Aya mafaranga ni ayashowe mu bikorwa bitandukanye byakozwe kuva mu 2006-2014.
Mu gikorwa cyo gusura no kwereka itangazamakuru bimwe mu bikorwa JICA yakoze mu gihe cy’imyaka isaga 10 imaze ikorera mu Rwanda, Rutyaro Murotani, umwe mu bayobozi bakuru muri iki kigo yavuze ko icy’ingenzi atari amafaranga batanga ahubwo intego yabo ari ukongerera ubushobozi inzego zitandukanye.
Ati “Byibura buri mwaka JICA itanga miliyoni 30 z’amadorali. Ariko ntekereza ko icyo twifuza kugeraho ari ukuzamura ireme n’ubushobozi. Dushyira imbaraga cyane mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi, kuzamura ireme ry’uburezi n’ibikorwaremezo.”
Yakomeje avuga hari byinshi bakora badashobora kubara mu mafaranga birimo guhuza abacuruzi b’abanyarwanda n’abashoramari bo mu Buyapani ndetse n’inkunga zo kwiga zihabwa abanyeshuri baba barize amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.
Eng Pascal Gatabazi, Umuyobozi mukuru wa Tumba College of Technology (TCT), kimwe mu bigo biterwa inkunga JICA kuva cyatangira mu 2007 yavuze ko yafashije muri byinshi birimo ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru ndetse n’amahugurwa ahabwa abarimo bituma abanyeshuri bahize bahava bahagaze neza ku buryo bitwara neza ku isoko ry’umurimo.”
Ati “Ikigereranyo kitwereka ko nyuma y’umwaka barangije kwiga hano 70% baba bafite ibyo bakora, 10% bishyira hamwe bagatangira kwikorera. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakoresha babo banyurwa n’akazi baba bakoze ku kigereranyo cya 94%.”
Yakomeje agira ati “Ibintu twagezeho hano byinshi muri byo tubikesha ubufatanye dufitanye n’u Buyapani nubwo leta yacu ishyira imbaraga mu bigo nk’ibi byigisha ubumenyingiro. Muri ibi bikoresho mwabonye dufite u Buyapani bubifitemo uruhare, hanyuma no guhugura abarimu no kuzana inzobere.”
Ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri TCT butuma bagenda bakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyuma bishyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, porogaramu yibutsa abaganga kujya guha abarwayi imiti, imbabura ndetse n’ibindi bitandukanye.
Uretse mu burezi kandi JICA yahuguye abahinzi 8000 ku bijyanye no gukora ubuhinzi bw’ibikenewe ku isoko, abasaga ibihumbi 131 bagejejweho amazi meza, yanatanze kandi inkunga yo kubaka ikiraro cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzaniya.














TANGA IGITEKEREZO