00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere muri Jordan habaye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda baba mu bwami bwa Jordan, abahagarariye guverinoma, abadipolomate b’ibihugu bitandukanye n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Jordan yafunguwe mu 2023, ku bufatanye na guverinoma ya Jordan, cyabaye tariki ya 16 Gicurasi 2024.

Mu bashyitsi bitabiriye iki gikorwa harimo igikomangomakazi cya Jordan, Dina Mired, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Intebe Wajih Azaizeh, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu na Sheri Ritsema-Anderson.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, yamenyesheje abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi biba mu rwego rwo guha agaciro inzirakarengane zishwe, bikaba n’uburyo bwo gukumira ko amateka nk’aya yasubira.

Yagaragaje ko guhakana jenoside n’imvugo zihembera urwango biri kwiyongera hirya no hino ku Isi, yibutsa ko ibikorwa nk’ibi ari byo byagejeje u Rwanda muri jenoside. Yasabye buri wese gutanga umusanzu mu kurwanya iyi myitwarire.

Yagize ati “Bitwibutsa inshingano dufite yo kunga ubumwe, tukarwanya urwango, ivangura n’ingengabitekerezo mbi byo mu buryo bwose.”

Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’Abanyarwanda baba muri Jordan, Ngarambe Francis, wasabye abanyamahanga gufasha Abanyarwanda kurwanya abagamije gusubiza u Rwanda mu bihe rwavuyemo, ingengabitekerezo ya jenoside n’abahakana aya mateka.

Ngarambe yagize ati “Ndasaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya mu buryo bwose ingengabitekerezo ya jenoside n’abahakana, by’umwihariko hifashishijwe ingengabitekerezo ya jenoside.”

Intumwa ya Loni muri Jordan, Ritsema Andreson, yagaragaje ko mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, habaho kuzirikana ukwihangana kwaranze abarokotse; bagashobora kwikura mu bihe bigoye, bakiyubakira u Rwanda.

Yagize ati “Duhurira muri iki gikorwa, atari ukugira ngo twibuke iyi minsi y’umwijima yaranzwe no kubura ubuzima bw’abagera kuri miliyoni imwe, ahubwo ni no guha icyubahiro ubudaheranwa n’ubutwari bwaranze abarokotse. Ishyaka n’ubushake bwo kubabarira byatanze urumuri n’icyizere muri bimwe mu bihe bigoye byabaye mu mateka y’ikiremwamuntu.”

Ritsema yavuze ko mu myaka 30 ishize habaye jenoside, u Rwanda rwigishije amahanga isomo rikomeye ry’ukuntu ikiremwamuntu gishobora kwisanga mu kavuyo mu gihe amajwi y’amahoro n’uburenganzira bungana yabura, ariko kikagira n’ubushobozi bwo kwikura byihuse mu ngorane zikomeye, kigahinduka gishya, kikiyubaka.

Igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri Jordan cyitabiriwe n’abantu hafi 200.

Ni ubwa mbere muri Jordan habereye igikorwa cyo kwibuka bitewe n'uko Ambasade y'u Rwanda ifunguwe vuba
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa hamwe na Minisitiri Wajih Azaizeh (inyuma ye)
Umuyobozi w'Abanyarwanda baba muri Jordan, Ngarambe Francis, yasabye ubufatanye mu kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda inyuma
Intumwa ya Loni muri Jordan, Ritsema Anderson, yashimye ubutwari bw'abarokotse jenoside
Hamuritswe ibishushanyo n'inyandiko bigaragaza amateka u Rwanda rwanyuzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .