Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Kamena 2024, cyitabirwa n’abantu barenga 250 barimo umugore wa Visi Perezida wa Liberia, Stephanie Dahn-Koung, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Ibrahim Nyei, Umuhuzabikorwa wa Loni muri Liberia n’abahagarariye ibihugu byabo muri Liberia.
Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi wa Monrovia cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abari bagiye kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Ibrahim Nyei yasabye abanya-Liberia n’abatuye Isi muri rusange kwimakaza ubumwe no kwigira amasomo ku byabaye ku Rwanda.
Yashimangiye ko hari ibyinshi u Rwanda rwakwigirwaho bitewe n’ibyo rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigendanye no kongera kwiyubaka no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Umunyamanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, yagaragaje ko hagikenewe kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu mateka y’u Rwanda, abantu bose bakabimenya nta gushidikanya.
Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa na guverinoma yari ifite umugambi wo kurimbura burundu Abatutsi, byatumye mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni bicwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana, yasangije abitabiriye iki gikorwa ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yarokowe n’ingabo za RPF Inkotanyi zayihagaritse.
Yagaragaje kandi ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwongeye kwiyubaka binyuzwe mu kwishakamo ibisubizo. Yitanzeho urugero yubakiwe ubushobozi ubwo yari umwana, agakura ndetse kuri ubu akaba afite umuryango w’abana bane.
Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Liberia, Umutoni Christine yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifasha mu gukomeza kuzirikana ayo mateka ndetse anashimira Loni yagennye tariki 7 Mata buri mwaka nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mu 2003.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!