Kumenyera ntibyangoye kuko Belize bampaye ngo twicarane yamenereje. Haciye nkameyi abiri haje irushanwa ryo kurwanya sida biciye mudukino ,kuko narinzi kwandika udukino maze nadika agakino nsaba belize ko twagakinana aremera tugakinnye tuba abambere muri kigali.
Uko nashindutse nkunze Belize
Nyuma yo gukinana na Belize natangiye kumukunda ndetse no mw’ishuri bamukubita nange nkarira,ubwo iminsi yarashize kuko nari umwana wagiraga isoni ntinya kubimubwira turinda tujya mu mashuri y’isumbuye ntarabimubwira
Uko natangiye urugendo rumboshye
Nyuma yo kujya mumashuri y’isumbuye ntitwongeye kubonana kuko bahise bimuka. uko iminsi yashiraga natahaga mubiruhuko ngashaka amakuru ye nkayabura mbura natelefone ye bakajya bambwira ngo bimutse kera ataratunga telefone.
Narushagaho kumukunda nibaza uko asigaye angana niba se yarashatse umukunzi. Narinye ndangiya amashuri ntakundanye numuntu numwe kuko numvaga mpfite ikizere cyo kuzongera kubona belize.Abo nabimbwiraga baransekaka gusa nkagumana ikizere
Mu mwaka wa 2010 nagiye kwiga kaminuza mu mahanga ntaha muri 2014 mpfite umugambi wo gushaka Belize uko nshoboye kuko numvaga ndambiwe kubaho nkunda uwo ntabona ndetse ushobora kuba atakinyibuka
–
UKO NAHUYE N’URUKUNDO NARI MAZE IMYAKA NSHAKA
Muri 2014 nagiye gukora ikizami cy’akazi mu kigo kimwe cyigenga, mu gutunguka mu muryango nahuye na Belize we ariho akora. Yarampobeye numva nuzuye urukundo ndetse mbona yarabaye mwiza bidasanzwe.kuko amasaha yari yageze ninjiye gukora ikizami ndangije aramperekeza tujyana gusangira saa sita tuganira amakuru yo mubwana, duhana numero dutangira kujya tuvugana ndetse arwanira intambara mbona akazi muri cyakigo.
Twarakoranye mbura aho mpera mubwira ko maze imyaka naramukunze kuko nasanze afite umukunzi ndetse wumukire cyane,twahindutse inshuti magara abinsabye ndabimwemerera ariko nge ndushaho kumukunda umutima ugahora unkubita
Yambwiraga amabanga menshi ndetse umukunzi we yampfuhira akamubwira ati kevin ninshuti yange sinayireka.rimwe bazaga kumuha lift umutima ugasigara urya nkumva ndasaze
UKO NATINYUTSE
Umunsi umwe yaraje arira arabwira ati mpfashe umukunzi wange anca inyuma.naramuhojeje we ambwira ko atazongera gukunda ukundi,nyuma yamezi nkatandatu hari kwagatanu tuvanye kukazi naramusohokanye tujyana gusangira dutaha nka saa yine zijoro,mugejeje kumuryango wiwabo naramuhobeye ndarira ambaza icyindiza,muhishurira uko namukunze kuva twakinana agakino mu mashuri abanza mubwira ko mukunda nananiwe kumwikuramo,
yarampobeye ambwira ko kuva twakorana yankunze akabura aho ahera kuko abonaga ibyinkundo ntajya mbivugaho,twemeranyije gukundana kuva ubwo,dutsinda ibigeragezo byinshi kuko aho twakoraga bafunze bakimukira gukorera hanze,
umutima ukajya uhora urya kuko uwo bahoze bakundana yarasigaye amwirukaho cyane kuko yarumukire kandi njye ndi umushomeri yarwaniye intambara abwirako tuzakenana tugakirana,
None ubu twese twabonye akazi, mu mezi ane ubu tuzakora ubukwe.ubu numva mba muri paradizo yo ku isi bavandi burya urukundo ruracyariho kuko nanjye narubonye nyuma yimyaka irenga icumi.
TANGA IGITEKEREZO