Ni igikorwa cyabaye ku 12 Gicurasi 2024, kibera mu nzu ikunze kuberamo inama zitandukanye ya Palais de Congrès, witabirwa n’abayobozi batandukanye muri ibyo bihugu barimo na Minisitiri ufite mu nshingano ze amazi n’ingufu, Gaston Eloundou Essomba.
Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka, yerekanye ko kwibuka ari inshingano za buri wese ku Isi, agaragaza uburyo mu 1994 u Rwanda rwabaye umuyonga, icyakora bikaba uko mu gihe amahanga yareberaga.
Ati “Kugeza n’uyu munsi, nubwo hashize imyaka 30, ibikomere ntibirakira. Ni yo mpamvu Abanyarwanda bakomeje guharanira kudaheranwa n’agahinda, no kwimakaza amahoro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho.”
Amb Mutsindashyaka yeretse abitabiriye ko nubwo ibikomere bigihari, u Rwanda rurangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, rwiyemeje kubaka igihugu, himakazwa ubumwe n’ubwiyunge, ari na byo byabaye umusingi w’iterambere igihugu gifite ubu.
Icyakora uyu muyobozi yagaragaje ko hirya no hino hakomeje kugaragara ibikorwa byo gupyobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ko ibi bikorwa nkana n’abanyapolitiki n’abandi bazwi nk’intiti n’impuguke, nyamara bakabikora birengagije ububi bwabyo n’uburyo n’ingaruka bitera ikiremwamuntu.
Yakomoje ku mvugo zihembera urwango zibasira Abatutsi zikomeje kumvikana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje guha urwaho itotezwa n’ubwicanyi bubakorerwa.
Yatanze umuburo ko mu gihe hadafashwe ingamba zifatika, nta kabuza Jenoside ishobora kongera kuba, kuko ibyo byose biri kugaragara uyu munsi ari ibimenyetso bishobora kuyiganishaho.
Amb Mutsindashyaka yasabye abitabiriye icyo gikorwa cyane cyane urubyiruko gushyira imbaraga mu bikorwa bibiba amahoro n’ubumwe birinda ivangura iryo ari ryo ryose.
Uwera Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse ku bihe by’indengakamere we na musaza we banyuzemo kugira ngo barokoke, icyakoze anashimira RPF Inkotanyi yahagobotse ikabasubiza ubuzima ubwo yari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Icyakora inkuru nziza ni uko Uwera nubwo Jenoside yatwaye abe ikanasiga ibikomere bitandukanye, ataheranywe n’agahinda ahubwo yahisemo kwiyubakamo icyizere cyatumye akomeza kubaho.
Yasabye ko abantu bakwirinda ibikorwa byasubiza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe banyuzemo, bakirinda no gupfobya Jenoside cyane ko ibihamya bigaragaza ukuri kw’ibyabaye guhari.
Umuyobozi uhagarariye Loni muri Cameroun, Aissata De, yasabye amahanga kwirinda amacakubiri n’ivangura ahubwo akimakaza umuco w’amahoro no kubana neza n’abandi, ahamya ko ibyo bizagerwaho ari uko bunze ubumwe nk’uko bukomeje gufasha Abanyarwanda.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!