Ni igikorwa cyabereye muri Leta ya Maine haganirwa ku ngingo zigaruka kuri gahunda zitandukanye zo kubaka u Rwanda no gukomeza gufatanya n’Isi herekanwa ingaruka z’ibyabaye no kwirinda ko byazongera ukundi.
Hagaragajwe kandi uburyo kurwanya no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, atari inshingano z’Abanyarwanda gusa, ahubwo Isi yose yafatanyiriza hamwe, intekerezo nk’izo ari zo zisubiza ikiremwamuntu mu kaga zikarandurwa.
Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irimo AVEGA, AERG, IBUKA na GSF na yo yatanze ishusho ku buzima bw’uwarokotse Jenoside, igaragaza ko yubatse ubudaheranwa ariko nayo igaragaza ihungabana n’ibibazo by’ubuzima bwo mutwe ko ari ikibazo cy’ingutu ndetse giteye inkeke.
Ingingo yo kudarakaza icyizere no gukomeza kwiyubaka nubwo bigoye, yagarutsweho na Nishimwe Consolée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nishimwe yavuze ko “ibigeragezo bikomeye byose wanyuramo mu buzima ntuzigere utakaza icyizere, kuko kubura icyizere ari intangiriro zo gutsindwa.’’
Meya w’Umujyi wa South Portland umwe mu iherereye muri Leta ya Maine, Misha C. Pride, yerekanye ko ahaye ikaze Abanyarwanda muri South Portland bakavuga ibyabaye mu Rwanda n’uko rukomeje kwiyubaka.
Ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda, duha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abayirokotse kandi twizeza ko tuzakomeza kuba maso mu guhangana n’ivangura n’imvugo zambura ubumuntu abandi zatuma icyago nka kiriya cyongera kubaho.’’
Ni mu gihe Guverineri wa Maine, Janet Trafton Mills, yanenze uburyo Jenoside yabaye amahanga arebera kugeza mu minsi 100 ntacyo akora ngo Abatutsi batabarwe, avuga ko ari ibintu bibabaje, abantu badashobora gusobanura.
Yavuze ko “kugerageza kumva uko ibi byabaye, Jenoside igakorwa iminsi 100 yose, Isi irebera ni ukuri kubabaje cyane ariko tukibana na ko’’ ariko agaragaza ko bigomba gutanga amasomo abantu bakumva neza icyo imvugo ya ‘Ntibizongere Ukundi’ isobanuye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye Ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside.
Amb Mukantabana yeretse abari aho uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo, Abanyarwanda bakunga ubumwe, ari na bwo rwubakiyeho iterambere rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize.
Ati “Imvugo ‘Ntibizasubire Ukundi’ izagerwaho byuzuye mu gihe abantu bazahuza imbaraga bagaharanira ko iba ihame.’’
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika akaba n’umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Sonoma, Mbangukira Yehoyada, yasabye amashuri kubika inkuru zifitanye isano na Jenoside, agaragaza ko “Kwibuka no kubika amateka ni uguha agaciro abatuvuyemo n’abarokotse [Jenoside].’’
Igikorwa cyo kwibuka muri Amerika cyanaganiriwemo ingaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo ihungabana, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku barokotse n’abana babo, hanaganirwa ku buryo ibi bibazo byakomeza gukurikiranwa.
Perezida wa IBUKA-USA, Jason Nshimye yavuze ko kuzirikana no kwemera ko ikibazo ari intambwe ikomeye igana ku gusaba ubufasha no gukira byuzuye.
Ati “Umuntu iyo abizi ko afite icyo kibazo agashaka ubufasha, agashaka abamuganiriza birafasha cyane, kugira ngo ibi bimenyetso bikire ku mubyeyi no ku bana bazamukomokaho.’’
Ni ingingo yagarutsweho kandi na Laura Ligouri washinze ndetse akaba ayobora Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima bw’imitekerereze n’ubuvuzi bwo mu mutwe cya Mindbridge.
Ligouri yashimangiye ko ihungabana riba mu mibiri y’abantu kandi rigira ingaruka ku bana, yemeza ko ari ingenzi “kumenya ko abana bacu bari guhura n’ihungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Yakomeje ati “Kuko batazi neza ayo mateka bigorana kwihuza na yo ikindi bakagira kwigunga batazi ikibitera. Kwiyungura ubumenyi kuri ibi ni ingenzi cyane.’’
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 cyatangiwemo ubutumwa bw’ihumure bukubiye mu ndirimbo bwatanzwe z’abahanzi barimo Mariya Yohana na Nyiranyamibwa Suzanne.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!