Ejo bundi ni bwo hatangajwe inkuru y’isimbuzwa ry’umutwe, ni ukuvuga umuntu bakamukuraho umutwe igihe byabaye ngombwa umwe bakawushyira ku wundi bigakunda, n’ibindi bifatwa nk’ibitangaza, ariko ngo ibyo tubona biracyari agatonyanga mu nyanja.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Prof. Mutesa Léon, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko iri terambere rikomeje kuzamuka ku buryo umuntu asigaye anasaba ko abyara umwana yifuza.
Ni ikibazo Prof Mutesa usanzwe ari umushakashatsi by’umwihariko ku turemangingo ndangasano, ibizwi nka "human genetics" yari abajijwe niba ababyeyi bazajya bihitiramo mbere imimerere y’umwana bifuza kubyara bikaba byakorwaho mbere yo kumusama.
Yavuze ko nubwo hari ibitaragerwaho “kuko hari n’ababa bavuga ngo umwana wanjye mumuhe ubwenge cyangwa bigende gutya” ariko uyu munsi abantu bashobora guhitamo igitsina cy’umwana bifuza kubyara bigakorwa.
Ati “Twe hano (mu Rwanda) ntiturabigeraho, ariko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari abantu b’ibyamamare babikorewe rwose bagahitamo igitsina cy’umwana bifuza kubyara.”
Ibihindurwa ni ibyoroshye kuko mu turemangingo ndangasano 46 umuntu afite duhererekanwa, tukaba 23 kuri buri mubyeyi, ni two tugena niba uzavuka azaba igitsinagabo cyangwa azaba igitsinagore.
Buri gihe umugore aba afite uturemangingo ndangasano twa XX mu gihe umugabo agira XY, iyo intanga yarekuwe ari ’XY’ bituma havuka umuhungu.
Prof. Mutesa avuga ko niba hagiye gusohoka ‘XY’ nyamara ashaka umukobwa iyo ‘Y’ bayikuramo bagashyiraho ‘XX’ hakavuka umukobwa, utunyangingo tuba tugomba kuba tudafite ubusembwa.
Kuko umugore we rero aba afite XX, Prof. Mutesa avuga ko ari yo mpamvu ushobora kugenda ugatira muri za ntanga ngabo ugatirayo intanga ifite ‘Y’ ukayizana, ukayihuza na ‘X’ y’umugore bigatanga umwana w’umuhungu.
Yemeza ko ari kimwe n’uko wafata ‘X’ y’umugabo ukayihuza na ‘X’ y’umugore hakavuka umukobwa.
Ati “Ibyo biri gutera imbere cyane rero ahubwo aho tutaragera ni kuri icyo abantu baba bibaza niba twabasha gukora umuntu ufite ubwenge buri ku rugero runaka.”
Yavuze ko iyo ngingo y’uko umuntu yagira uruhare mu kubyara umwana yifuza bidashoboka ubu “nta n’ubwo tubirebera muri iyo ndorerwamo.”
Abishimangiza ko uyu munsi nta turemangingo tw’ubwenge duhari tuzwi ku Isi kuko ubwenge ari ikomatanyirizo ry’ibintu byinshi birimo na twa turemangingo dukora neza.
Ibyo bijyana na sosiyete umuntu azahuriramo, ni ukuvuga aho yakuriye, ibyo umuntu yakuriyemo n’ibindi bishobora kongera ubwenge bw’umuntu.
Prof Mutesa ati “Turabizi ko umuntu ashobora kuvukana ubwenge aba mu giturage ntabashe kugira amahirwe yo kwiga ngo ubwo bumufashe avumbure ibintu ku rugero yakabaye abikoraho ariko ubwo bwenge yari abufite burenze abo bakuranye.”
Yerekana ko hari abantu bagiye babaho ku Isi bafite ubwenge budasanzwe kandi ugasanga bakomoka ahantu utabitekerezaga, ariko sosiyete yabafasha kwiga gakeya ukabona bavumbuye ibintu by’indashyikirwa.
Ubugumba ni uruhuri rw’ibibazo birenze ibibonwa
Ku kibazo cy’imibare ikomeje kuzamuka y’abantu batabyara, Prof. Mutesa yerekana ko kirimo ibice byinshi kuko ababyeyi batabasha gusama bishobora guterwa n’impamvu nyinshi.
Zirimo uturemangingo ndangasano, aho ushobora gusanga udukora intangangabo cyangwa intangangore twarangiritse bityo n’intanga ntizibashe kugira ireme.
Ikindi gice gikunze kubaho, ni imisemburo aho ituma intanga zigira ireme rishobora kuba ridahagije, ku buryo izo ntangangabo cyangwa intangangore zahura ntibibashe gukora umwana.
Hari n’ibindi bice bitazwi, “aho dupima ibice byose tukabona nta kibazo bifite kwa muganga uretse kubona ko abantu batabyara gusa.”
Icyakora avuga ko hari ibiba byaratewe n’ingaruka z’indwara umuntu yarwaye zirimo iziterwa na microbes zangiza ibice by’umubiri birimo iby’imyororokere, bigatuma agira ubugumba kubera izo ndwara.
Ati “Hari abantu barwara mugiga irenze, amashamba akabarenga ku buryo bishobora kuzana ingaruka zikomeye zirimo kutazabasha kubyara. Ibyo byose ni ngombwa kubishaka mbere y’uko tugera kuri cya gice cyo kubafasha.”
Iyo umuntu abaganye habanza kumenywa igice aherereyemo, hakarebwa niba ikibazo gishingiye ku ndwara z’uruhererekane mu by’uturemangingo ndangasano.
Hareba kandi niba bishingiye ku misemburo, cyangwa bituruka ku ngaruka z’uburwayi bukomeye yigeze kugira, ibyo byose byasuzumwa umuntu akabona gufashwa.
Prof. Mutesa avuga ko ubu inkuru nziza ari uko mu Rwanda ababyeyi batangiye gufashwa kuko igihugu gifite abantu bize ibijyanye na byo banabifitemo uburambe by’umwihariko ababyaza.
Mu biri kwifashishwa harimo ikoranabuhanga ryo guhuriza intanga hanze y’umuntu ibizwi nka “In vitro fertilization” hagafatwa intanga ku babyeyi bombi bagize icyo kibazo, bakazihuriza hamwe muri laboratwari.
Ati “Bikora igi. Rya rindi umubyeyi wasamye n’ubundi agira mu nda, bakarikora rwose kandi ryujuje ubuziranenge hanyuma rigashyirwa mu nda y’umugore. Ibyo ubu biri gukorwa mu bitaro bya Kanombe.
Uyu munsi hari kandi ubushakashatsi bukomeye burimo n’uturemangingo ndangasano, aho umuhanga ashobora gukiza cyangwa gukumira indwara runaka yabaye uruhererekane mu muryango.
Nk’urugero abantu baba barashakanye bifuza kubyara ariko bikagaragara ko umwe afite ibyago byinshi byo kubyara umwana warwara ya ndwara ihererekanyijwe mu muryango.
Icyo gihe abahanga bafata za ntangangabo cyangwa intangangore bitewe n’uwo biturukaho, bakabanza gukosora cya kibazo mbere y’uko zihuzwa ibizwi nka “implentations diagnosis”.
Prof. Mutesa avuga ko nubwo bitaragera mu Rwanda, ibi bikorwa mu bigo bifite ubushobozi ariko na byo bigendera muri bimwe by’uturemangingo ndangasano.
Aha mbere yo guhuza izo ntanga ngo zishyirwe mu mubyeyi, zibanza gusuzumwa hanyuma hagakurwamo uturemangingo turwaye, zigahuzwa ya ndwara y’uruhererekane ikarangirira aho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!