Ni gikorwa cyabaye ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Ntara ya Western Australia bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu nyubako ya Stirling Adriatic Centre.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka mu rwego rwo gukangurira Isi kurwanya Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere buri kwibasira ikiremwamuntu muri iyi minsi.
Uru rwibutso rw’amateka rwubatswe mu Mujyi wa Perth mu Ntara ya Western Australia bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Burengeruba bwa Australia, itsinda rizwi ku izina rya Rwandan Community Perth Inc (RCAP).
Ni ikigorwa cyemejwe na Stirling City Council, urwego rw’ubuyobozi mu Burengerazuba bwa Australia mu 2023, igitekerezo cyari kimaze imyaka itatu kiri mu mishinga.
Iki gikorwa, cyabereye mu busitani rusange bw’Umujyi wa Stirling buzwi nka ‘Stirling Civic Garden, cyitabiriye n’abarimo Meya w’Umujyi wa Stirling, Mark Irwin, abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Western Australia, n’abandi.
Aba ni na bo, mu Ugushingo 2023, batoye ubusabe bwo gushyiraho uru rwibutso bwari bwatanzwe na RCAP.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Intaka ya Western Australia witwa Meredith Hamat wari uhagariye Guverineri wa Western Australia, Roger Cook, yahamije ko uru rwibutso ari ikimenyetso ntakuka kizajya gihora cyibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Nemera imvugo ivuga ko kutigira ku mateka bituma yisubiramo. Mu myaka 30 ishize, kuri benshi muri twe, ingana n’ubuzima tumaze turiho. Nyamara benshi mu batuye Intara ya Western Australia ntabwo bazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”
Hamat kandi wari uhagariye na Minisitiri w’iyi Ntara ushinzwe ubwenegihugu n’ibijyanye n’urusobe rw’imico, Dr Tony Buti, yashimiye Abanyarwanda baba muri Western Australia n’ubuyobozi bwa Stirling, ku kazi bakoze kagejeje ku gushyiraho uru rwibutso.
“Ku bw’ibyo Abanyarwanda batuye hano bakwiye kudahwema kwibuka ibyabaye mu 1994, bagahurira kuri uru rwibutso, bakavuga ibyabaye, n’ingaruka byateje, yaba muri icyo gihe kugeza ubu.”
Depite Hamat yabibukije ko nibatezuka kubikora, bagenzi babo batuye muri uyu mujyi “ntibazabasha kugira isomo babivanamo kandi byaba ari akaga gakomeye”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko imvugo z’urwango n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikibazo cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, ahamagarira amahanga kongera imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.
Ati: “Twese tuzi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahemberewe n’imvugo z’urwango, amacakubiri n’ivangura. Iyo habayeho kurebera, urwango, ivangura n’ihakana rya Jenoside biriyongera, kandi ingaruka byateza ziba mbi kurushaho”.
Amb Uwihanganye yashimangiye ko amahanga afite inshingano yo gukemura iki kibazo, mbere y’uko gifata indi ntera cyane ko ibyabaye mu Rwanda bitarugizeho ingaruka rwonyine gusa n’Isi zayigezeho.
Iki gikorwa cyo gutaha uru rwibutso kandi cyitabiriwe n’abayobozi muri kaminuza zikomeye zo mu Ntara ya Western Australia, zirimo n’iya Curtin University, yasinyanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, Rwanda Polytechnic na RDB, muri muri Nzeri 2023, amasezerano yari agamije guteza imbere imikoranire mu bijyanye na siyanse no kwigisha.
Magingo aya u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 21 mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibyo mu Burayi, Canada no muri Afurika kandi zikomeza kwiyongera uko amahanga agenda arushaho kumva no guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!