Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeli, ubwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Ota Kiyokazi yakirwaga na Perezida Kagame, yatangaje ko igihugu cye cyemeye kuguriza u Rwanda miliyoni 60 z’Amadorali yo kubakisha umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania.
Umuhanda Kayonza-Rusumo wubatswe mu 1976. Umushinga wo kwagura no kubaka umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo uzatwara hagati ya miliyari 180 na 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ambasaderi Ota Kiyokazi yavuze ko gusana uyu muhanda ari ingirakamaro k’u Rwanda n’akarere muri rusange.
Yagize ati “Hari inguzanyo ya Miliyoni 60 z’Amadorali Guverinoma yacu yageneye u Rwanda azakoreshwa mu mushinga wo kwagura umuhanda wa Kayonza-Rusumo, uyu muhanda ni ingirakamaro k’u Rwanda kuko uruhuza n’akarere.’’
Iyi nguzanyo izanyuzwa muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere,BAD, izatangwa mu mpera z’uyu mwaka, izishyurwe hagati y’imyaka 20 na 30.
Ambasaderi Kiyokazi yakomeje avuga ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Yagize ati “Dusanzwe dukorana mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuri ubu twahaye ubutumire abanyeshuri 16 bazajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Buyapani, abenshi muri bo basanzwe babikoramo. Nyuma y’imyaka itatu y’amasomo, bazimenyereza mu bigo by’Abayapani bikora ikoranabuhanga.’’
U Buyapani bwagiye butera inkunga gahunda zinyuranye za Guverinoma zirimo iz’uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ubwikorezi.














TANGA IGITEKEREZO