Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’iyi kaminuza akaba ari na we wayishinze, Dr Patrick Awuah kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, ubwo abayobozi, abakozi bayo n’abanyeshuri bayigamo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Awuah yasobanuye ko uru Rwibutso (monument) ruzafasha abanyeshuri kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Ingabo za Ghana zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zagize mu gutabara Abatutsi.
Izi ngabo zari ziyobowe na Maj Gen (Rtd) Henry Kwami Anyidoho zafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda mu gihe iz’ibindi bihugu zari muri ubu butumwa bw’amahoro zo zatashye, zigasiga Abatutsi bicwa.
Uyu muyobozi yagaragaje ko iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, ritanga icyizere muri Afurika, rikaba igihamya cy’uko iyo abantu bashyize ibitekerezo ku ntego imwe, bakayiharanira, ntacyo batashobora.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yagaragaje ko icyemezo kaminuza ya Ashesi yafashe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyerekana ko iki gikorwa kitareba Abanyarwanda gusa, ahubwo ko “Kireba twese muri Afurika n’Isi yose.”
Ambasaderi Mbabazi yagize ati “Iyo twibuka, tuba dusubiza agaciro abishwe bunyamaswa nk’aho batari abantu, tunifatanya n’abacitse ku icumu basigiwe inkovu z’umubiri n’ihungabana.”
Yasobanuye ko kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa muri Afurika no ku Isi yose, kugira ngo bashobore kuyikumira ahandi. Ati “Mu Isi y’ubu, yewe no muri Afurika, hari abantu bagikorerwa ivangura rishyigikiwe n’ubutegetsi, rifite ibimenyetso byose by’umugambi wa Jenoside. Twese dukwiye kugira uruhare mu kurwanya imvugo zihembera urwango zirimo guhakana Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi.”
Iki gikorwa cyateguwe n’iyi kaminuza ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Ghana. Cyitabiriwe n’abantu barenga 300.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!