ubu dufite imfura ariwe Isimbi Umuhoza Pierrine.
TANGA IGITEKEREZO