00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwiyemeje gufasha u Rwanda kugira ishuri ry’ubumenyingiro rikomeye mu karere

Yanditswe na

Kankwanzi Florence

Kuya 4 November 2014 saa 06:13
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yifuza ko Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technologie) ryaba ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ubumenyingiro mu karere u Rwanda ruherereyemo, hagamijwe ko intego rwihaye yo kwigisha urubyiruko ubumenyigiro igerwaho.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb.Jeanine Kambanda, yavuze ko basabye u Buyapani busanzwe butera inkunga iri shuri kubafasha ko ryaba iry’icyitegererezo muri aka karere. U Rwanda (…)

Leta y’u Rwanda yifuza ko Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technologie) ryaba ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ubumenyingiro mu karere u Rwanda ruherereyemo, hagamijwe ko intego rwihaye yo kwigisha urubyiruko ubumenyigiro igerwaho.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb.Jeanine Kambanda, yavuze ko basabye u Buyapani busanzwe butera inkunga iri shuri kubafasha ko ryaba iry’icyitegererezo muri aka karere.

U Rwanda rurashaka ko kwigisha urubyiruko rwinshi rushoboka imyuga n’ubumenyingiro, abarituriye iryo shuri bakabyungukiramo ndetse n’abo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Amb. Kambanda ati“Twifuza guhugura abana benshi mu bijyanye n’imyuga kandi u Buyapani ni kimwe mu bihugu byateye imbere muri urwo rwego, bukaba bwatwohereza abarimu b’inzobere bakabikomeza nk’uko basanzwe babikora mu gufasha iri shuri.”

Mu nama yahuje kuri uyu wa Kabiri ibihugu byombi igamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iterwa inkunga n’u Buyapani, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa, yavuze ko imishinga igihugu ahagarariye kirufashamo igenda neza, ishyirwa mu bikorwa, bityo ibihugu byombi bikazakomeza ubufatanye bwabyo.

U Buyapani kandi bwemeye no gutera inkunga imishinga irimo kubaka umuhanda wa Rusumo - Kayonza mu kunoza ubuhahirane bw’abaturage batuye utwo turere n’abatugendamo.

Mu buhinzi ho, ibihugu byombi bishaka kwiga uko umusaruro ukomoka ku buhinzi wajya woherezwa mu Buyapani u Rwanda rukabona amadevize.

U Buyapani busanzwe butera inkunga u Rwanda mu rwego rw’uburezi, mu bijyanye n’ingufu hakwirakwizwa umuriro w’amashanyarazi aho utari, mu buhinzi by’umwihariko mu bikorwa byo kuhira imyaka, kugeza amazi meza ku baturage.

Mu bikorwaremezo u Buyapani bwafashije u Rwanda kubaka ikiraro cya Rusumo (One Stop Border Post) biteganijwe ko kizarangira muri uku kwezi gitwaye akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari n’ibindi.

Ibi bihugu kandi biherutse kunoza gahunda y’uko abashoramari bo mu Buyapani baza gukoreram u Rwanda, kuko muri Kanama abagera kuri 50 bagendereye igihugu ngo barambagize inzego bashoramo imari yabo. Kuri ubu Abashoramari b’Abayapani bitwa Mitsubi nibo bafasha ikigo cya MAGERWA kuvugurura imikorere n’imikoranire yacyo n’izindi nzego.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa avugana n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Jeanine Kambanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages