00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: U Buyapani bwagejeje amazi meza ku basaga ibihumbi 30

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 16 October 2015 saa 10:36
Yasuwe :

Ku nkunga y’u Buyapani binyuze mu mushinga wabwo wo gufasha ibikorwa by’iterambere,JICA, abaturage bo mu Karere ka Kirehe batunganyirijwe isoko ibagezaho amazi meza ku buryo yageze ku baturage 31252.

Ubwo abatuye mu Murenge wa Gatore, basurwaga na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda,Kiyokazu Ota, ku itariki 14 Ukwakira 2015, aba baturage bavuze ko bishimira ko batagikora urugendo rurerure bajya gushaka amazi meza.

Umwe witwa Mukarugira Berthe yagize ati” Aya mazi yatubereye meza cyane, yaturuhuye kujya tumanuka imisozi tuyizamuka imvura yaba yaguye tukanyerera ariko ubu dusigaye tuyakura hafi.”

Aba baturage kandi bavuga ko kwegerezwa amazi meza byatumye babasha kwiyubakira inzu zo guturamo batavunitse dore ko mbere byabagoraga cyane kubera ikibazo cy’amazi.

Ambasaderi Kiyokazu Ota yavuze ko nyuma y’ubuzima butoroshye igihugu cye cyanyuzemo ariko kikabasha kubwikuramo cyihaye intego yo gufasha Abanyarwanda kugera ku mazi meza ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Nubwo aba baturage bishimira ko begerejwe amazi meza ariko bavuga ko ikiguzi cyayo kiri hejuru dore ko ijerekani imwe igura amafaranga 30, bo bakaba bifuza ko nibura bajya bayigura 15.

Kuri iki kibazo, Kabanda Claude ushinzwe amazi n’ibidukikikje mu karere ka kirehe yavuze ko babizi ko igiciro kiri hejuru ariko bikaba biterwa n’uko moteri zifashishwa inyinshi zikoresha mazutu.

Yagize ati” Amafaranga 30 ku ijerekani mu by’ukuri si make ugereranyije n’ubushobozi bwabo ariko nicyo giciro twabonye gishoboka kugira ngo bya bikorwa byakozwe bikomeze kungubungwa. Gahunda ihari ni uguhindura za moteri zakoreshaga mazutu igasimbuzwa amashanyarazi bizatuma igiciro kigabanuka.”

Uretse abaturage bo mu karere ka Kirehe, abatuye mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Mwurire, Kigabiro na Munyaga nabo bishimira ko bagejejweho amazi meza.

Ambasade y’u Buyapani yatangaje kandi ko binyuze muri JICA hari gutegurwa umushinga wo kugeza amazi ku batuye umujyi wa Kigali.

Isoko y’amazi yo mu murenge wa Gatore yatunganyijwe hagati y’umwaka wa 2011-2014 ku nkunga ya leta y’U Buyapani ibinjujije muri JICA, ibasha kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 31252 bo murenge itandukanye yo mu karere ka Kirehe hakoreshejwe moteri zo kuyasunika, uyu mushinga ukaba waratwaye asaga miliyari 8.3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkunga yo kugeza amazi ku batuye muri Kirehe yatanzwe n'u Buyapani
Ibiciro by'amazi birahenze
Abaturage bishimiye amazi meza bagejejweho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .