Amooti yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Angilikani n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiriwe n’Abakirisitu, inshuti n’bayobozi b’iri torero, wabaye tariki ya 15 Kamena 2024 kuri Cathédrale ya Saint Etienne.
Yagize ati “Kwibuka ni ikintu gikomeye mu bakirisitu kuko na Bibiliya itwibutsa kwibuka, no mu muco w’Abanyarwanda baca umugani uvuga ngo ‘intibuka yaririye ku mugayo’. Rero kwibuka bituma umuntu asubiza amaso inyuma, noneho agatunganya inzira ze z’ibihe biza. Twibuka tugaya ibibi byabaye ariko kandi tugafata ingamba zituma twiyubaka.”
Rev. Pasiteri Rukimbira Maurice Klebert wari uhagarariye Paruwasi ya Kimironko, yasabye Abakirisitu bitabiriye iki gikorwa ko bazajya babwiriza abantu ko Yesu adakiza ibyaha gusa ahubwo akiza n’ibikomere yifashishije indirimbo yo mu gitabo ya 281 ikubiyemo ubu butumwa, yongeyeho kandi ko ari iby’igiciro kubona u Rwanda rutekanye.
Yagize ati “Icya mbere dushima ni uko twarokotse. Kuva aho wari utuye ujya ku rusengero byari ikibazo. Iyo ubona ukuntu hasigaye hatekanye, umuntu abasha kugenda isaha iyo ari yo yose. ukabona ukuntu abantu bakomerekejwe na bo bari kugira uruhare mu gutanga ubuzima, ukabona igihugu cyari gipfuye cyuzuye umwijima kimaze kuzuka, wumva ari ibintu byo kwishimira. ‘’
Umurungi Espérance uri mu barokotse Jenoside yavuze ko yibuka uko yahungiye kuri Diyosezi ya Kigali, atekereza ko abonye ubuhungiro kuko yabonaga hashobora kuba hari umutekano ariko atungurwa no gusanga na ho hari Interahamwe ziri gusohora abantu bakajyanwa kwicirwa hanze.
Yaboneye gukomeza abarokotse Jenoside, ashimira n’Itorero Angilikani, ati “Turashimira n’itorero rituzirikana, rikadufasha mu kwibuka abacu twabuze.”
Visi Perezida wa Ibuka muri Nyarugenge, Nzitonda Mediatrice, yahanuye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa, arushishikariza guhangana no kwamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!