Abo ni ba bavandimwe bo hafi iwabo, kwa se wabo, kwa nyina wabo, nyirarume na nyirasenge, ndetse si n’umubare ntakuka kuko "ntakoze ubushakashatsi bwimbitse", ubwo iyo urenze aho ukajya nko kwa sekuru cyangwa mu gisekuru cye cya kabiri ushobora kubona umubare munini.
Abo bavandimwe ba Uwarurema bishwe bazira uko bavutse barimo na Se umubyara witwaga Kanamugire Epimaque, wari umwarimu akaba Umukirisitu Gatorika, umwe w’imbere.
Iyi ni yo mpamvu nk’umukobwa we wari mukuru mu muryango yiyemeje gusubira mu bihe yanyuzemo ariko akandika igitabo kibumbatiye amateka nk’ayo kugira ngo n’uzahirahira ayahakana, iki gitabo kizamunyomoze gishingiye ku mateka y’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abarutsi yabaye Uwarurema wavukiye mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango afite imyaka 18, ariko bigoranye, arokorerwa n’Inkotanyi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga ku wa 02 Kamena 1994.
Yerekanye ko igitabo ‘Intore Ntahamanye Nkundira Mbare Iyo Nkuru’ yagituye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko umubyeyi we wishwe.
Uyu mwanditsi yasobanuye impamvu yanditse iki gitabo.
Ati “Twagombaga kugaragaza ayo mateka meza yabaranze akamenywa na bose, ikindi tukagaragaza ibyabaye mu kuri kwabyo iyo ngengabitekerezo ya Jenoside ikarandurwa. Impamvu ya gatatu nashakaga gushimira Inkotanyi zo kabyara zadutabaye ntizite no ku ngorane zagombaga guhura na zo.”
Iyo abara abe bishwe muri Jenoside avuga ko “Kubarura bitoroshye ariko abo nibutse ntabashije gukora ubushakashatsi bwimbitse ni 215. Ni abo mu muryango utari na mugari cyane ni ukuvuga kwa papa, kwa mama na babyara babo. Abo sibo gusa kuko sinagize umwanya uhagije wo gucukumbura.”
Uwarurema yavuze ko nubwo bigoye “Kuko uba usa n’uwiyambura ubusa ugaragaza ibyakubayeho byose” ariko ni ngombwa ko abarokotse Jenoside n’abandi babonye amahano yagwiririye u Rwanda bagomba kwandika amateka, akabikwa n’abazavuka bakayamenya.
Ati “Kwandika igitabo birafasha. Yego usubira muri bya bihe ariko kuri iyi nshuro ntibiba byaguheranye ahubwo uba ubisubiramo ngo ugire umusanzu utanga mu kumenyesha Isi ibibi byabaye n’ingaruka byagize haba ku bayikoze n’abayikorewe.”
Ni ingingo yagarutsweho n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard wavuze ko uretse abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bose bagomba kwandika kuko “Aya mateka natandikwa neza abandi bazayandika nabi.”
Ati “Si ngombwa ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yandikwa n’abayirokotse gusa kuko harimo n’abayikoze bafite ibyo bazi bakwiriye gutinyuka bakandika bagasaba n’imbabazi. Hari n’abatari mu gihugu, twese dukwiriye guhaguruka tukandika.”
Umuyobozi w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, Jean Pierre Nkuranga yavuze ko igitabo nk’iki ari ubutunzi bukomeye cyane, kikaba n’umusanzu wihariye ku Banyarwanda.
Yavuze ko uyu munsi muri GARG birimo biraza, abantu bakabohoka bakandika, ahamya ko “Tuzafatanya kugira ngo aya mateka tuyandike, duhinyuze abahakanyi kuko igitabo nk’iki kije kibacecekesha.”
Jenoside yabaye Uwarurema ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Mibare n’Ubugenge, ariko nyuma yayo yarahinduye ajya kwiga icungamari n’ubucuruzia kugira ngo arebe ko yakunganira umubyeyi we wari warabasigaranye.
Ni na ko byagenze yarangije ayisumbuye abona akazi, Leta y’u Rwanda ikomeza kumwunganira yiga na kaminuza yewe na masters, ubu amaze imyaka igera kuri 16 akora umwuga umwe w’ibijyanye n’imicungire y’amasoko.









Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!