Yabigarutseho ku wa 2 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari komine Gisunzu. Ubu ni mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi n’imirenge ya Shani na Ruharambuka yo mu karere ka Nyamasheke.
Uwimana Gaspard warokotse igitero simusiga cyarimo imbunda ziremereye cyagabwe tariki 12 Mata 1994 ku batutsi barenga ibihumbi 5 bari bahungiye ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba, yavuze ko abasirikare baje bafite imbunda zikomeye bakarasa batarobanuye.
Ati “Hari imiborogo, ntiwashoboraga gutandukanya uwapfuye n’uryamye hasi atapfuye ariko abenshi bari bapfuye abandi bakomeretse.”
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko umugambi wa jenoside wateguwe kuva mu 1956 ubwo bamwe mu Banyarwanda biganjemo Abatutsi bishyiraga hamwe, basaba ko Abanyarwanda biyobora ubwabo, birakaza Ababiligi bategekaga u Rwanda, kuva ubwo batangira kwanga Abatutsi no kubangisha Abahutu.
Yasobanuye ko urwo rwango hari Abahutu barimo Bungwanubusa Damien na Nyakagaba bo muri Cyangugu barusamiye hejuru, batangira kurucengeza muri bagenzi babo. Ibi byatumye Abatutsi batangira kwicwa, imirambo ikajyanwa mu ishyamba rya Nyungwe, abandi bagatwikirwa.
Minisitiri Bizimana yavuze ko byakomeje bigera mu 1994, aho kwica Abatutsi byakozwe ku buryo bweruye bigizwemo uruhare na Bagambiki wari Perefe wa Cyangugu n’abari ba burugumesitiri b’amakomine 11 yari agize Perefegitura ya Cyangugu, kandi ko kuba abicanyi barishe Abatutsi bahagarikiye n’abayobozi biri mu byatumye hicwa Abatutsi benshi imiryango imwe n’imwe irazima.
Mu zindi mpamvu yasobanuye harimo kuba muri iyi ntara jenoside yaratinze kurangira kuko ari ho ingabo zatsinzwe zanyuze zihunga kandi aho zageraga zihunga zikaba zarakomeje umugambi wo kumaraho abatutsi.
Indi mpamvu ni uko iki gice cyarimo abasirikare b’Abafaransa bari muri misiyo yiswe ‘Turquoise’, yatumye aho bageraga, Abatutsi bava mu bwihisho, bibwira ko abo basirikare bagiye kubatabara, nyamara aho kubatabara, bakabasiga mu maboko y’Interahamwe.
Muri rusange, intara y’Uburengerazuba yabaruwemo imiryango yazimye irenga 15.500, muri yo Akarere ka Karongi gafitemo imiryango 2.839 yazimye, muri Nyamasheke habarurwa imiryango 570 yari igizwe n’abaturage 2124, mu gihe muri Rusizi ho habarurwa 97 yari igizwe n’abantu 361.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!