00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe uburyo bwo kubara inkuru za Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amakarita

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 June 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Ku bufatanye na Kaminuza ya Concordia yo mu Mujyi wa Montréal muri Canada, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bamuritse icyegeranyo mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe amakarita y’ikoranabuhanga.

Ni icyegeranyo kibumbatiye ubuhamya bw’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bameneshejwe mbere yaho (Cartographies de la mémoire-Atlas des récits de vie Rwandais).

Cyatunganyijwe hagamijwe gushaka ubundi buryo bwakoreshwa mu Kwibuka hakoreshejwe amakarita y’urwibutso.

Bumwe muri ubwo buhamya bugize icyo cyegeranyo bwakozweho ubushakashatsi burambuye buza guhindurwamo ikindi cyegeranyo gikoze mu buryo bwihariye ku buryo birushaho gukora ku marangamutima y’abareba ayo makarita y’urwibutso.

Cyerekana ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Concordia mu bijyanye no kwifashisha amakarita mu kubara inkuru z’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ni ikoranabuhanga rigezweho aho umubarankuru aba agaruka ku buhamya bw’Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uwameneshejwe cyangwa ababakomokaho, uko avuga ahantu bigakenda byigaragaza ku ikarita, mbese umuntu akabona uko byari bimeze.

Ni ukuvuga ngo niba utanga ubuhamya ari kuvuga uko yavuye iwabo i Gikondo agahungira muri Saint Paul, nyuma agahungira i Kabuga, uko abara iyo nkuru no ku ikarita biba bigaragara aho yanyuraga n’ibibazo byari bihari.

Ni ubushakashatsi bwatangiriye muri Canada mu myaka 15 ishize hakusashywa ubuhamya bw’abagizweho ingaruka n’intambara na Jenoside zirandukanye, hakusanywa ubuhamya 500 burimo ubugera 80 bw’Abanyarwanda.

Hakurikiyeho icyiciro cyo kubukoramo ibyegeranyo hifashishijwe ikoranabuhanga, hakorerwa ubuhamya 23.

Umwarimu muri Kaminuza ya Concordia wanagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Prof Sebastien Caquard yavuze ko ubu buryo bwo guhuza ubuhamya mu mvugo n’aho ibintu byabereye buri mu bugezweho buhuza ibyabaye n’amarangamutima y’umusomyi.

Ati “Numvuga ahantu ntabwo ari ibi tubona nk’inzu wafata, ibindi bintu ahubwo ni no mu ntekerezo. Niba umuntu abara inkuru ugatekereza uko aho hantu hari hameze, urusaku, mbese ukabyumva nk’uwari uhari.”

Yavuze ko nubwo byari ibintu byiza kubigaragaza ku ikarita ariko byari bigoye cyane, ibyatumye bahitamo kubaka porogaramu ya mudasobwa yafashije muri iyo mirimo.

Ikindi cyari kigamijwe si ukugaragaza aho abo bantu babaga, aho bahungiye n’ubugizi bwa nabi bakorewe gusa, ahubwo no kugumana amagambo ya banyir’ubwite ari bo batangabuhamya, amarangamutima n’ibimenyetso byabo n’ibindi.

Ati “Ubu abantu batangiye kubwumva ndetse barabyishimira. Ibi bifasha abantu kumva ubuhamya, bakamwumva mu buryo bwiza bareba n’aho ibintu byabereye bitari bya bindi umuntu akubwira ibyamubayeho ariko utabona neza aho yari ari n’uko byari bimeze."

Yavuze ko ubu buryo bushya buzatuma n’abakiri bato bashishikarira kumva no kumenya ibyabaye mu Rwanda neza, bitume n’abandi bantu batari bazi amateka bayamenya kandi bakumva n’uburemere bwayo.

Gicari Marie Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu akaba atuye muri Canada, yagaragaje ko uretse gufasha abakora ubushakashatsi, iri koranabuhanga rinafasha guhuza abantu.

Impamvu ni uko iki cyegeranyo gikubira hamwe ubuhamya bw’abantu batandukanye.

Hari ubwo nk’urugero muri Jenoside uwari wahungiye muri Saint Famille, hari aho yageze akajya nk’i Remera hanyuma na mugenzi we wari muri Saint Paul bikaba uko. Kuri rya koranabuhanga hahita hagaragara ibyo bahuriyeho.

Gicari ati “Urumva ko duhita tumenyana tukibukiranya ya mateka twahuriyemo aho hantu kuko twababajwe rumwe. Ahantu habara inkuru, ubuhamya bw’abantu buhera ku hantu, hakaguma mu mitwe yacu, niyo mpamvu tugomba kuhabungabunga, bitabaye uko wahibagirwa.”

Yavuze ko iri koranabuhanga rizanafasha mu kubika amakuru mu buryo burambye, inkuru ikabarwa mu buryo bukora ku marangamutima y’abasomyi “Tukazahora twibuka iteka, abacu tugakomeza kubabeshaho amateka yabo ntazasibangane.”

Abitabiriye imurika ry'iri koranabuhanga ry'amakarita beretswe uko byakozwe
Umwarimu muri Kaminuza ya Concordia wanagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Prof Sebastien Caquard asobanura ibigize ubushakashatsi
Gicari Marie Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi asobanurira abitabiriye uko izi nkuru zibarwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amakarita
Buri bihe runaka byagiye bihabwa amabara kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo iyo utanga ubuhamya ageze ku bihe runaka rya bara ryigaragaza ku ikarita hanyuma umuntu akamenya ibyo bihe uwahigwaga yarimo
Ubuhamya 23 bwakozweho icyegeranyo hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga ry'amakarita
Umwarimu muri Kaminuza ya Concordia wanagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Prof Sebastien Caquard ubwo yasobanuraga uburyo kubara inkuru hifashishijwe amakarita bikorwa
Gicari Marie Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko ubu buryo buzafasha mu gukomeza kubika amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .